Harashakishwa uburyo bwo kongera inkambi ya Kigeme nyuma yo kwiyongera kw’impunzi

Uko iminsi yiyongera niko impunzi z’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda ziyongera mu Rwanda kubera ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwa n’umutwe wa Nyatura washinzwe na Gen Tango Fort wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Congo.

Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko ifite ikibazo cyo kubonera izi mpunzi aho zijya kuko inkambi ya Kigeme zajyanwagamo igiye kuzura. Hasigaye ahajya impunzi 2000 mu gihe mu nkambi ya Nkamira habarirwa abarenga 3500.

Ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR, Ntawukuriryayo Frederic, avuga ko hari bimwe mu bisubizo iyi Minisiteri yiteguye birimo kongera ubuso bwa Kigeme kuko gukora indi nkambi byagorana gusa ngo iya Nkamira iracyafite ubushobozi bwo kwakira impunzi ku buryo abahari nta kibazo.

Ibindi bisubizo bategereje ari uko muri Congo hagaruka amahoro ikibazo cy’impunzi kigahagarara. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi 4000 z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Abana benshi bataye amashuri bahungisha ubuzima.
Abana benshi bataye amashuri bahungisha ubuzima.

Abana bahungiye mu Rwanda bagejejwe mu nkambi ya Kigeme uyu mwaka bazatangira kwiga ariko baziga mu cyongereza kuko babanje guhabwa amahugurwa y’icyongereza ariko abari mu nkambi ya Nkamira ntiramenya uko bizagenda.

Impunzi zikomeje kwiyongera

Kuva taliki 16/12/2012 Abanyecongo 4000 bavuga Ikinyarwanda bamaze guhunga ibikorwa by’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’ingabo za Congo n’umutwe wa Nyatura.

Abahunga bavuga ko bakomeje guterwa ubwoba n’ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwa birimo kwamburwa ibyabo gukubitwa hamwe no gufatwa ku ngufu ku bagore.

Taliki 04/01/2013 saa yine za mu gitondo Abanyecongo 102 bari bamaze kwambuka umupaka bageze mu Rwanda batangariza umunyamakru wa Kigali today ko baraye ijoro bagenda bahunga ibikorwa bya Nyatura mu gace ka Ngungu.

Ababyeyi babiri n’abana babo bavuga ko ibikorwa ibikorwa bya Nyatura bikomeje kwiyongera kuko baronda abafite amafaranga n’ubushobozi, ubundi bagashaka abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abagabo n’abasore babashinja gufatanya na M23.

Abanyecongo bageze mu Rwanda tariki 04 01 2012 bajyanywe mu nkambi ya Nkamira.
Abanyecongo bageze mu Rwanda tariki 04 01 2012 bajyanywe mu nkambi ya Nkamira.

Abaturage bavuga ko nta buyobozi bubavuganira cyangwa ngo bubahumurize, ahubwo babona bibarembeje bagahitamo guhunga nubwo abaturage bose batarahunga.

Nubwo Nyatura ifatwa nk’umutwe w’inyeshyamba kimwe n’indi mitwe ibarirwa muri Congo abaturage bavuga ko abarwanyi bawo basangira n’ingabo za Leta mu tubari ibyo baba bacuje abaturage.

Uwari umugaba w’ingabo za Congo zirwanira kubutaka, Gen. Tango Fort, yahagaritswe kuri uwo mwanya nyuma yo kugaragazwa na raporo y’umuryango w’abibumbye ko yagize uruhare mu kugurisha intwaro ku nyeshyamba za Nyatura zibuza amahoro abaturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka