Haracyari imico n’imigenzo itesha agaciro umugore-Plan International

Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire (Plan International Rwanda), Celine Babona Mahoro, avuga ko igitsina gore kikibangamiwe n’imico n’imigenzo nyarwanda.

Babona avuga ko hakiri imico n'imigenzo ibangamira abagore
Babona avuga ko hakiri imico n’imigenzo ibangamira abagore

Yabigarutseho ubw aheruka mu kiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore n’ibyuho bigihari”.

Mahoro avuga ko umugore ahagaze neza ariko hakiri imbogamizi zishingiye ku mico n’imigenzo itamuha agaciro cyangwa ibatesha agaciro.

Ati “Hari imico n’imigenzo ikumira abagore ugasanga rimwe na rimwe hari urwego batagaragaramo kubera iyo migenzo, ahakigaragara imvugo ngo nta nkokokazi ibika isake ihari”.

Avuga ko ikibangamiye umuryango gikomeye ari icy’ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa, usambanywa bigatuma aheza igihugu kiganisha umugore hari abagisibanganya cyane.

Mahoro avuga ko imico n’imigenzo na none ituma abagore bahora mu bukene kubera ko hari imirimo bagitinya gukora nk’ubwubatsi, aho ababukora bari kuri 14% naho mu gutwara abagenzi n’ibinyabiziga bakaba bari kuri 3%.

Agira ati “Ibyo bibazo by’ubusumbane bituma no ku isoko ry’umurimo abagore batagaragara bityo ugasanga ubukene mu bagore ari bwinshi cyane ugereranyije n’abagabo n’abahungu”.

Yongeraho ko umuco na none utuma hari imirimo myinshi yo mu rugo iharirwa abagore n’abakobwa bigatuma badashobora kujya ku isoko ry’umurimo, no gutinya kwiga amasomo ya siyansi kuko batabona umwanya wo guhora bayasubiramo.

Ati “Ikindi kikiri imbogamizi, hari imirimo myinshi iharirwa igitsina gore cyane cyane iyo mu rugo. Abagore n’abakobwa barugarijwe cyane mu mirimo yo mu rugo nko kurera abana, guteka, gukubura bityo ugasanga ku isoko ry’umurimo batabonekamo”.

Asaba ko n’amategeko ashyirwaho akwiye kujya akorerwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage bayamenye cyane, irijyanye no kurengera umwana no kuri politike y’uburinganire kugira ngo abantu bamenye ko gusambanya umwana hari icyo byangiza ku gihugu kuko bidindiza iterambere ryacyo.

Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko hari byinshi byakozwe mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n‘ubwuzuzaye hagati y’abagabo n’abagore.

Avuga ko umugore ahagaze neza kubera byinshi byakozwe cyane kuko iterambere ry’igihugu umugore arigiramo uruhare ariko harimo n‘abikorera kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ati “Igihugu cyakomeje gushyira imbaraga mu guharanira ko iterambere rirambye ry’igihugu rigerwaho rigizwemo uruhare n’abaturage bose, abagore badahejwe kugira ngo bose bakomeze kuzamuka mu iterambere”.

Yongeraho ko Itegeko Nshinga riha uburenganzira Abanyarwanda bose by’umwihariko rikagenera abagore 30% mu nzego zifata ibyemezo.

Niyitegeka avuga kandi ko hari itegeko ryerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura riha umugore uburenganzira ku mutungo yaba uwo yishakiye cyangwa uwo yashakanye n’umugabo we, abana b’abahungu n’abakobwa bakagira uburenganzira bungana bwo kuzungura ababyeyi babo, ubu ririmo kuvugururwa kugira ngo rikomeze rifashe Abanyarwanda bose kimwe.

Uwo muyobozi yongeraho ko hari n’itegeko rijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka riha abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu uburenganzira bungana mu gucunga no gukoresha ubutaka.

Avuga kandi ko hari na Politiki itanga umurongo mu gukuraho ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu by’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza mu nzego zose, ikanakangurira inzego zose kwimakaza ihame ry’uburinganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko muzavumbura mwabayobozi mwe baba damu ko mugiye kudusenyera byarangiye ngo gukubura, guteka, koza umwana ubwo se wowe ubivuga urumunyarwanda? ariko uzi ko muzasaba igitekerezo cyo kugira ngo tujye kubise? ubundi ngo tujye tubahemba ubundi se ko mbona umugabo ayo akoreye ayaha umugore, ababivuga mujyye musoma Bible kuko mugiye guhindura uko Imana yaturemye muragowe abagore bareba hafi murasenya.

Yves yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka