Haracyari abaturage bataramenya imikorere ya RIB

Abaturage bamwe bo mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba bagaragaje ko batinya Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho barubona bakiruka abandi bakishyiramo ko rushinzwe gufunga gusa.

Umuyobozi mu ishami ryo gumira ibyaha muri RIB, Ntirengana Jean Claude, yavuze ko impamvu bamwe bafite imyumvire nk’iyo ari uko urwo rwego rumaze igihe kitari kinini rushyizweho.

Byagaragarijwe mu kiganiro cyatambutse ku wa 16 Mutarama 2022, kigamije gusobanurira abaturage imikorere y’inzego z’ubutabera.

Muri icyo kiganiro abaturage bamwe bagaragaje ishusho bafite ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha batya “RIB icyo nyiziho ni uko irwanya umuturage ubangamira undi. Uru rwego turarutinya, bavuga ko kuri RIB bafunga, iwacu ntitwamenyereye gufungwa kera iyo bagufungaga ukagira amahirwe bakagufungura warirukaga cyane ukagenda utareba inyuma”.

Abandi bati “Numva bavuga ko iyo ugiye kuri RIB bagufunga kugeza ubwo wemeye icyaha, k izndiwi n’abize. Muri iyi minsi iyo tuyibonye turiruka kuko batanatuganiriza, aho ntuye iyo babonye RIB ije mu kibazo runaka bariruka kuko turayitinya cyane”.

Ntirengana avuga ko urwego RIB rwatangiye inshingano taliki 20 Mata 2018, aho rufite inshingano zo kugenza ibyaha, bisobanuye kwegeranya ibimenyetso yaba ibishinja n’ibishinjura.

Mu nshingano z’urwo rwego ni uko ibyaha bigenzwa hagendewe ku itegeko “cyane cyane itegeko riteganya ibirebana n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha”, uru rwego kandi rufite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha byose nshinjabyaha byakorewe ku ifasi y’u Rwanda, hatitawe ku wabikoze, keretse igihe itegeko ribiteganyije ukundi.

Ntirenganya Jean Claude
Ntirenganya Jean Claude

Ntirenganya ati “Iyo icyaha gikurikiranywemo umusirikare, icyo gihe gikurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Gisirikare. Ibiteganywa ko bibanza guca mu rwego rw’abunzi nabyo bibanza kunyuramo, nyuma rukabona kuza mu rwego rw’ubugenzacyaha”.

Ntirenganya asaba abaturage kugira amatsiko yo kumenya uko ubutabera butangwa. Avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya rukora imirimo ishingiye ku itegeko kandi ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, kuko RIB idashaka ibimenyetso bishinja gusa ahubwo ishaka n’ibishinjura.

Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kuko iyo aziye igihe afasha mu gutanga ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka