Hari abagore batagishaka guca bugufi bigatuma amakimbirane mu ngo yiyongera

N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.

Abagore bahagarariye abandi basabwe gutanga urugero rwiza mu myitwarire
Abagore bahagarariye abandi basabwe gutanga urugero rwiza mu myitwarire

Ibi kandi ngo bituruka ku kuba hari abumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, usanga batanemera kugirwa inama ku myitwarire batumvikanaho n’abagabo babo.

Grâce Mukamurigo w’i Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu, avuga ko mu bitera amakimbirane mu ngo harimo kuba hari abagore basigaye bajya mu tubari bagashaka kutugoroberezamo nk’abagabo, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo no ku bana, ntibabyumvikaneho n’abagabo babo.

Agira ati “Ibi kandi biterwa ahanini n’uko umugabo asigaye avuga umugore, bakamufunga. Abagore basigaye bakora ibyo bishakiye.”

Yunganirwa na Mariam Umuhoza, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Mbazi, ugira ati “Usanga umugore yakoze nk’ikintu cy’igikosa, ntiyibuke guca bugufi ngo asabe imbabazi umugabo we, ahubwo akamubwira ngo ngaho genda undege! Ibi bituma wa mugabo amakosa yakoraga noneho na we ayakuba kabiri.”

Akomeza agira ati “Abagore ntibagishaka guca bugufi. Mbese dufite urugendo rurerure rwo kubikemura rutoroshye.”

N’ahagaragaye amakimbirane, usanga abagabo ngo ari bo babwirwa bakumva kurusha abagore, na bo kubera gutinya gufungwa. Ngo usanga rero abagabo bibaza igihe na bo bazarenganurirwa.

Umuhoza ati “Mba mbona kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari cyo cyihutirwa.”

Dr Aisha Nyiramana uyoboye inama Njyanama y’Akarere ka Huye, na we asaba abagore kuzirikana ko uburinganire n’ubwuzuzanye bitavuga kwibagirwa imyitwarire myiza ikwiye Mutimawurugo.

Agira ati “Ba Mutimawurugo tugomba kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Kuko umudamu afite inshingano ze akwiye kuzuzanyamo n’umugabo. Ntabwo gusinda no kuba nyirabayazana w’amakimbirane mu ngo bikwiye Mutimawurugo.”

Honorable Winifrida Niyitegeka, we avuga ko umugore abishyizemo imbaraga imibereho yo mu rugo yagenda neza.

Agira ati “Byagaragaye ko hari n’abagore baba isoko y’amakimbirane mu ngo. Ibyo ntibikwiye, kuko umugore afite impano n’ubwenge bwinshi yakoresha kugira ngo urugo rwe rugende neza.”

Anavuga ko n’abagore bahagarariye abandi bakwiye gutanga urugero rwiza, bakabanira neza abo bashakanye kugira ngo n’abagore bandi bajye babareberaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka