Hari abahoze ari inzererezi bagarukiye ababyeyi babo bahungabanyijwe na Jenoside

Hari abana bavuye ku muhanda bazanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kwiga gukira ibikomere by’amateka no kugarukira ababyeyi babo, ubu bahamya ko babakunda ndetse babafasha mu mibereho y’ingo.

Bagarukiye ababyeyi babo nyuma yo kwigishwa
Bagarukiye ababyeyi babo nyuma yo kwigishwa

Uwitwa Nteziryayo Phocas w’imyaka 18 y’amavuko, yabaye ku muhanda muri 2016-2017, ubu akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko akavuga ko yari kuba yenda kurangiza kwiga iyo ataba inzererezi(marine).

Nteziryayo ati "Nta kintu nari narabuze kuko nararyaga, nkanywa, bakanyambika, nkajya no ku ishuri, ariko nyine kubera urugomo rw’abandi bana no kutabona unganiriza buri munsi, nafashe umwanzuro uhubutse kuko mama yabaga yagiye kumpahira."

Nyina wa Nteziryayo, yitwa Alphonsine Nyiransabimana, akaba atuye i Nyamirambo mu Biryogo, avuga ko akimara gupfusha umugabo we muri 2006, yabaye nk’uhungabana atangira kugira imibereho mibi yatumye atagaragariza umwana impuhwe za kibyeyi.

Rimwe mu matsinda ririmo kwigira ku Rwibutso uburyo bwo kurwanya ihungabana
Rimwe mu matsinda ririmo kwigira ku Rwibutso uburyo bwo kurwanya ihungabana

Ati "Umwana yari yarabuze impuhwe zanjye abura n’iza nyirasenge, urumva nari ndi mu bwihebe numva naniyahura, na we rero byamuviriyemo kuraragira".

Nteziryayo n’umubyeyi we baje guhura n’uwitwa Amani Réné Pacifique, washinze umuryango ‘One Help One One Direction Ihumure(OHODI)’ urwanya ihungabana ry’uruhererekane mu miryango, harimo n’irituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amani yabazanye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari abana 35, babaye ku muhanda hamwe n’ababyeyi babo, abana biga kugarukira ababyeyi babo nyuma yo kumva no kureba amateka banyuzemo ya Jenoside, ababyeyi na bo biga uburyo bwo gucunga no gukira ibikomere aho kubihererekanya mu bana.

Amani Pacifique aganiriza umwe mu bo yazanye ku Rwibutso gukora ihungabana
Amani Pacifique aganiriza umwe mu bo yazanye ku Rwibutso gukora ihungabana

Ibi ngo byatumye Nteziryayo n’umubyeyi we biyunga, ku buryo uwo musore yahise atangira kureba icyo yakora cyatuma adasubira ku muhanda, ni ko kureba inkweto z’aba Masai nyina yari yazanye mu rugo azikuraho udusaro, azikoramo udukomo two kwambara ku maboko.

Gucuruza udukomo ubu ngo byinjiriza Nteziryayo amafaranga atari munsi ya 3000Frw ku munsi, bikaba byamuhesheje kwiyishyurira ishuri no kunganira umubyeyi we mu mibereho ya buri munsi.

Uyu mubyeyi wa Nteziryayo avuga ko umuhungu we ari we wishyuye ubukode bw’inzu, bw’ukwezi barangije muri iyi minsi.

Undi musore witwa Irasubiza Egide w’imyaka 20 na we wigeze kuba ku muhanda, kubera kutagaragarizwa urukundo rw’ababyeyi, avuga ko amasomo yigiye ku Rwibutso yatumye amenya gucunga amarangamutima, gufata inshingano no gukunda ababyeyi be.

Umubyeyi wa Nteziryayo mu mahugurwa ku Rwibutso, yambaye udukomo twakozwe n'umuhungu we
Umubyeyi wa Nteziryayo mu mahugurwa ku Rwibutso, yambaye udukomo twakozwe n’umuhungu we

Amani Réné Pacifique avuga ko amateka ya Jenoside abantu banyuzemo afite uruhare rukomeye, mu gutuma abana benshi bajya kuba ku muhanda.

Ati "Twifuza gufasha abana benshi mu gihe twabibonera ubushobozi, kuko kugeza ubu hari benshi batemera ko bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, kandi ibyo bikomere biragenda bihererekanywa biva mu babyeyi bijya mu bana".

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) muri 2018, buvuga ko agahinda gakabije nka kimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe, kibasiye abaturarwanda, cyane cyane abarokotse Jenoside bagera kuri 35%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka