Hari abahimbiye amoko amazina mashya nka ‘Musana’ na ‘Registre’

Umwanditsi w’ibitabo by’amateka ya Jenoside Innocent Nzeyimana avuga ko iby’Abahutu n’Abatutsi byahinduye inyito kugira ngo abantu batamenya ko amoko akiri mu Banyarwanda.

Nizeyimana avuga ko igitabo cye ari imbaraga zirandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu bagisomye
Nizeyimana avuga ko igitabo cye ari imbaraga zirandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu bagisomye

Nizeyimana yabitangarije mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe(GS Shyogwe) mu karere ka Muhanga, ubwo yatangaga igitabo kivuguruza abavuga ko mu Rwanda hari amoko, kuwa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018.

Nzeyimana yanditse igitabo gifite umutwe ugira uti “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo”. Yahaye intara y’amajyepfo ibitabo 1.000, agenera by’umwihariko Urwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe ibigera kuri 60.

Nizeyimana na we wize muri iryo shuri ryashinzwe mu 1946, avuga ko abanyeshuri baho baranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayihisha abayobozi n’abarezi.

Avuga ko adashinja ab’iki gihe biga muri GS Shyogwe kwiyumvamo ubwoko, ariko ko hari Abanyarwanda ngo bagifite iyo mitekerereze ndetse bakaba barahinduye uburyo bita Abahutu n’Abatutsi.

Ati “Ntabwo tuyobewe ko iyo mushaka kuvuga iby’Abahutu n’Abatutsi mukoresha amagambo azimije ku buryo umuyobozi atabimenya!

“Bamwe ngo ni ba ‘Musana’ abandi ngo ni ba ‘Registre’. Ibyo murabikoresha kugira ngo mwarimu ye kumenya icyo muvuga, ariko nabamenyeshaga ko iby’ubwoko nta bihari, kiriya gitabo kizabasobanurira”.

Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge (NURC) yo muri 2015 ishimangira ko hari Abanyarwanda bakibona mu moko.

Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Norbert Shyerezo agira ati “Turacyagendera ku makuru yo muri icyo cyegeranyo kuko nta kindi kiragisimbura”.

Nizeyimana avuga ko abanyeshuri n'abarezi bahawe ibitabo mu mashuri atandukanye yo mu Ntara y'amajyepfo bitezweho guhindura umuryango nyarwanda
Nizeyimana avuga ko abanyeshuri n’abarezi bahawe ibitabo mu mashuri atandukanye yo mu Ntara y’amajyepfo bitezweho guhindura umuryango nyarwanda

Iyo raporo yavugaga ko Abantu bangana na 27.9% batanze amakuru bagaragaza ko Abanyarwanda bacyibona mu moko, ndetse ko 25.8% babonaga ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igitabo cya Nizeyimana kigizwe n’ibyiciro by’amateka y’u Rwanda bitandukanye, aho yahereye ku mibanire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni, ngo barangwaga n’ubumwe ndetse n’ubwizerane.

Nizeyimana asobanura ko ibyitwa Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byari ibyiciro by’imibereho y’abantu, ku buryo umuntu yashobora kubyuka ari Umututsi bukajya kwira yabaye Umuhutu (yanyazwe).

Ku ruhande rw’abanyeshuri b’i Shyogwe, uwitwa Ngarambe Jean d’Amour ahakana ko nta myitwarire cyangwa imvugo zigaragaza ivangura n’irondabwoko muri iryo shuri.

Icyakora yemeza ko nta mateka bazi ku bijyanye n’impamvu yateye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Amacakubiri nta bumenyi buhagije tuyafiteho”.

Umushumba w’Itorero Anglican, Diyoseze ya Shyogwe, Dr Kalimba Gered nawe asobanura ko impamvu yateraga imyitwarire mibi y’ivangura muri GS Shyogwe, yari politiki mbi ya gikoroni na Repubulika za mbere ya 1994.

Umuryango mugari w'Urwunge rw'amashuri rwa Shyogwe
Umuryango mugari w’Urwunge rw’amashuri rwa Shyogwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibabaje nuko no mu madini baronda amoko cyane.Ndatanga ingero 4:Muli 1959,Kiriziya Gatolika yagize uruhare rukomeye mu gutoteza Abatutsi.Muli 1994,amadini yose,uretse rimwe gusa ntashatse kuvuga ariko rizwi neza,andi yose yagize uruhare rukomeye muli Genocide.
Aho nasengeraga muli Anglican Church (EAR),twali dufite Abasenyeri 7.Bose bali abahutu gusa.Batatu mulibo bashinjwe Genocide.Ndetse umwe witwaga Musabyimana Samuel,Bishop wa Shyogwe,yafungiwe Arusha.Ejobundi aha,National Unity and Reconciliation Commission (NURC) yatanze Report ishinja ADEPR na EMLR kuronda amoko,nyamara biyita "abakozi b’imana".
Umukristu Nyakuri arangwa no kutivanga muli politike.Ntaronda amoko,ntajya mu ntambara zo mu isi.Ahubwo akora umurimo Yesu yasize adusabye kandi nawe yakoraga (Yohana 14:12).Nukuvuga kujya mu nzira,mu masoko,mu ngo z’abantu,...ukabwiriza Ubwami bw’imana nkuko Yesu n’Intumwa ze zabikoraga.Ababikora,babifatanya n’akandi kazi gasanzwe,kubera ko Yesu yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu,tudasaba amafaranga.Bisome muli Matayo 10:8.

mazina yanditse ku itariki ya: 12-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka