Haranozwa uburyo abagenda muri Bisi muri Kigali bajya bagenda babyishimiye
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, ku buryo abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusanjye bazajya bagenda babyishimiye.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi b’Umujyi wa Kigali baherutse gutorwa bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama 2019.
Muri icyo kiganiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye itangazamakuru ko intego nyamukuru y’ubuyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali ari uguha serivisi inoze kandi yihuse abawutuye, hagamijwe iterambere ryabo n’iry’umujyi muri rusange.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Ernest Nsabimana, yavuze ko muri gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzakomeza kongera ingufu mu gukora imihanda mishya, gusana isanzwe ihari ndetse no kuyagura, ku buryo ubucucike bw’imodoka mu mihanda buzagabanuka.

Uyu muyobozi yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo rusange (smart public transportation), ku buryo abagenda muri Kigali bazajya bagenda babyishimiye.
Yagize ati “Hari ikindi gice cyo gutwara abantu, aho imbaraga zizashyirwa, abantu bareba uko twagira uburyo bwo gutwara abantu bunoze, ubwo bikavuga ko imodoka za bisi ziziyongera, hanyuma imodoka z’abantu ku giti cyabo zikagabanuka. Aho abantu bashobora kwishimira kugenda muri iriya bisi, akavuga ati aho njya ndahagera mu minota iyi n’iyi kandi ntakerererwe”.
Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko hari umushinga wo kuzana muri Kigali imodoka za bisi kandi zihuta cyane (Bus Rapid Transit), iki na cyo kikazaba igisubizo ku bibazo byo gutwara abantu mu buryo rusange mu mujyi wa Kigali.
Uyu ni umushinga ukiri mu nyigo, aho umujyi wa Kigali uvuga ko inyigo y’ibanze yarangiye, hakaba hagiye kuzakurikiraho inyigo yimbitse ku ikoreshwa ry’izo modoka mu Mujyi wa Kigali.

N’ubwo ubuyobozi buvuga ibi ariko, abakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali bakoresheje imodoka zitwara abantu mu buryo rusange, ntibahwema kugaragaza ibibazo biri muri iyi serivisi.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo gutinda ku mirongo bategereje imodoka, kugenda babyigana mu modoka, ndetse no guhagarara ku byapa hirya no hino mu mujyi bategereje imodoka, cyane cyane mu bice bikunze kugaragaramo imodoka nkeya.
Mu bindi ubuyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugiye kwibandaho harimo kunoza imiturire, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage benshi batuye mu mujyi, guharanira ko Umujyi wa Kigali uturwamo n’abaturage bafite isuku ku mubiri no mu bitekerezo, n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|
Ibingibi nugushyira inyungu kubantu bamwe company nizongerwe bizatuma izakoraga nabi zisubiraho nigute company 3 ziharira kgl ntibibaho bahabwa
uburenganzira bwogukora bonyine ndabizi ko ababishaka aribenahi
gerageza nkabanditransport ihinduke kandi burya uvuye mu biro wabona ukuri kw’ibinyamakuru naho ubundi akazi keza.
Babyihorera kuko ikibazo bakizi igihe cyose hazaba nto competition tuzaguma kumirongo no kudutendeka
Kdi hari itegeko ribuza gutendeka
Igisubizo nuko bafungura isoko bakareka ababishoboye bose bakabikora badahariye company bigora tudutwara
Ikindi kubahiriza itegeko ryo kudutendeka
Bavaneho ikintu gisa na monopolise muri transport, gusa RURA ikurikirane uburyo hatazamo akavuyo
Bazagenda bahagaze ndetse banabyigana muri shirumuteto maze bishime. Mureke gukomeza gufata abantu nkaho basigaye ari inyamaswa.
Ntawuvuma iritararenga ariko ndabona niba nta gihindutse ku mitangire y’amasoko abagenzi tuzahora turira.Ikintu cyakemura ibibazo ni kimwe.Muri Ligne runaka nihashyirwe imodoka za company zirenga imwe.Birahita byikora.Company imwe nidutenguha dutege indi maze murebe ko bitikora.Ariko ko mu ntara bikorwa mubona agency hari ikibazo zifite?Oya namwe nimutekereze nko muri quartier mutuyemo habamo boutique imwe!Uwo mountains mwamukira?Service mbi duhura na yo mu modoka i Kigali iraterwa n’umujyi was Kigali waduhitiyemo monopole!Mwikubite agashyi!
Abo bayobozi bajye bagendera muri izo bus hama barebe uburyo zipakiramo abantu hama aribwo bazajya ba panga uko zatwara abantu cg se insurance zazo zizemerera gutwara abantu bangahe. barengeje umubare police ijye ibafata.
SI UKURENZA ABAGENZI GUSSA KWA RWAHAMA AHO TUZIRINDIRA TUMARA AMASAHA 2 ZIDUCAHO ZUZUYE ZIVUYE GARRE YA KIMIRONKO BIKABA NGOMBWA KO TUJYA MURI GARRE KUZIFATIRAYO NA GAHOMA MUNWA KANDI NTACYO MWABIKORAHO NSBANDI BYARABACANZE.MURAKOZE
Ni byiza kuba abashinzwe icyi gisata cy iterambere bamaze kubona kibangamiye abaturage bakenera izo serivisi!Hakenewe ivugurura mu guha agaciro no kubaha abazikenera pe