Harateganywa ibisubizo by’uburyo butatu ku batuye ’Bannyahe’

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’abatuye muri Kangondo hakunze kwitwa ‘Bannyahe’, bakazasubizwa hakoreshejwe uburyo butatu.

Inzego zitandukanye zirimo MINALOC n'Inteko ngo zirimo gutegurira ibisubizo abatuye “Bannyahe”
Inzego zitandukanye zirimo MINALOC n’Inteko ngo zirimo gutegurira ibisubizo abatuye “Bannyahe”

Umwe mu batuye muri ako gace arabaza ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo impamvu bubahatira kuva mu mazu yabo no kwimukira mu yo bavuga ko ari mato yubatswe ahitwa i Busanza.

Asaba ko bakorerwa imihanda ubundi nabo bakishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira aho batuye amazu ajyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, abatabishoboye bakaba ari bo bahabwa amafaranga y’ingurane yo kwimukira aho bashaka.

Agira ati ”Ufite igipango cyawe utahamo ndetse bakanagukodesha amafaranga ibihumbi 200, ‘master plan’ n’akarere bo bakakujyana mu Busanza bakaguha ‘chambrette ufite abana umunani”.

“Ese ubu turazira iki! Amafaranga muri kubakisha hariya mwayaduhaye niba mushaka ubutaka bwacu! Dore ubu tumaze umwaka dusiragira, amafaranga yadushizeho tugura abavoka”.

Mu kumusubiza, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Mberabahizi Raymond Christian, avuga ko hari ibisubizo biteganijwe kuri aba baturage.

Agira ati ”Uwo arasaba gukorerwa imihanda ubundi bagahabwa uburenganzira bwo kuhakorera ibyifuzwa kuhakorerwa, ariko hari n’abamaze kwemera kujya i Busanza ahubwo babaza bati ‘ese muzatujyanayo ryari?”

“Hari n’abaturage bifuza amafaranga ubundi bakigendera (gutura aho bashaka handi), ni ikibazo kiri kuganirwaho n’inzego zose yaba MINALOC, Inteko ishinga amategeko n’Umujyi wa Kigali”.

“Ndibaza ko tutazabura igisubizo kuko dufite byinshi twagiye ducamo birenze iki kibazo tukabisohokamo neza, ntabwo ari ukuvuga ngo ni umuntu waciye iteka ridasubirwaho.

Umushinga witwa Savannah Creek w’umushoramari Denis Karera niwo wari wamenyesheje Leta ko wakubaka muri Kangondo (Nyarutarama) inyubako z’icyitegererezo.

Uyu mushinga ukaba warahise wubakira abaturage bo muri Bannyahe amazu y’urwunge(apartements) 520 mu Busanza, kugira ngo wimurireyo(ku buntu) imiryango(familles) 1600 ituye muri Bannyahe. Ibi ariko barabyanze ndetse bamwe muri bo bagana inkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bubakiwe kubuntu barabyanga? Wa munyamakuru we urinjiji! Wabonye umuntu uhabwa impano nta kiguzi akayanga? Niba akarere kaguhaye bitugukwaha ngo uhonyore ukuri kugaragara! Ntabunyamwuga ufite! Kosora inkuru yawe! Ugende utare inkuru neza ugere mubaturage! Ubaganirize!

Peter yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Burya umuturage afite uburenganzira ni ubwisanzure kumutungo kamere we niyo mpamvu numva inzego zibishizwe Zita Kaifeng ago a abafite ubushobozi bwo kubaka aho batuye hakurikijwe mustplan y’umujyi wa kigali cg se abashaka ingurane yaho batuye for cash nabo ntibirengagizwe kuko bafite uburenganzira bwogutura elsewhere they want to settle

Nshutiraguma Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka