Harategurwa icyiciro cya 6 cy’Itorero ry’urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, iri gutegura icyiciro cya 6 cy’ITORERO ry’urubyiruko rutuye mu mahanga.

Iryo Torero rizibanda ku nsanganyamatsiko “Uruhare rw’urubyiruko muri gahunda y’ U Rwanda yo guharanira Kwigira”. Iri Torero rizabera mu ishuri rya Gisirikare i Gako, kuva ku wa 29 Nyakanga kugera ku wa 10 Kanama 2013.

Iri torero rizaba ari umwanya mwiza wo kuganira kuri politike y’igihugu, iterambere ndetse n’ibyagezweho mu kubaka ubukungu bwacyo. Abazaryitabira kandi bazaboneraho umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’igihugu, banirebera ubwiza bwacyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irashishikariza urubyiruko rwose rubyifuza kwiyandikisha babinyujije kuri email: [email protected], cyangwa bagahamagara telefoni nimero: (+250)788465298.

Abazaba biyandikishije bazahurira kuri Stade Amahoro (Remera) , ku cyumweru ku wa 28 Nyakanga 2013 saa sita z’amanywa aho bazava berekeza i Gako.

Iyi nkuru twayohererejwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka