Haracyari abana bahishira ababasambanya, ababikora na bo ntibabyemere - RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko hari abana bageze igihe cy’ubwangavu bahishira ababasambanya, nabo ubwabo bakaba badashobora guhingutsa ko babikora, bigatuma kurwanya ibyaha byo gusambanya abana bikomeza kuba ikibazo gikomeye.

Abana b'abakobwa bavugwaho guhishira abahungu b'inshuti zabo cyangwa abarimu babasambanya
Abana b’abakobwa bavugwaho guhishira abahungu b’inshuti zabo cyangwa abarimu babasambanya

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle, avuga ko hari n’abarimu basambanya abanyeshuri, ariko ayo makuru akagirwa ibanga hagati y’umwana n’umwarimu.

Avuga kandi ko hari abanyeshuri b’abakobwa basambana n’abahungu b’inshuti zabo ntibabe batinyuka kwemera ko bafite abahungu b’inshuti, ibyo bikaba ari bimwe mu bikomeza gutuma bigorana gukurikirana ibyaha byo gusambanya abana.

Ibyo bitangajwe mu gihe imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize abana basambanyijwe bageze hafi 13.000, Intara y’Iburasirazuba ikaba iza ku mwanya wa mbere, ahakiriwe amadosiye asaga 4.500.

Ni mu gihe kandi imibare ya RIB mu myaka itatu ishize igaragaza ko Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari ko kagaragayemo ibyaha byinshi byo gusambanya abana bisaga 1200, kagakurikirwa n’uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

Mu biganiro byo kurwanya ibyaha bitangwa na RIB hirya no hino mu mashuri, ubwo bari mu karere ka Ngororero, Kalihangabo yasabye urubyiruko gutinyuka kugaragaza abarusambanya kabone n’ubwo baba ari inshuti zabo cyangwa abarezi babo”.

Agira ati “Mukwiye kwirinda ababashuka babashora mu byaha kuko inshingano zanyu ni ukwiga, ni wo mukoro ababyeyi banyu babahaye. Ntawe mukwiye guhishira n’iyo baba abarimu banyu, mujye mubivuga bafatwe babibazwe kuko baba bashaka kubahemukira”.

Kalihangabo asaba abana gutinyuka bakavuga ababasambanya kugira ngo bakurikiranwe
Kalihangabo asaba abana gutinyuka bakavuga ababasambanya kugira ngo bakurikiranwe

Yongeraho ati “Ikibazo namwe mwa bakobwa mwe ntawe utinyuka kuvuga ko afite umuhungu w’inshuti ye (boyfriend), mwitwaje ko hari icyo babamariye kugira ngo namwe mubakorere ibyo bifuza”.

Nishimwe Aimée, wiga mu kigo Nderabarezi cya Muramba (TTC Muramba), avuga ko nyuma y’ubwo bukangurambaga bwa RIB bamenye neza amayeri abashaka kubashuka bakoresha, kandi ko bagiye kubirinda ahubwo bakajya bamenyesha ababyeyi n’inzego z’umutekano igihe hari ushaka kubashuka.

Agira ati, “Icyo nkuye muri ibi biganiro ni amayeri abadushukaga bakoresha, ndahamya ko abakobwa basaga 500 biga aha benshi hari icyo bakuyemo kigiye kubarinda ubwo bushukanyi”.

Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu mu kugira abana benshi basambanyijwe mu myaka itatu ishize, aho ifite ibirego 1.983 byakiriwe muri RIB, ari naho ishuri rya TTC Muramba riherereye, bakibutswa gukomeza gutanga amakuru ku basambanya abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Ntara, Uwambajemaliya Florence, avuga ko urubyiruko ruteguwe neza rwateza imbere Igihugu, narwo rukaboneraho iterambere rirambye, kandi ko ibyo bitashoboka igihe rugihishira ibyaha bitandukanye rushorwamo n’abafite inyungu zabo bwite.

Agira ati “Ntabwo twagira ibyiza tudafite abaturage beza kandi bazavamo ababyeyi b’intangarugero dukeneye, kandi ntitwababona tugifite urubyiruko rushorwa mu byaha ntirubivuge. Urubyiruko ruteguwe neza rubasha kwiteza imbere rugafasha, rukanateza imbere Igihugu”.

Abayobozi bakuru ba RIB n'Intara y'Iburengerazuba bagaragaza ko abana basambanywa bagira n'uruhare mu guhishira ibyaba bakorerwa
Abayobozi bakuru ba RIB n’Intara y’Iburengerazuba bagaragaza ko abana basambanywa bagira n’uruhare mu guhishira ibyaba bakorerwa

Akarere ka Ngororero kashyize imbaraga mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa na RIB, n’iy’akarere aho umwaka wa 2020 kari hejuru mu byaha byo gusambanya abana, byasagaga gato 130, umwaka ushize wa 2021 bikamanuka kugera kuri 60.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka