Hari abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro badahabwa ikiruhuko cyo kubyara – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bugaragaza ko hakiri icyuho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abakozi badahabwa ikiruhuko nyamara ari ukurenga ku mahame y’uburenganzira bwa muntu n’amategeko y’Umurimo.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021, bujya ahagaragara tariki ya 28 Mutarama 2022, bukaba bwarakorewe ahantu 91 hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu turere 15 harimo Nyarugenge, Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Karongi. Hari kandi Muhanga, Ruhango, Nyamasheke, Rutsiro, Burera, Gakenke, Rulindo n’ahandi.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko henshi badaha abakozi babo ikiruhuko cy’ububyeyi kubera uburyo bashyirwa mu kazi, kuko hari abatagira amasezerano y’akazi.

Ibi ngo ni ukurenga ku mahame ateganywa mu ngingo ya 09 y’itegeko No 66/2028 ryo ku wa 30 Kanama 2018, rigena amategeko y’umurimo mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Bernard Nsanzimana, uhagarariye abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (WIAMO).

Yagize ati “Hakwiye kubaho amategeko arengera umugore mu kazi ke. Ni muri ubu buryo igitsina gore, yaba umushoramari cyangwa umucukuzi yakwishimira kujya mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abakoresha bakwiye guha amasezerano y’akazi abakozi babo, ikindi bakwiye gufatwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwabo.”

Akomeza agira ati “Ubu bushakashatsi bwagaragaje inzira ku ngamba zijyanye n’uburinganire mu gihe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iri tegeko ririmo gutegurwa kandi turizera ko ibi bibazo bizakemuka. Bizadushimisha igihe ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hose hari ibyumba abagore bakwifashisha mu buryo bwo kunoza isuku.”

Nsanzimana avuga ko iki cyuho aricyo gituma abagore bakiri bacye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uretse ko hakiri n’imyumvire ko umugore atajya mu kirombe ngo afatanye n’umugabo gucukura.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 83.5% by’ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi hose harimo abagore uretse ko ari bacye ugreranyije n’abagabo. Abagore bakora nk’abayobozi b’abandi bakozi (Engineers) bangana na 26.23%, mu gihe abagore bafite ibirombe byabo ari 5.41%.

Umwe mu bagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi yavuze ko 78.5% by’ababajijwe, bavuze bahabwa ikiruhuko cy’ububyeyi, na ho 72% bakaba aribo babona ibyumba byo gukoreramo isuku ku hantu hose hasuwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Marie Claire Mukasine, avuga ko ubu bushakashatsi buje bukurikira ubwakozwe mu mwaka wa 2014, kuri we akishimira ko hari ibyahindutse muri iki kiciro cy’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho mbere ngo hari aho batagiraga imyambaro yabugenewe, imibereho myiza y’abakozi itameze neza, kuba impanuka zaragabanutse ndetse n’abana bakoreshwagamo barakuwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka