Hari ababona ibisabwa kugira ngo insengero zifungurwe ari nk’amananiza

Hari abapasitoro bo mu byaro babona ibyo basabwa kugira ngo insengero zabo zifungurwe (mu rwego rwo kwirinda Coronavirus) ari nk’amananiza kuko abayobozi babagenzura na bo batabasha kubyubahiriza uko byakabaye.

Abavuga ibi babihera ku kuba umuturage usabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kugira ngo yemererwe kwinjira mu rusengero, ari na we ujya ku Kagari no ku Murenge ndetse no mu isoko, nyamara ho ugasanga iyubahirizwa ry’aya mabwiriza ridakajijwe.

Umupasitoro mu murenge umwe w’icyaro mu Karere ka Huye, agira ati “Mu rusengero babanje kudusaba gusiga metero n’igice hagati y’umuntu n’undi, ubu mu mabwiriza mashyashya ni metero ebyiri. Nyamara abantu barava mu rusengero, bajye mu isoko, kandi mu isoko baba babyigana. Mu mudugudu baremesha inama, ikitabirwa n’abatambaye udupfukamunwa, bakanicara bahekeranye”.

Uyu mupasitoro anavuga ko hari aho usanga ku Kagari baremye inama nta na kandagira ukarabe bahazanye, nyamara ku rusengero ho bakabasaba kubaka urukarabiro rugezweho.

Ati “Baradusaba kubaka urukarabiro umuntu yegereza intoki amazi akizana. Bene izo nkarabiro zifashisha umuriro kandi mu cyaro iwacu nta wuhari. Nta n’amazi ahoraho ahari ku buryo urwo rukarabiro rwakwifashwa igihe cyose. Umugenzuzi yaza wamwereka kandagira ukarabe, ngo oya, nimwubake urukarabiro”.

Akomeza agira ati “Uranyaka agapimamuriro mu rusengero, mu isoko ho karahaba? Ku Murenge no ku Kagari ho karahaba? Kandi ko abantu birirwayo! Ukibaza uti ese umuturage ujya aha hose ko ari umwe, buriya we ntareba we ntatekereza? Ku buryo hari n’abibaza ko ikidashakwa ari ugusenga”.

Agapimamuriro na ko kari mu bibangamira insengero zo mu byaro zifuza gukomorerwa na zo, kuko ngo kagura hagati y’ibihumbi 80 na 60, kandi kubona ayo mafaranga mu byaro nyuma y’igihe kirekire insengero zidakora bitoroshye, kuko abayoboke bagomba kuyishakamo bakennye.

Ababona ibisabwa kugira ngo insegero zifungurwe ari nk’amananiza, bacika intege, bagatangira gutekereza kurekera aho kubiharanira. Ese ubundi ni ngombwa kujya mu rusengero? Mu rugo ho umuntu ntiyahasengera?

Pasitoro Charles Kabagire, uhagarariye Itorero ADEPR mu Karere ka Nyaruguru avuga ko uretse kuba ari n’itegeko ry’Imana, guterana abantu bagasenga, binagira umumaro mu gutuma abantu bitwara neza muri sosiyete.

Ati “Mu mezi ane gusa yashize abantu badaterana, dufite abadiyakoni bacyuye abandi bagore. Dufite abantu benshi babaye abasinzi n’abasigaye bakubita abagore babo. Nubwo umuntu yavuga ngo gusenga ni mu mutima, ariko guterana nabonye ari ikintu gikomeye cyane. Burya hari n’ugwa mugenzi we akamubyutsa”.

Pasitoro Kabagire anavuga ko iyo amateraniro akora, amakorari, amahugurwa, ibyiciro by’abantu basenga n’ibindi bikorwa by’amatorero, bituma abantu bahuga, ntibabone umwanya wo kujya mu bintu bidakwiye.

Ni na yo mpamvu atekereza ko insengero zari zikwiye gusurwa, zigakomorerwa ari nyinshi, bityo abayoboke bakabasha guterana, kuko intera ya metero ebyiri hagati y’abantu isabwa mu nsengero, ntihanabeho amateraniro arenze atatu ku munsi, bituma ababasha guterana baba bakeya.

Icyifuzo cye gishyigikirwa n’umupasitoro wo mu Karere ka Gisagara, wongeraho ko abantu bagiye babasha guteranira mu nsengero, abapasitoro n’abapadiri na bo bashyiraho akabo mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arushaho kwitabwaho.

Agira ati “Bageze mu rusengero bagasanga hubahirizwa intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi nyamara hanze ari imwe, hari abahita babona ko ibintu bikaze, bagafata n’ingamba zo kwirinda. Gufungura insengero byanatuma dufasha mu bukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus kuko burya abasenga bumva kurusha abandi baturage muri rusange”.

Ingamba zo kwirinda Coronavirus zikazwa mu nsengero kuko haba hafunganye

Twibajije impamvu ubusanzwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus havugwa ko abantu bakwiye kubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, nyamara mu nsengero ho hagasabwa ebyiri.

Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), avuga ko kuba mu nsengero haba hafunganye, kuko ari mu nzu, byongera ibyago byo kwandura Coronavirus.

Ati “Mu nsengero abantu baba baririmba, babwiriza. Hari ufite Coronavirus, uducandwe irimo tuguma mu kirere ahongaho, tukaba twakwanduza abantu benshi ku buryo bworoshye. Nyamara ahafunguye nko mu isoko, hari n’umwuka mwinshi, hari n’umuyaga, tuhava vuba vuba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko amabwiriza ajyanye no gukomorera insengero akwiye gukurikizwa hatitawe ku kuba hari abanyuzamo bagateshuka ku kwirinda Coronavirus, cyane ko ikigamijwe ari ukurinda ubuzima.

Ati “N’undi wese waba afite imyumvire y’uko ari ukubagora, atekereje yabona ko nta kintu umuntu yashyiraho gihungabanya umuntu kugira ngo arengere ubuzima. Ahubwo ibishyirwaho byose ni ukugira ngo ibikorwa bikomeze n’abantu bagire ubuzima bwiza”.

Uyu muyobozi anavuga ko insengero zizakomeza kugenda zifungurwa buhoro buhoro, hifashishijwe amatsinda ahuriweho n’inzego z’ubuyobozi hamwe n’ihuriro ry’amatorero n’amadini, mu mirenge no mu turere.

Kugeza ubu mu karere ka Huye hamaze gukomorerwa insengero 27 kuri 210 zari zemerewe kuhakorera. Kandi muri ziriya 27, hari esheshatu zo mu Murenge wa Tumba zabaye zongeye gufungwa nyuma y’uko hari umuntu umwe uhatuye wasanzwemo Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ababangamiwe n’insengero zabashinja ibyaha bahawe amahirwe yo kwishimira ifungwa ryazo, Hari n’abayobozi bakanira cyane ifungurwa ry’insengero kuko n’ubusanzwe zitaba mu byo biyumvamo,1/10 n’amaturo bitangwa mu nsengero nabyo byabaye impamvu abasanganywe ishyari yu’umurimo wa Kristo bifashisha muri iyi minsi. Ariko ntekereza ko ari bake cyane hafi ya ntabo abapastori, abapadiri, abasenyeri n’abashehe bari mu bafungiwe guhemuka babuze ibibatunga. n’uwo byagaragaraho n’ubundi byanamubaho no mu kindi gihe gisanzwe kubera imyitwarire ye nk’umuntu. Abarwanya Imana barishuka ntitsindwa, n’abarwanije abahanuzi, Yesu Kristo, intumwa ze n’abandi bizera, nubwo benshi muri bo barenganijwe bakicwa, ariko abarwanya Imana n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ntibigeze bashobora kubuzimya, Corona rero n’abayitwaza mu gukandamiza ibikorwa byo gusenga cg. ababonye umwanya wo gukerensa ubutumwa bwiza bwigishwa abatuye isi ntibazashobora kubuzimya, bazazima aribo, ariko ubwami bw’Imana n’ababwizera bazahoraho kugeza igihe Imana yagennye. kuki bamwe babazwa na 1/10 n’amaturo bitangwa mu nsengero, ishyari ngo nuko bihemba abashumba, ariko ntibareba amashuri yubakwa, amavuriro, abana bishyurirwa amashuri, amazu yubakirwa abatishoboye, abishyurirwa Mutuel n’ubundi bufasha bunyuranye buhabwa ababukeneye kandi biva muri ayo maturo n’ibitangwa n’abizera, abanenga bakarobanura gusa umushahara cg. agahimbazamusyi gahabwa abakozi b’Imana, iryo ni ishyari rituruka kuri Satani ikorera bena abo.

jean yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ibi byose mbona byarapfiriye agantu hamwe. Ubundi ni inde utabona ko ibi turimo atari indwara? Nonese ubu amatsiko ko akora si abantu baba bayarimo?iburayi ko imipira irimo ikinwa ni iki bikingirisha? Abapasteurs mwatengushye Imana mwemera gufunga insengero ku ikubitiro mudasesenguye ngo murebe niba koko iyo ari indwara cg igikoresho cy’izindi mpamvu. Rubanda rugufi ni rwo rubabaje!

Kambuca yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ntanimpamguyo gusiga metero ebyiri, metero imwe kubwanjye irahagije rwose. Ntabwo numva impamvu metero 2 zafatwa murusengero gusa ntizifatwe nahandi.
Naho ubundi kwirinda ni byiza, kubahiriza amabwiriza wtangwa na leta kumatorero nibyiza cyane, ariko leta ntigore abanyamadini namatorero, hubahirizwe ibigombabkubahirizwa kugirango abantu bongere basenge. Gusenga bifite umumaro ukomeye.cyane kumuntu.kugiticye, kumuryango ndetse no kugihugu muri rusange. Gusenga ni bihabwe agaciro gakomeye. Naho niba aba pasiteri bakora amakosa amwe namwe, imana ntirwanirirwa bareke bazahanwe n’Imana bavuga ko bakorera. Kubwanjye insengero nabazireke zonhere.zikore nkuko byari bisanzwe, ariko hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda. Za nibature zongere zihabe, abantu mbere yo kujya mukazi bazindukire munzu y’imana, batambire Imana, bakorere Imana yabo, bongere bakore ibitaramo bya nimugoroba, seminars zo kubaka abantu zongere zihabe, etc. Ariko ntidutume abantu bibagirwa gusenga, ngo bave mumurongo muzima w’ijambo ry’Imana, bahinduke ikibazo kuri.societe kandi bakagobye kuba igisubizo. Rwose leta ibitekerezeho, yorohereze amadini namatorero akorere Imana. Ikindi ni uko na covid tuvuga izamarwa n’imana kuko niyo ikoresha abahanga, abanyabwenge b’isi mukubona inkingo netse n’Imiti. Rwose,kuba kera urwanda rwemeraga gusenga, rwakundaga Imana, nibareke rero rukomeze rebe nubundi kwisonga mugukorera Imana, mukubaha Imana. Imana nibe number one mugihugu cyacu. Murakoze

Faustin yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Mwikwikoma Itorero rya Kristo kuko byabagora cyane!Ni iki kudasenga bifasha abantu?Ubarure abo muturanye b’abangavu bamaze gusama nyuma y’ibi bihe!Ntabwo bikwiye kwitana ba mwana niba utezwa imbere no kudasenga wazajya izo mpaka nyuma ya Corona!Turwanye Covid-19 ibindi bizakemuka!Iyo ubona amashuri n’amavuriro byubatswe n’amadini n’Amatorero byo urabishima?

Felicien yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ariko aba Bantu birirwa bavuga ubuea ngo insengero zarafunzwe ahubwo no kuzifungura nabyo ntibyemewe bazabanze babaze iyo Mana yabo impamvu idategeka Corona ngo ihunge ubundi bidagadure,uriya mupastor atumye nseka ngo ibihumbi 60 ni menshi muri ibi bihe ??ayubu nibayareke bakore kuy,ubushize.kdi igikuru niba reta ivuga ngo urukarabiro nirwo bumva rwabafasha kwirinda ariko urukarabiro umwami wacu ashaka si urwo ni ugukaraba ibyatwanduje cg ibyo twiyandurishije (kwezwa no gukiranuka mubyaha byaturembeje bikatubuza gushyikira ubwiza bw,Uhoraho)MURAKABAHO.

Pastor Rugendo yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ibyo ntaho bihuriye! Kuvuga ngo mw’isoko haba hari umwuka nonese amasoko yubatse yo bite? Ubu ugiye nka hariya muri chic ukareba uko abantu baba bameze bicaranye bahekeranye ntanudupfukamunwa bambaye wahita ubonako ibyo ibyo abo ba pastors bavuga ari ukuri! Sinumva impamvu munsengero ariho amabwiriza agomba gukazwa cyane kuruta ahandi hose.

Nkusi Norbert yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Nizishaka zose zizafungwe.Nubundi abo zifitiye akamaro ni pastors gusa bakuramo Icyacumi.Muli 1994,hari Insengero zitabarika.Nyamara ntibyabujije Genocide kuba,ikozwe na pastors,abapadiri n’abayoboke babo.
Mbisubiremo,insengero zifitiye akamaro gusa abakuru b’amadini.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka