Hari ababanje kugira impungenge zo gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imiryango 144 igizwe n’abaturage 685 yimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi izakomeza no guhinga ubutaka bwabo bari basanganywe.

Bamwe ngo bumvaga ko bagiye kwamburwa uburenganzira ku masambu bari basanganywe
Bamwe ngo bumvaga ko bagiye kwamburwa uburenganzira ku masambu bari basanganywe

Avuga kuri icyo kibazo kuri iki cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, ubwo muri uwo mudugudu hizihirizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kubohora u Rwanda, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko gutangaza imishinga ubuyobozi bufitiye abaturage bimuriwe muri uwo mudugudu, ari uburyo bwo kubamara impungenge ku bibazo bagiye bibaza.

Hari bamwe muri abo baturage batangiye bumva nabi gahunda Leta yabashyiriyeho yo kubatuza neza, ibavana mu nzu zitabereye imiturire y’igihugu, ibubakira uwo mudugudu ariko bagakomeza kunangira, banga kuva mu nzu zishaje bari bafite ariko uko basobanurirwaga inyungu ziri muri uwo mudugudu baza kubyemera ndetse bishimira kwimuka.

Kugeza ubu abaturage bose bimuriwe mu mudugudu n’abitegura kwimuka barishimye, ndetse nta n’impungenge y’inzara bafite kuko Leta yabemereye ko bazakomeza guhinga amasambu yabo.

Umwe muri bo witwa Izabiriza Ismayili yagize ati “Ibyishimo ni byinshi, ubwa mbere hari abantu benshi babanje kudushyiramo amagambo y’urucantege, batubwira ko ngo bagiye kuducucika, tugira ubwoba abenshi dutekereza kwanga kuzazituzwamo, ariko Leta yaradusobanuriye tumenya ibyiza idushakira turabyumva neza kandi twazishimiye, abatubwiye ayo magambo ni abantu batazi ibyiza Perezida wa Repubulika ari kutuzanira”.

Umudugudu wa Kinigi watashywe tariki 04 Nyakanga 2021
Umudugudu wa Kinigi watashywe tariki 04 Nyakanga 2021

Umusaza witwa Bariyangira Fidèle ati “Ubwa mbere baje kuturemesha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura mu masambu yacu, ariko baradusobanuriye aya mazu turayishimira, si twe twarose tuyinjiyemo, ubu ibyishimo byandenze”.

Uwo muyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, yavuze ko uretse guhinga amasambu yabo, bazafashwa no kubona ibindi byangombwa bibafasha kongera umusaruro muri ubwo buhinzi.

Yagize ati “Ubutaka bwabo bazabugumana bakomeze babuhinge, ndetse n’akarere kazabafasha no kubona imbuto ndetse bazubakirwe n’ibigega binini byo guhunikamo imbuto. Icyiza cy’uyu mudugudu ni uko abantu bose batujwemo begereye imirima yabo, ni iby’agaciro kuba umuntu ashobora kurara ahantu heza, akabona n’aho ahinga mu buryo bumworoheye”.

Arongera ati “Ikindi tugiye kubafasha, buri muntu azagumana icyangombwa cy’ubutaka bwe, ariko hejuru y’ibyo tuzafatanya na bo kugira ngo bajye bahinga igihingwa kimwe muri buri gihembwe cy’ihinga, ikindi amazu yari asanzwe arimo yubatse mu kajagari agiye gukurwamo, ubwo butaka na bwo butunganywe buhingwe, nibahinga igihingwa kimwe ku butaka bwahujwe bizadufasha kuzamura umusaruro”.

Bahawe inzu zihenze kurusha izo babagamo
Bahawe inzu zihenze kurusha izo babagamo

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro uwo mudugudu tariki 04 Nyakanga 2021 witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, na Minisitiri w’Ingabo z’igihugu Maj Gen Albert Murasira, aho Minisitiri Gatabazi mu butumwa bwe, asanga gutuza abaturage muri uwo mudugudu biri mu nyungu zabo.

Na we yagarutse ku kibazo cy’abatinze kumva inyungu ziri mu mudugudu bubakiwe, aho yagize ati “Kwimura abaturage batuye nabi, mu rwego rwo kubafasha kugezwaho ibikorwa remezo ni cyo twakoze, aho bari batuye bari bababariye agaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, kandi bashaka kumuha inzu ya miliyoni zisaga 35, inzu z’ibyumba bitatu ifite salon, igikoni, gaz, amashanyarazi, mbeze inzu ihagaze hafi miliyoni 40”.

Arongera ati “Ukumva umuntu aravuze ngo bamuhe miliyoni eshanu ajye kwirwariza, ntabwo wakumva umuntu usaba miliyoni eshanu ngo ajye kwirwariza aho kumuha inzu azabamo akayiraga abana be n’abazamukomokaho bose, ibyo rimwe na rimwe bikunda kubaho iyo abantu batagiriwe inama ngo bumve inyungu z’ibintu, ariko twarabasobanuriye barumvise, imiryango 144 yose igiye gutura muri izi nzu irabyishimiye”.

Minisiriri Gatabazi yavuze ko abo baturage bagiye gutuzwa muri uwo mudugudu, bagiye kubaho mu buzima bwiza aho bazahabwa serivise zose zikenewe akaba abishimira umukuru w’igihugu udahwema gutekereza ku mibereho myiza y’abaturage.

Ati “Tubishimire umukuru w’igihugu, kuko ni we watanze umurongo yarahasuye yarahabonye abona ibitagenda asaba ko bikosorwa, uku ni ko kwibohora nyako”.

Gatabazi yavuze kuri Politiki bafite mu micungire myiza y’iyo midugudu iri kubakirwa hirya no hino mu gihugu, aho buri mudugudu uzajya ugira ubuyobozi bwawo, hakabaho abantu bakurikirana ubuzima bw’abatuye iyo midugudu umunsi ku wundi, hakabaho n’abakurikirana uburyo amatungo yororewe muri iyo midugudu abayeho, aho yemeza ko mu myaka iri imbere abaturage bose bazaba batujwe mu midugudu y’icyitegererezo, mu rwego rwo kubungabunga ubutaka buto igihugu gifite.

Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda kuri iyi tariki yo kwibohora, yagarutse kuri uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, aho yavuze ko u Rwanda rw’ubu rusobanuye icyizere, avuga ko uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi n’indi mishinga yo guteza imbere abaturage yakozwe n’ingabo z’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, yerekana ubufatanye no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka