Hari abacyumva ko hari imirimo y’abagore n’iy’abagabo

Rita Mutabazi
Rita Mutabazi

Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga rya Tumba College, Rita Mutabazi, anenga abantu bacyumva ko hari imirimo igenewe abagabo n’igenewe abagore, aho hari uwo yumvise avuga ngo ‘Tekereza mfite umugore w’umukanishi’.

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, ubwo yari mu kiganiro ‘Ed- Tech Monday’ cyatambutse kuri KT Radio, cyakomoje ku nzitizi abagore bagihura nazo mu kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga no mu kazi.

Mutabazi avuga ko abagore bafite ubushobozi ndetse n’imbaraga z’umubiri ku buryo nta kazi batakora.

Avuga ko yatangajwe n’umuntu wavuze ngo “Tekereza mfite umugore w’Umukanishi” aho abigereranya no kudaha agaciro umugore cyangwa kumupfobya.

Ati “Wowe wavuze uwa camera, hari uwavuze ati umva ‘Tekereza mfite umugore w’Umukanishi!’ aseka. Yarabivuze gutyo yihitira ndamubwira nti jyewe nize ubukanishi n’amashanyarazi n’ibindi, mpita mbigarura nti ko ndi umugore w’umugabo ubona hari icyo mbaye?”

Avuga ko imyumvire abantu bafite bakwiye kuyihindura bakumva ko umugore ashoboye kimwe n’umugabo.

Asaba abana b’abakobwa gutinyuka cyane amasomo y’ikoranabuhanga ndetse bakigirira n’ikizere nk’uko basaza babo bafite iyo myumvire.

Mutabazi avuga ko abakobwa usanga bibanda ku masomo igihe bari ku ishuri mu gihe basaza babo bo biga banatekereza gukora rimwe na rimwe ugasanga biga banakora, ibintu bituma biborohera kwinjira mu kazi basoje amasomo.

Ati “Naje gusanga abahungu bamenya amakuru aho akazi kari mbere ugasanga we arashaka no gutera ibiraka yiga ariko ugasanga umukobwa yibanze ku masomo gusa ati nzashaka akazi nsoje kwiga.”

Akomeza agira ati “Umuhungu rero kwa gutera ibiraka yiga bimufungurira imiryango bigatuma ajya ku isoko ry’umurimo azi uko akazi gakorwa n’icyo baba bashaka”.

Ikindi avuga ko atazi impamvu abakobwa batajya barangira bagenzi babo akazi ahubwo bagahitamo kukarangira abahungu.

Agira ati “Umukobwa nubwo aba azi mugenzi we w’umuhanga bigana, iyo abonye akazi kenshi akarangira mugenzi we w’umuhungu, ntabwo avuga ngo wa mukobwa wandushaga mu ishuri, aho ngaho ntimumbaze impamvu bishobora kungora kubisubiza”.

Avuga ko iyo bageze mu kazi umuhungu ariwe bumva ko azagashobora kabone n’ubwo umukobwa aba yaramurushije amanota mu kizamini cy’akazi.

Asaba abantu guhindura imyumvire ku bakobwa n’abagore kuko akazi kose bakabasha kandi bakagakora neza, cyane ko ngo hari n’abafite imbaraga z’umubiri kurusha igitsina gabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka