Haracyategerejwe amakuru ku mibiri yabonetse kuri ADEPR Gahogo - IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, uratangaza ko utegereje ko abakekwaho guhisha amakuru ku mibiri yagaragaye ku rusengero rwa ADEPR Gahogo bamenyekena.

Muri iki cyobo ni ho babonetse iyo mibiri mu mpera z'umwaka wa 2019
Muri iki cyobo ni ho babonetse iyo mibiri mu mpera z’umwaka wa 2019

Ibi bitanganjwe nyuma y’umwaka iyo mibiri umunani ibonetse, ubwo hafi n’inyubako y’urusengero hacukurwaga icyobo cyo gufata amazi bagasangamo iyo mibiri, abakekwaho kumenya ayo makuru bakaba barahise bacika.

Hari amakuru avuga ko kuva mu cyumweru gishize abo bakekwaho guhisha amakuru y’ahari iyo mibiri batangiye gufatwa, ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi babiri, hakaba hari n’abandi bagishakishwa.

Amakuru atangazwa na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko nka IBUKA bumvise ayo makuru ko hari abafashwe bari kubazwa n’ubugenzacyaha ariko bitaratangazwa ku mugaragaro.

Rudasingwa avuga ko muri IBUKA bategereje ayo makuru akajya ahagaragara, kuko hari hashize igihe kingana hafi n’umwaka iyo mibiri ibonetse kandi abakekwaho gutanga amakuru barimo n’abari baturiye urusengero batorotse inzego zibishinzwe zikaba zarakomeje kubashakisha.

Agira ati “Ntabwo twari twamenya ku mugaragaro uko bimeze, uko amakuru wayumvise natwe ni ko twayumvise, dutegereje icyo inzego zikora. Twebwe twari twagaragarije ubutabera ko dushaka kumenya amakuru y’imibiri yabonetse n’andi y’aho indi mibiri yaba yarajugunywe, turacyategereje amakuru ku buryo nka IBUKA tutarabonana n’inzego zibishinzwe ngo ayo makuru tuyamenye”.

Ati “Hari hashize hafi umwaka, ni bwo tucyumva amakuru wasanga ari bwo igihe kigeze ngo abakekwa batangire gukurikiranwa, natwe twasabye mu nyandiko ko twamenyeshwa abafashwe ariko turacyategereje”.

Rudasingwa kandi avuga ko imibiri yabonetse ku rusengero harimo idafite ingingo zuzuye zigize umuntu, ku buryo ntawavuga ko ari abo muri urwo rusengero, nta n’ubwo twavuga ko abahasengera ari bo babazwa iby’iyo mibiri cyane ko hari n’abavuga ko hafi aho hari bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Hari amakuru twamenye ko abantu babibazwa ari abo mu rusengero, hari n’abari batuye hafi aho bari bahafite bariyeri, inzego zibishinzwe ni zo zazakomeza iperereza zikagaragaza abafite ayo makuru, hari komisiyo zagiyeho yo kwegeranya ayo makuru, kandi hakozwe raporo izagaragaza ibyavuyemo ngo bihuzwe no ku bari gukurikiranwa n’ubutabera”.

Ati “Ibyo bizatuma haboneka amakuru ku buryo haramutse hari n’ahandi ku rusengero twazashakira imibiri haramutse hagaragaye andi makuru, cyane ko hari imibiri yabonetse ariko hari ingingo zayo zituzuye”.

Imibiri umunani ni yo yabonetse ahubatse urusengero rwa ADEPR Paruwasi Gahogo, abafashwe bakekwaho guhisha amakuru kuri iyo mibiri bakaba bategerejweho gutanga amakuru ashobora gufasha kumenya neza niba hari indi isigaye n’aho yashakirwa.

Ubuyobozi bw Akarere ka Muhanga buratangaza ko babiri miri batatu baba mu Rwanda bamaze gufatwa, naho undi akaba agishakishwa. Abandi batatu baba hanze y’igihugu bo bakazakorerwa dosiye badahari.

Umwe muri abo bagabo babiri akaba yarafatiwe i Kigal,i akaba yazanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye aho agomba kubazwa ibyo akurikiranyweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, atangaza ko abo bose uko ari batandatu bari bafite imirimo bashinzwe muri ADEPR Gahogo.

Nk’uko urutonde rw’amazina yabo rubigaragaza bane muri abo bari abadiyakoni ku rusengero, umwe akaba umwarimu undi akaba umubwirizabutumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kuba hari ahakigaragara imibiri y’abacu bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi kandi barishwe na bagenzi babo kumanywa y’ihangu! Bakaba bimana amakuru! Baruhure imitima y’ababuze ababo kuko kudashyingura uwawe birababaza cyane!

Nizeyimana Alphonse Ozil yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka