Haracyabura ubushake bwa Politike mu kwihutisha ikoranabuhanga - Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko, muri Afrika hari bimwe mu bihugu bigifite ubushake buke bwa politiki bwo guhuza Afrika ku murongo umwe w’ikoranabuhanga, asaba abayobozi batandukanye gukora ibishoboka by’ibanze, ibindi bikazagenda bikurikiraho.

Perezida kagame mu biganiro n'abandi baobozi b'ibihugu bitandukanye
Perezida kagame mu biganiro n’abandi baobozi b’ibihugu bitandukanye

Yabitangaje mu kiganiro cyahuje abakuru b’ibihugu byitabiriye inama ya Transform Africa iteraniye i Kigali, kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2017.

Iki kiganiro kikaba cyari kitabiriwe na Perezida Kagame, Perezida wa Djibouti, Perezida wa Mali, Perezida wa Niger, Minitiri w’Intebe wa Sao Tome, Visi Perezida wa Zambia hamwe na ba Minisitiri b’Intebe ba Gabon na Guinea Equatorial.

Perezida Kagame mu ijambo rye yagize Ati “Guhuza Afurika mu ikoranabuhanga ntibyadindijwe n’ibikorwa remezo ahubwo byadindijwe no kutagira ubwira bwo gukora ibyo twagakwiye gukora.”

Icyo gitekerezo yagihurijeho na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Sao Tome Patrice Emery Trovoada, wavuze ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyashyize imbaraga mu guhindura isura yacyo rwifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Nta handi hantu habereye gukorerwa ibiganiro nk’ibi (biganisha ku guhindura Afurika umugabane w’ikoranabuhanga) nka hano i Kigali, kubera ubuyobozi no
kureba kure by’abayobozi baho.”

Abantu batandukanye muri Transform Africa
Abantu batandukanye muri Transform Africa

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame yabajijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Uganda, Frank Tumwebaze ikibazo kijyanye n’uburyo mu byaro hagezwa ikoranabuhanga, mu gihe mu mijyi myinshi yo muri Afrika harimo na Kampala bikigoranye kurihageza, kubera ko imyinshi yubatswe nta gishushanyombonera.

Perezida Kagame amusubiza yagaragaje ko atari umwihariko wa Kampala, ahubwo Imijyi myinshi ibisangiye, ariko bitabuza gushaka uburyo bw’Ikoranabuhanga bwateza imbere abayituye.

Ati “Na Kigali kugira ngo ibe umujyi ntekereza ko byabaye ku bw’impanuka, Kuko nta bahanga bigeze bawukorera igishushanyombonera mbere y’uko utangira kubakwa. Ariko ibyo ntibyatuma hatabaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwateza imbere abawutuye.”

Perezida Kagame yavuze no ku Buringanire

Perezida Paul Kagame yavuze ko asanga nta cyahagarika iterambere rya Afrika, mu gihe ibihugu bifite politiki itanga amahirwe angana ku bahungu n’abakobwa mu burezi.

Aha yavugaga ku bidindiza iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, agasobanura ko byose bituruka kuri politiki ziba zidatanga amahirwe angana ku bitsina byombi.

Yagize ati “Iyo hari politiki iha amahirwe angana abagabo n’abagore, bose bakagira uburenganzira bungana, ibisigaye birizana. Iyo uhaye uburezi abana bawe utitaye ku muhungu n’umukobwa, intera mu ikoranabuhanga ntiyongera kuba ikibazo.”

Yongeyeho ko Afurika ikwiye gushyira imari itubutse mu ngufu z’amashanyarazi, kandi ikanazamura imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta.

Strive Masiyiwa, umushoramari wo muri Zimbabwe nawe yagaragaje imbogamizi zituma Afurika itihuza, zirimo kudakorana ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Ati “Iyo urebye uko ibihugu by’Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo, imibare iracyari hasi kuko ikiri munsi ya 15% ugereranije no ku yindi migabane iri hejuru ya 40%.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka