Haracyari abafite ubumuga bw’uruhu bitinya bigatuma batagera ku iterambere

Inzego zitandukanye harimo n’iz’ubuyobozi, zivuga ko kwiheza no kwitinya bikigaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bibavutsa amahirwe harimo n’ayo kutabona uko bishyira hamwe mu matsinda, ngo babyaze umusaruro gahunda na serivisi bashyiriweho, zituma babasha gukora imishinga yagira uruhare mu kubateza imbere.

Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi wa RAN avuga ko akato kahabwaga abafite ubumuga bw'uruhu rwera kagenda kagabanuka
Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi wa RAN avuga ko akato kahabwaga abafite ubumuga bw’uruhu rwera kagenda kagabanuka

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, wabaye ku wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, iki kibazo cyagaragajwe nk’imbogamizi ituma iterambere rya bamwe muri bo ritihuta, bityo igihe kikaba kigeze ngo barusheho kwisobanukirwa no kumenya uburenganzira bwose igihugu kibaha.

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera, bavuga ko kuba kwitinya bikigaragara kuri bamwe, bifitanye isano n’amateka yo hambere, ahanini y’abantu badafite ubwo bumuga, bakunze kurangwa n’imyumvire mibi, ituma bafata abafite ubumuga bw’uruhu rwera nk’abanyantege nke, kutabaha agaciro no kubanena, bikabashora mu ngaruka zirimo no kwitakariza icyizere, rimwe na rimwe ntibanagere aho abandi bari.

Delphine Iradukunda ati “Hari bagenzi bacu na n’ubungubu bitinya, biturutse nko muri bene wabo cyangwa abaturanyi, basa n’ababahozaho inkenke, bababwira amagambo mabi asesereza cyangwa abatesha agaciro. Hari ingero nyinshi uzasanga hari nk’abaduhamagara ba nyamweru, ko turi imari ishyushye n’izindi nyito batwitirira zitari zo. Ibyo bigatuma hari bamwe muri twe twumva twitinye, tutahinguka aho abandi bateraniye ngo dufatanye na bo muri gahunda runaka twagiramo uruhare cyangwa twatangamo ibitekerezo, bitewe no kwitinya”.

Icyakora ngo uko Leta igenda irushaho gushyira imbaraga muri gahunda zita ku mibereho y’abantu bafite ubumuga, ngo ni nako bifasha benshi mu baturage guhindura imyumvire, y’uko abafite ubu bumuga ari abantu nk’abandi, nk’uko bigarukwaho na Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bw’uruhu rwera (Rwanda Albinism Network-RAN).

Abafite ubumuga bw'uruhu rwera bakanguriwe kwitinyuka kugira ngo gahunda bagenerwa zibagereho
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bakanguriwe kwitinyuka kugira ngo gahunda bagenerwa zibagereho

Yagize ati “Navuga ko akato twahabwaga mbere, gasa n’aho kagenda gacika n’ubwo hakiri byinshi byo gukora ngo bacike burundu. Icyizere cy’uko ibyo tuzagera igihe tukabigeraho, tugishingira ku mahirwe duhabwa n’ubuyobozi bwacu, budaheza ibyiciro runaka, kandi budukangurira gutinyukira gukora kimwe n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda”.

Ati “Nk’umuryango RAN, dushishikajwe no gukangurira abafite ubumuga bw’uruhu rwera, kumva ko na bo ubwabo bafite inshingano zo gukumira abagifite imyumvire itari myiza, binyuze mu kubaho bisanzuye mu bandi, no kumva ko bagomba kwigira; muri urwo rugendo rwose, aho bagira imbogamizi, bakagana inzego zibegereye, zikabafasha kubikemura”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buhamya ko buri mwaka bugena ingengo y’imari yihariye, igenewe gushyigikira imishinga itadukanye y’abantu bafite ubumuga, mu guhindura imibereho yabo mu birebana n’ubukungu n’imibereho myiza.

Gusa ngo abafite ubumuga bw’uruhu rwera, bigaragara ko bataritabira kwihuriza hamwe mu matsinda cyangwa amashyirahamwe abahuza, ashobora guterwa inkunga, nk’uko byagaragajwe na Ntirenganya Martin, Umukozi w’Akarere ka Musanze ukuriye Ishami ry’Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Basabwe kwishyira hamwe kugira ngo gahunda Leta ibateganyiriza zibagirire akamaro
Basabwe kwishyira hamwe kugira ngo gahunda Leta ibateganyiriza zibagirire akamaro

Ati “Ayo mafaranga aba agenewe gukoreshwa mu birebana no gushyigikira amakipe y’imikino, ubuvuzi, gutera inkunga amatsinda akora ubuhinzi n’ubworozi, kugura insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi bikorwa by’abantu bafite ubumuga. Ariko igitangaje ni uko usanga abantu bafite ubumuga bw’uruhu, batitabira gutegura bene iyo mishinga ibyara inyungu, ngo na yo tuyitere inkunga”.

Akomeza ati “Twifuza ko mwatangira gukora amatsinda, amashyirahamwe yewe n’amakoperative yo ku rwego rubegereye mu Tugari cyangwa no mu Mirenge, mugatekereza imishinga ibateza imbere mwakora. Yaba iy’ubuhinzi n’ubworozi, bwaba ubukorikori, cyangwa ubucuruzi n’indi inyuranye mubona mwakubakiraho iterambere ryanyu rikihuta, nimuyitegure, muyishyikirize Akarere, kuko icyo kabereyeho ni ukuyishyigikira, kakanayitera inkunga, kugira ngo n’uruhare rwanyu mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu, rurusheho kwigaragaza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asaba abafite ubumuga bw’uruhu, kugendana n’abandi muri gahunda zose Leta ibagenera ntawe usigaye ku ruhande, no kumva ko igihe cyose bagize ikibazo, bajya batinyukira kubigaragaza, kugira ngo bikemurwe binakorerwe ubuvugizi.

Imibare igaragaza ko nibura umuntu umwe mu bantu ibihumbi 10 muri afurika, aba afite ubumuga bw’uruhu rwera. Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera muri uyu mwaka wa 2022, insanganyamatsiko iragira ati: “Dushyire hamwe mu kumvikanisha ijwi ryacu”.

Bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu rwera bagaragaza ko hari abakibaha akato bigatuma bikabavutsa amahirwe yo kugerwaho na serivisi
Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bagaragaza ko hari abakibaha akato bigatuma bikabavutsa amahirwe yo kugerwaho na serivisi

Uwo munsi wizihirijwe mu Karere ka Musanze, abafite ubumuga bahagarariye abandi baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, bishimiye uyu munsi wabashyiriweho, kuko ubabera umwanya wo guhura, bakaganira kandi bagahanahana ibitekerezo ku byo barushaho gushyiramo imbaraga mu kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka