Harategurwa uko abari mu bihugu bigize COMESA bakoresha Perimi imwe

Abagize ibihugu bigize isoko rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), bashobora gutangira gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga (Permis), aho bari hose muri ibyo bihugu.

Harategurwa uko abari mu bihugu bigize COMESA bakoresha Perimi imwe
Harategurwa uko abari mu bihugu bigize COMESA bakoresha Perimi imwe

Ni bimwe mu bikubiye mu mishinga y’uwo muryango igamije kuzamura ubuhahirane, hagati y’ibihugu uko ari 21 biwugize, ariko bikaba bishobora kuzagera no ku rwego rw’umugabane wose wa Afurika, mu gihe uyu mushinga waramuka ugenze neza nk’uko byifuzwa, nk’uko byavugiwe mu nama ya 13 ya COMESA ivuga ku bwikorezi n’itumanaho irimo kubera i Kigali, kuva ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Uretse uyu mushinga, hari n’indi irimo gushyiraho imipaka ihuriweho, kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, koroshya itumanaho, gukwirakwiza amashanyarazi, ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi bukoreshwa hose, ni bimwe mu byagize uruhare ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize COMESA.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa remezo muri uwo muryango, Jean Batiste Mutabazi, avuga ko kimwe mu byo barimo gukora kugira ngo barusheho korosha no kwihutisha ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize uwo muryango, ari ibijyanye n’umushinga wo gukoresha uruhushya rumwe.

Ati “Nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hano, aho kugira ugende urubona muri buri gihugu, urwo uboneye hano mu Rwanda rukagufasha kuzenguruka ibihugu byose uko ari 21 bigize COMESA, utiriwe ugenda ushaka uruhusha uko ugeze aha n’aha.”

Edward Kyazze avuga ko hakiri imbogamizi mu guhuza amategeko muri COMESA
Edward Kyazze avuga ko hakiri imbogamizi mu guhuza amategeko muri COMESA

Akomeza agira ati “Hari nka kontorole tekinike ikorerwa hano, byarangira igahita ijya muri sisiteme, aho ugeze hose ku mupaka, bareba bakamenya umushoferi utwaye imodoka, igihe yakorewe, ubwishingizi ifite, byose bigahita byoroha. Ni umushinga tumaze igihe turimo gukora.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Imijyi, gutuza abantu no guteza imbere imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Edward Kyazze, avuga ko kimwe mu bigikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari muri COMESA, ari imbogamizi zikigaraga mu bijyanye no guhuza amategeko.

Ati “Harimo ikibazo cy’ibikorwa remezo muri rusange, yaba imihanda, ibyambu, ibibuga by’indenge, ndetse no guhuza amakuru. Akenshi usanga za politikei imirongo migari idahuzwa hagati y’ibihugu, ibyo rero nibyo turimo kuganiraho, tukareba imbogamizi zigihari, yaba mu mategeko, mu bikorwa remezo, noneho ibitanoze bikaba byanozwa.”

Jean Baptiste Mutabazi
Jean Baptiste Mutabazi

Imibare yo muri 2021 igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango bya COMESA bukiri hasi, kuko ku mwanya wa mbere haza ubucuruzi hagati y’uwo muryango n’ibihugu bigize umugabane w’uburayi, aho agaciro k’ibicuruzwa ari Miliyali 52 z’Amadorari, bukurikirwa n’u Bushinwa n’ubucuruzi bwa Miliyari 20, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza COMESA n’agaciro ka Miliyari 13 z’Amadorari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka