Hari ababyeyi bagishaka kurera abana uko barezwe

Ababyeyi bo mu murenge wa Kirehe mukarere ka Kirehe barasabwa guha abana babo uburere budahutaza birinda kubakubita no kubaha ibindi bihano bikomeye, kuko bibagiraho ingaruka mubuzima bwabo.

Ababyeyi bibukijwe ko gukubita umwana atari byiza
Ababyeyi bibukijwe ko gukubita umwana atari byiza

Ibi barabisabwa mugihe muri aka karere hamaze igihe hari ubukangurambaga kukurwanya ibihano bikarishye bihabwa abana.

Ubu bukangurambaga bwabereye mukarere ka Kirehe, bwakozwe n’umushinga ’Uburere budahutaza’, ushyirwa mu bikorwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu AJPRODHO Jijukirwa, kubufatanye n’impuzamatorero mukarere ka Kirehe.

Bamwe mubabyeyi bamaze igihe bitabira ubwo bukangurambaga, bavuga ko ubundi abana babareraga bakurikije uko na bo barezwe, ariko ko ubu bamaze gusobanukirwa ko inkoni itarera ahubwo igira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana.

Uwitwa Mukabigena Marie Claire ati “Ubundi wasangaga uko ababyeyi bacu badukubitaga, baduhutazaga, uko twarezwe kose tukumva ari ko tugomba kurera abacu, ariko ubu twasobanukiwe ko atari byo”.

Murangwa na we ati “Hari ukumwima ibyo akeneye, ugasanga umwana ahora ababaye ariko ntitubimenye. Gusa ubu twamaze gusobanukirwa ko kurera ari inshingano zacu”.

Muvunyi Frank, umukozi wa AJPRODHO Jijukirwa mu karere ka Kirehe, asaba ababyeyi kuganiriza abana mugihe bakoze amakosa aho kubakubita cyangwa kubaha ibindi bihano bikarishye.

Muvunyi Frank, umukozi wa AJPRODHO Jijukirwa mu karere ka Kirehe
Muvunyi Frank, umukozi wa AJPRODHO Jijukirwa mu karere ka Kirehe

Ati “Turasaba ababyei ko baha abana igaburo ryuzuye, kugira ngo bakure neza, ariko nanone bamuganirize bamwumvishe ko yubashywe, akunzwe. Ndasaba rero ababyeyi muri Kirehe n’ahandi hose ko gufata umwanzuro wo guhana abana atari byiza, ahubwo nibafate umwanzuro wo kuganiriza abana babereke ikibi bakirutishe icyiza”.

Iyi gahunda yo gushishikariza ababyeyi kwirinda gutanga ibihano bikomeye ku bana, izakomeza gukorwa binyuze mu migoroba y’ababyeyi no mu zindi gahunda za Leta zihuza abaturage mu midugudu, nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe, Mwiseneza Ananie.

Ati “Ubu bukangurambaga twizeye ko tuzakomeza kubukoresha neza nk’intwaro yo gutuma umwana akura atekanye, tubinyujije mu mugoroba w’ababyeyi, inshuti z’umuryango,… aba bose bazadufasha gukomeza gukora iyi gahunda”.

Umuyobozi w'umurenge wa Kirehe, Mwiseneza Ananie
Umuyobozi w’umurenge wa Kirehe, Mwiseneza Ananie

Mu mwaka wa 1989, umuryango w’abibumbye (ONU) washyizeho amategeko arengera uburenganzira bw’abana, avuga ko umwana agomba kurindwa, guhabwa ibyo akeneye, kandi akaba agomba guhabwa ijambo.

Mu karere ka Kirehe abamaze guhabwa amahugurwa ku burenganzira bw’umwana bagera ku 1.200, ibi bikaba byaratumye abana barenga 200 basubizwa mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka