Hari abahabwa inkunga zo kubakura mu bukene ariko ntibabuvemo

Bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage basanga hari abaturage bahawe inkunga zo kubakura mu bukene ariko ntibabuvemo kuko batahawe umwanya mu gutegura izo gahunda.

Dr. Alvera Mukabaramba asanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye kugira ngo u Rwanda ruzabe rutakirangwamo ubukene bukabije muri 2024
Dr. Alvera Mukabaramba asanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye kugira ngo u Rwanda ruzabe rutakirangwamo ubukene bukabije muri 2024

Emmanuel Nsigaye, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko ibikorwa bikura abaturage mu bukene byagombye gushingira ku muturage ubwe, akagira uruhare mu kubitegura.

Ubwo yari mu nama yahurije i Kigali abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda zose zigamije gukura abaturage mu bukene ndetse n’abaterankunga, ku wa 12 Gashyantare 2019, Nsigaye yagize ati “Ari ukugena izo gahunda zigiye kumukorerwa, agomba kubanza kugishwa inama na we tukumva n’icyo anabitekerezaho.

Muri iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo biri muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage bakiri mu bukene, yakomeje agira ati “Nsimvuge ngo ndazana gahunda nyigire imwe mu gihugu, oya abantu bose ntibatezwa imbere cyangwa ngo bazamurwe n’ikintu kimwe.”

Aha ni ho ashingira ashimangira ko imbaraga nyinshi zagombye kubanza gushyirwa mu kumva umuturage no kumenya impamvu imibereho ye itameze neza noneho bigashingirwaho harebwa icyakorwa ngo imibereho ye ishobore gutera imbere “ariko yabigizemo uruhare.”

Mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu myaka icumi ishize ubukene mu Rwanda bwagabanutse bukava kuri 58% bukagera kuri 38,2% naho ubukene bukabije bukaba buri kuri 16%, ngo hakwiye gufatwa ingamba zikomeye iyo urebye ibikorwa n’umusaruro ubivamo.

Atanga urugero kuri zimwe muri gahunda zagakuye abaturage mu bukene, ariko uburyo zikorwamo bukaba imbogamizi, Yusuf Murangwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatunze agatoki inkunga y’ingoboka “Direct Support” ndetse n’inkunga ishingiye ku mirimo abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe bakora bagahembwa amafaranga abakura mu bukene “public works”.

Yagize ati “Abaturage bagerwaho na gahunda ya VUP baracyari bakeya kandi noneho zirimo ibibazo bikomeye birimo no gutinda kw’amafaranga abagenewe.”

Murangwa yavuze ko mu gihe abaturage bakiri mu bukene mu Rwanda bakabakaba 40%, usanga 10% ari bo bonyine bagerwaho na gahunda zigamije kubakura mu bukene binyuze muri VUP, asaba ko ibibazo birimo byakosorwa ariko n’umubare w’abagenerwabikorwa ukiyongera kugira ngo iyi gahunda ishobore kugaragaza impinduka mu mibereho myiza y’abaturage.

Byagaragaye ko umuturage akwiye kugira uruhare muri gahunda zimushyirirwaho zo kumuvana mu bukene
Byagaragaye ko umuturage akwiye kugira uruhare muri gahunda zimushyirirwaho zo kumuvana mu bukene

Dr Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minaloc, agira ati “Iyo urebye ibyo twagezeho n’ibibazo bikirimo, hagomba gufatwa ingamba kugira ngo ibyo twiyemeje ko muri 2024 tuba twavuye mu bukene bukabije bigerweho.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu ngamba bafashe harimo kuba VUP izagera mu mirenge yose y’igihugu, kuba Leta igomba gufatanya n’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta kugira ngo bahurize hamwe imbaraga mu gukura abaturage mu bukene.

Mukabaramba ariko anavuga ko bazibanda no kuri gahunda yo guhindura imyumvire y’umuturage kugira ngo yikure mu bukene kuko “ibyo umuhaye agomba kugira uko abikoresha kandi akagira n’uko abyumva kugira ngo yunguke ave mu bukene.”

Yibukije kandi ko Leta yashyizeho ingamba zikarishye ku bantu bigabiza ibigenewe abakene harimo no kwirukanwa mu kazi.

Zimwe muri gahunda zikura umuturage mu bukene mu Rwanda harimo gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, ubudehe, VUP, gahunda zo kuzigama no kugurizanya n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka