Harashakwa uko itegeko ryemerera abana kubona serivisi z’imyororokere ryavugururwa

Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseau des Femmes), riravuga ko mu itegeko rirebana n’ubuzima bw’imyororokere hakigaragaramo imbogamizi, ahanini zibuza abana guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere badaherekejwe n’ababyeyi.

Harashakwa uko itegeko ryemerera abana kubona serivisi z'imyororokere ryavugururwa
Harashakwa uko itegeko ryemerera abana kubona serivisi z’imyororokere ryavugururwa

Ubushakashatsi bwakozwe na Rose Mukantabana, Umunyamategeko wigeze no kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, bugaragaza ko inzitizi ya mbere igaragara muri iri tegeko ari imyaka, aho rivuga ko umwana utarageza imyaka 18 y’amavuko ahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ari uko aherekejwe n’umubyeyi cyangwa se undi umurera.

Rose Mukantabana agaragaza ko iyo ari imbogamizi kuko abana batarageza kuri iyo myaka bakora imibonano mpuzabitsina, kandi bakaba bashobora kwanduriramo indwara cyangwa se bagatera cyangwa bagaterwa inda z’imburagihe.

Rose Mukantabana, Umunyamategeko wakoze ubushakashatsi
Rose Mukantabana, Umunyamategeko wakoze ubushakashatsi

Agira ati “Tumaze kubona izo mbogamizi, twatekereje ko Umushingamategeko yagena niba hari imyaka runaka yagenwa, umwana yabona izo serivisi atagombye guherekezwa n’umubyeyi cyangwa undi umurera”.

Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseau des Femmes) rivuga ko muri iri tegeko bishoboka ko hazamo irengayobora, kuko hari n’andi mategeko agaragaza irengayobora ku myaka y’ubukure bitewe n’impamvu zitandukanye.

Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Reaseau des Femmes, atanga ingero nko ku itegeko rigenga umurimo aho rigena ko umwana w’imyaka 13 ashobora gusinya amasezerano yo kwimenyereza umurimo, ndetse ugeze ku myaka 16 akaba yemerewe gusinya amasezerano y’umurimo.

Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Reseau des Femmes
Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Reseau des Femmes

Agira ati “Umwana w’imyaka 13 yemerewe gusinya amasezerano yo kwimenyereza umurimo, uwa 16 yemerewe gusinya amasezerano y’akazi ndetse akaba yaryozwa ibyo yangije. Umwana w’imyaka 14 iyo akoze icyaha arahanwa ndetse akajyanwa mu igororero, […] ariko byagera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ntiyemererwe kuzihabwa adaherekejwe n’umubyeyi. Aha rero tugasanga ari imbogamizi ikwiye kuvanwaho”.

Uwimana avuga ko Reseau des Femmes itagamije ko abana b’Abanyarwanda batangira gufata imiti yo kuboneza urubyaro, ko ahubwo ikigamijwe ari uko hashyirwa imbaraga mu gukumira no gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi na bo bashimangira ko ari imbogamizi zikomeye kuba abari munsi y’imyaka y’ubukure badahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiye.

Zena Ziada Iragena, umwe mu rubyiruko ruvuga ko iryo tegeko rikwiye kuvugururwa
Zena Ziada Iragena, umwe mu rubyiruko ruvuga ko iryo tegeko rikwiye kuvugururwa

Uwitwa Zena Ziada Iragena, wo mu Murenge wa Mageragere, asanzwe abarizwa mu muryango w’aba-Guides mu Rwanda, avuga ko ababyeyi ubwabo batabasha kumva impamvu abari munsi y’iyo myaka bakenera izo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Ababyeyi bumva ko ari igisebo mbere yo gutekereza ku burenganzira bwawe nk’umwana ndetse n’ingaruka bishobora kukugiraho”.

Reseau des Femmes ivuga ko ikomeza gukora ubukangurambaga binyuze muri gahunda zitandukanye, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kujya baganira n’abana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka