Harakorwa iki ngo abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kariyeri badakomeza guhomba?

Abacururiza ibiribwa cyane cyane nk’imboga n’imbuto, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’, barataka igihombo baterwa no kuba igisenge cy’iryo soko baragisakaye mu buryo amabati ahitisha urumuri n’izuba bikangiza ibicuruzwa byabo, ku buryo ibyinshi byumishwa na ryo ibindi bikabora bitamaze kabiri bakabimena batabicuruje, hakaba harimo kurebwa icyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Bahura n'igihombo gikabije kubera igisenge cy'isoko bacururizamo
Bahura n’igihombo gikabije kubera igisenge cy’isoko bacururizamo

Ahagaragara iki kibazo, ni igice cyo mu igorofa rihera ryo hejuru muri iryo soko, n’abafite ibisima mu kindi gice cyo hasi urumuri rw’ayo mabati rugera nk’uko abacuruzi barimo n’uwitwa Ihirwe Joselyne abivuga agira ati “Igice kinini cy’iri soko ry’ibiribwa kubera ko bagisakaje amabati abengerana y’umweru, urumuri rw’izuba runyuramo rukamanukana ubushyuhe bwinshi, byagera ku mboga n’imbuto bikumira ku bisima ibindi bikabora. Ibyo tuba twaranguye mu masaha ya mu gitondo, bigera nimugoroba byangiritse cyane ku buryo ibyinshi tubimena tutabicuruje”.

Mujawamariya ucururiza avoka muri iri soko, buri cyumweru aba yiteze kumena nibura amabase abiri ya avoka zaboze.

Ati “Ndangura nk’imifuka ibiri ya avoka nkazitara uko zigenda zishya ni na ko ngenda mfataho nkeya gutyo gutyo, nkazitandika ku gisima. Ngira imbogamizi z’uko izuba iyo rivuye rizangiriza zigahirirana izindi zikabora ku buryo ugiye kureba izo ngurisha n’izo njugunya mu kimoteri bijya kungana. Nshobora gushora nk’amafaranga ibihumbi 40 simburemo nk’ibihumbi 12 na 15 mpomba kubera izimboreraho nkazimena”.

Niyonzima Dominique ati “Abenshi twagiye tuva ku bisima twatomboye tujya gucumbikisha ibicuruzwa ku bindi bisima bya bagenzi bacu bacururiza ahatagera iki kibazo, duhunga izuba. Usibye ibiribwa ryangiriza, natwe ubwacu kwirirwa turihagazeho cyangwa turyicayeho dutegereje abaguzi nabyo ubwabyo biratubangamiye. Dusanga abize umushinga wo gusakara iri soko, hari aho bateshutse ntibatekereza neza uburyo buboneye barisakaramo none dore bikomeje kudukenesha”.

Imboga bazitwikiza imifuka mu kuzirinda ko izuba rizangiza byihuse ariko iyo zitinze kugurwa zirangirika
Imboga bazitwikiza imifuka mu kuzirinda ko izuba rizangiza byihuse ariko iyo zitinze kugurwa zirangirika

Hari abasanga iryo sakaro ryakurwaho rigasimbuzwa irindi. Mujawamariya yakomeje agira ati: “Byari kuruta bagasakaza amabati asanzwe noneho wenda urumuri rwajya ruba rukeya tukifashisha amatara amurika aho kugira ngo dukomeze guhomba ibyo tuba twashoyemo amafaranga turangura. Hari abagiye batombora ibisima byugarijwe n’izuba babivuyeho bajya kwicara mu rugo aho batagifite imikorere ibinjiriza. Mbese agahenge kaboneka mu gihe cy’ubukonje cyangwa imvura, nabwo kandi bikaba iby’amasaha macye”.

Iri soko ryatwaye Miliyari zisaga esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, rigeretse inshuro imwe. Ni rishya kuko ryuzuye muri Kamena 2024, ritangira gukorerwamo hagati yo muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko barisakara muri ubwo buryo, bari bigamije ko rigira urumuri cyane cyane mu gihe cyo ku manywa kuko aribwo haba harimo urujya n’uruza rw’abaje kurihahiramo bakeneye kugurishiriza cyangwa kugurira ahabona.

Gusa ngo n’ubwo atariko byaje kugenda nk’uko byifuzwaga, kuri ubu ngo bari mu biganiro n’umufatanyabikorwa wafashije Akarere kuryubaka, ngo barebe icyakorwa mu kurinda ko abacuruzi bakomeza kugwa mu bihombo.

Ati “Twasakaye kiriya gisenge dutekereza ko aribwo buryo bwiza bwo kumurikira isoko, ahubwo birangira urwo rumuri ruteje ikibazo kandi koko kiranumvikana. Turimo turareba ikoranabuhanga cyangwa uburyo bundi bwakoreshwa mu kurinda ko urwo rumuri rugira ibyo rwangiza”.

Mu gusakara isoko bakoresheje amabati ahitisha urumuri n'izuba
Mu gusakara isoko bakoresheje amabati ahitisha urumuri n’izuba

“Turimo turabiganiraho n’umufatanyabikorwa wadushyigikiye mu kuryubaka ngo turebe uko icyo kibazo gikemuka, ndetse kandi kuba mu gihe cya vuba hagiye no kujyaho Komite y’isoko, tuzafatanyiriza hamwe kunonosora uko twabikora. Abaturage nabasaba kuba bihanganye kuko bashonje bahishiwe”.

Reserve Force ni yo yaryubatse; mu mushinga Akarere ka Musanze katewemo inkunga n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe Iterambere(Enabel).

Barasaba ko icyo gisenge cyahindurwa
Barasaba ko icyo gisenge cyahindurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka