Haratekerezwa uko Itorero ryajya rikorwa mu buryo buhoraho mu Midugudu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, atangaza ko harimo gutekerezwa uko Itorero ryajya rikorerwa mu buryo buhoraho ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo birusheho korohereza ibyiciro n’inzego zose z’Abanyarwanda kugerwaho n’inyigisho z’uburere mboneragihugu.

Minisitiri Bizimana avuga ko iyo gahunda iri mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda amasomo y'uburere mboneragihugu
Minisitiri Bizimana avuga ko iyo gahunda iri mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda amasomo y’uburere mboneragihugu

Ibi Minisitiri Bizimana aherutse kubikomozaho ubwo yaganirizaga Indangamirwa z’Urubyiruko icyiciro cya 13, ruri mu Itorero ririmo kubera mu Kigo cy’Ubutore cy’i Nkumba mu Karere ka Burera.

Urwo rubyiruko rwiyongera ku bindi byiciro mu ngeri zitandukanye, byagiye bitorezwa muri iki kigo guhera mu 2007, Itorero risubukuwe.

Igihe kikaba kigeze ngo harebwe uko inyigisho n’amasomo atangirwa mu kigo cy’Ubutore, yamanurwa no ku rwego rwegereye abaturage mu Midugudu babarizwamo.

Yagize ati “Turifuza ko Itorero ryajya rikorwa mu buryo buhoraho, aho abantu batuye uhereye mu Midugudu, ibyiciro byose bihabarizwa biri mu nzego zitandukanye zaba iz’abantu ku giti cyabo, abibumbiye hamwe mu mashyirahamwe, amakoperative n’andi mahuriro”.

Ati “Urugero dushobora kuba dufite nk’ikiciro cy’abamitari cyangwa n’ibindi; aho bashobora kugenerwa igihe runaka bakagira ahantu bahurizwa bakagira umwanya uhagije wo guhugurwa ku muco nyarwanda, indangagaciro ziranga Abanyarwanda n’izindi nyigisho zirushaho gutuma bamenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana, bakazihererwa ahabegereye bidasabye byanze bikunze ko tubazana hano i Nkumba”.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023-2024 inyigisho z'Itorero zizajya zinatangirwa ku Midugudu
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 inyigisho z’Itorero zizajya zinatangirwa ku Midugudu

Akomeza avuga ko bikozwe gutyo, umubare munini w’Abanyarwanda warushaho kugira ubwo bumenyi icyarimwe, bakaba umusemburo wifashishwa mu kurema impinduka no gushyiraho ingamba zihamye z’ibyubaka Igihugu kitajegajega.

Mu bigeze kwitabira Itorero barimo n’urubyiruko rugeze ku rwego rwo kuba ba rwiyemezamiri n’abihangiye imirimo, bashima uburyo inyigisho bariherewemo zigaruka ku mateka yaba ameza n’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, zabasigiye isomo rikomeye rituma bakora cyane no kurwanya ikibi aho cyaturuka hose, bikabafasha kurinda umusingi ukomeye bo ubwabo n’Igihugu byubakiyeho.

Mu gihe inyigisho nk’izo zizaba zatangiye gutangirwa ku rwego rwegereye abaturage mu midugudu cyangwa aho bakorera, hazifashishwa abatoza bifitemo ubumenyi, ubunyangamugayo n’ubunararibonye, byafasha abandi kurushaho gusobanukirwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, nk’uko n’ubundi bijya bigenda mu Kigo cy’Ubutore cy’i Nkumba.

MINUBUMWE ivuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, aribwo iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa.

Bishimira ubumenyi bakura mu Itorero
Bishimira ubumenyi bakura mu Itorero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka