Harakurikiraho iki nyuma yo kwegura kwa Perezida wa Sena?

Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance ni we kuri ubu uyoboye Sena mu buryo bw’inzibacyuho nyuma y’iyegura rya Dr Augustin Iyamuremye, nk’uko bigenwa n’Itegeko rigenga imikorere ya Sena y’u Rwanda.

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasobanuye igikurikira ukwegura kwa Perezida wa Sena
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasobanuye igikurikira ukwegura kwa Perezida wa Sena

Ingingo z’iri tegeko cyane cyane iya 13, 20, 82, 83, 84 ndetse n’iya 85 ziteganya ibijyanye no kwegura hamwe n’ubundi buryo bwo kuva mu mirimo kw’abagize Biro nyobozi ya Sena (igizwe na Perezida na ba Visi Perezida babiri), ndetse n’Abasenateri.

Senateri Esperance Nyirasafari yaganiriye n’Itangazamakuru nyuma yo kuba Perezida wa Sena w’inzibacyuho, avuga ko Perezida wa Repubulika ari we uzashyiraho Umusenateri ujya mu mwanya wa Dr Iyamuremye, nyuma hakazabaho gutora Biro nshya iyoboye Sena.

Senateri Nyirasafari yagize ati "Ubundi Perezida wa Sena wari uriho ari muri ba Basenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bivuze ko inzira yanyuzemo ari yo izakurikizwa, ni ukuvuga ngo Perezida wa Repubulika azashyiraho undi Musenateri."

Itegeko riteganya ko Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ubu haburaga umwaka umwe n’amezi 11 kugira ngo manda ya Sena iriho muri iki gihe irangire kuko izarangirana n’Ukwakira 2024.

Na none Dr Iyamuremye agomba gusimburwa ku mwanya wa Perezida wa Sena binyuze mu matora y’abagize Inteko Rusange ya Sena, izatumizwa ndetse ikayoborwa na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Imikorere ya Sena iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena, itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Senateri Esperance Nyirasafari yakomeje asobanura ko bemeye ukwegura kwa Dr Iyamuremye biturutse ku byo we yababwiye ko afite uburwayi bumukomereye.

Senateri Nyirasafari avuga ko atamenya ushobora gusimbura Dr Iyamuremye ku buyobozi bwa Sena y’u Rwanda, kuko ibi ngo ari umurimo w’Inteko rusange igizwe n’Abasenateri 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka