Hari abagabo bata ingo zabo bakajya kubaho nk’ingaragu
Bamwe mu bagabo bavuga ko bahitamo kubaho nk’ingaragu mu bukode kubera gutinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu miryango.
Umugabo wo mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, amaze umwaka ataye urugo rwe, ajya gukodesha ahandi aho abayeho mu buryo bw’ingaragu kandi yarashakanye n’umugore byemewe n’amategeko.

Uyu ngo abana baje kumucyura ariko nanone ageze iwe yongera kugirana amakimbirane n’umugore we ahitamo gusubira mu bukode.
Ati “Bangaruye, umugore ati ‘uriya muteramwaku mwamugaruye kandi ntamushaka iruhande rwanjye, ndavuga nti ubwo mbaye umuteramwaku tubyaranye imbyaro umunani, ubwo reka nongere nigendere nshake uko nakwiyubaka’ ubu mbayeho nca inshuro ni we uri mu mutungo wanjye n’abana.”
Muvunyi Haruna avuga ko zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bagabo bahitamo guta ingo zabo bakajya gukodesha ahandi biterwa n’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire.
Agira ati “Hano hari abagabo benshi bataye ingo zabo kandi bamwe zari zikomeye kubera amakimbirane no guhohoterwa, rwose muri iki gihe abagore ntabwo batubaniye neza, we ashaka ngo akuyobore igihe cyose.”
Nyamara, Mukarutesi Joselyne we avuga ko abashakanye bakwiye kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango aho guhitamo guhunga ibibazo.
Ati “Umwanzuro si ukwivumvura ngo utaye urugo ahubwo umugabo akwiye kwicarana n’umugore we bakaganira ku iterambere ry’urugo rwabo n’imibereho y’abana.”
Mu kiganiro RBA, ishami rya Nyagatare, iherutse kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukama Marcelline, yasabye abashakanye kwirinda amakimbirane no guhohoterana kuko bigira ingaruka ku bana no ku iterambere ry’umuryango.
Yagize ati “Yaba ari umugabo cyangwa umugore uhohotewe, bibagiraho ingaruka bo ubwabo ariko cyane cyane ku bana babyaye, nkaba rero mbashishikariza kugira urugo rw’amahoro kuko iyo babanye ntawe uhohotera undi bizana iterambere n’uburere bwiza ku bana.”
Yakomeje agira ati “Ariko nanone icyo nashishikariza abagabo, ntakwiye guhohoterwa ngo amenengane ave mu rugo rwe ahubwo ubuyobozi burahari kugira ngo bufashe umuryango wose gutekana.”
Nyamara hashize imyaka ine, hatowe inshuti z’umuryango 1,204, ubusanzwe bakaba bashinzwe kumenya imiryango irangwamo amakimbirane bakayegera ndetse bakayifasha kuyasohokamo.
Ohereza igitekerezo
|
MUTABARE BYARAKOMEYE
Incuti z umuryango?! Nta mugabo wataka ngo umugore yamuhohoteye kuko itegeko rirengera umugore n’umwana ariko nta rirengera umugabo magorwa! Guta urugo k umugabo ni uburyo bwiza beo kwirunda amakimbirane yazavamo imfu kdi ibyo birazwi. Aho gupfa none napfaa ejo