Hararebwa uko umusoro winjizwa wazamurwa hagamijwe gushyigikira urwego rw’Ubuzima
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yatangaje ko harimo kurebwa uko habaho amavugura ku musoro winjizwa, amwe muri yo akaba agamije gushyigikira urwego rw’Ubuzima.
Byagarutsweho tariki 03 Ugushyingo 2023, mu biganiro by’iminsi ibiri byo ku rwego rw’Igihugu, byagarukaga ku ishoramari rikenewe mu rwego rw’ubuzima, aho abafatanyabikorwa batandukanye babyitabiriye bagaragaje ko hagikenewe ishoramari rinini muri urwo rwego, kugira ngo rushobore kwigira ndetse runafashe abaturage kugera kuri serivisi zinoze.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ko zikibangamiye iterambere ry’urwego rw’ubuzima, zituma abaturage batagera kuri serivisi z’ubuvuzi nk’uko byifuzwa, zirimo kuba indwara z’ibyorezo zikomeza kwiyongera kandi zikeneye gukumirwa, kuba hakiri umubare mucye w’abakozi bakora muri urwo rwego, ibikoresho bidahagije, ndetse n’ishoramari rikenerwa mu ikorwa ry’imiti n’inkingo, hamwe n’ibindi bitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari, Jeanine Munyeshuri, yavuze ko nubwo iterambere ry’Igihugu rigishingiye ku nkunga z’amahanga, ariko hari gahunda bafite mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Iterambere ryacu riracyashingiye ku nkunga mpuzamahanga, ariko imwe muri gahunda dufite mu myaka iza, ni ukuzamura ingano y’umusoro winjizwa nibura ku kigero cya 1%, ibi bishobora guturuka mu ikusanywa ry’imisoro, kumenya amavugurura twakora mu misoro, cyangwa kumenya ibirarane tugifite mu misoro, no kureba uko byavamo.”
Yongeraho ati “Urebye amwe mu mavugurura mu misoro azaba agamije gushyigikira urwego rw’ubuzima, nk’imisoro ku itabi, inzoga n’ibindi. Turacyakora inyigo ariko ibyinjizwa biva muri uwo musoro bizajya bishyigikira urwego rw’ubuzima.”
Inzobere mu bukungu n’ishoramari, Dr. Donald Kaberuka, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe cyane urwego rw’ubukungu, kurusha uko cyashegeshe urw’ubuzima.
Yagize ati “Icyorezo cyagaragaje ko ishoramari mu rwego rw’ubuzima rifite inyungu nyinshi, Covid yatwigishije ko kwigira ku urwego rw’ubuzima ari ingenzi mu kwitegura guhangana n’indwara n’ibyorezo, yaba ibyo tuzi cyangwa ibindi tutazi bishobora kuza, gusa ikibazo twakwibaza ni iki, ese ni gute Afurika yabigeraho biturutse ku bushobozi bucye ifite, itagendeye ku nkunga ziturutse hanze?”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko kimwe mu bikenewe ari ukureba uburyo hazamurwa amafaranga akoreshwa imbere mu gihugu, hamwe n’aturuka hanze yacyo.
Ati “Hari ibintu byinshi dukwiriye kwitaho, kimwe muri byo, ni ukureba uburyo twazamura n’uburyo dukoresha amafaranga aturuka imbere mu gihugu, ndetse n’aturuka hanze yacyo. Ntekereza ko ari ingenzi gushora vuba ibyo ufite, yaba ibituruka imbere mu gihugu, cyangwa hanze, kugira ngo ukemure ibibazo bihari, ariko tunakemura ibindi bibazo biza, kuko uko tubikora vuba kandi neza bifasha abantu kugira ubuzima bwiza, bakanatanga umusaruro.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2010/2011, amafaranga akoreshwa mu rwego rw’ubuzima yavuye kuri 30%, akagera kuri 58% muri 2019/2020, ayavuye mu nzego za Leta ni 33.5%, na ho agera kuri 24.1% ava mu nzego z’abikorera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ! Ariko icyo nakwisabira MOH&Rwandagov.nuko yakwita kubakozi Batanga service zo kwamuganga ( umushahara) kuko nitwubaka ibikorwa remezo,tukagura ibikoresho gusa tukirengagiza health provider nubundi ibibazo bizahoramo ntibizakemuka