Hambere hari abatararyaga inyama mu kiriyo cy’uwapfuye kuko ngo byari nko kurya intumbi

Abasheshe akanguhe bavuga ko babangamiwe n’umuco wadutse mu Rwanda wo kurya inyama mu gihe bari ku kiriyo cy’uwitabye Imana, ibintu bagereranya nko kurya intumbi.

Kurya inyama mu kiriyo ngo ni ukwica umuco
Kurya inyama mu kiriyo ngo ni ukwica umuco

Kera mu Rwanda habagaho imigenzo n’imiziro mu gihe umuryango wagize ibyago byo kubura umuntu.

Iyo migenzo kandi ntiyarebaga gusa umuryango wapfushije, ahubwo yarebaga n’inshuti n’abavandimwe aho bose babaga bafite inshingano zo gutabara umuryango wagize ibyago, bakawufata mu mugongo, bakawufasha no guherekeza neza nyakwigendera.

Uwapfuye bavugaga ko asanze abakurambere ariko isano ye n’abasigaye ntirangirire aho. Uwo kandi yafatwaga nk’intumwa igiye kuvuganira abasigaye ku Mana, ari na yo mpamvu abo asize babaga bafite inshingano zo kumuterekera cyangwa se kumwibuka.

Iyo mihango ya Kinyarwanda yakorwaga mu gihe umuryango runaka wabaga wapfushije, bigafasha uwo muryango kudaheranwa n’agahinda ku bw’urwo rupfu, ahubwo bakarwakira, bagakomeza ubuzima.

Iyo umuntu yamaraga gupfa, umuryango woherezaga abantu kuvuga iyo nkuru mbi yawubayeho batabaza (kubika), mu muryango hagatangira ibyo bita mu Kinyarwanda ‘kwirabura’.

Kwirabura kwakorwaga abantu bigomwa ibikorwa byose biganisha mu kwishimisha cyangwa kwinezeza kuko babaga bari mu gahinda k’umuntu wabavuyemo batarashyingura.

Muri abo, ngo habaga harimo na bamwe bataremera ko uwo muntu yapfuye kubera urukundo bamukundaga ndetse n’akamaro yari afitiye abo asize, bakaboneraho gufatanya n’inshuti n’abavandimwe gutegura imihango yo kumushyingura.

Muri uko kutinezaza cyaraziraga kurya inyama kuko kuzirya byagereranywaga no kwishimisha cyangwa kurya intumbi.

Nyamara hari uduce tumwe mu Rwanda uyu mugenzo wacitse, aho ahubwo usanga utabagiye abaje kumufata mu mugongo asekwa, agawa aho bagenda bavuga ko ari umutindi.

Urugero ni mu Karere ka Nyagatare aho umuntu apfusha uwe bikamusaba gushaka n’ikimasa gishyitse cyo kubagira abaje kumutabara.

Muzehe Ndayambaje Vital avuga ko uwo muco wo kurya inyama abantu bari mu gahinda k’uwabo witabye Imana waturutse ku mateka y’Abanyarwanda banyuzemo mu bihugu bagiye baturamo.

Ati “Ubundi mu Kinyarwanda kirazira ntawurira inyama ku ntumbi, ibi bikorwa hano Nyagatare ni iby’Abagande. Abantu rero bahungutse bavuye Uganda bakomezanyije uwo muco utari mwiza, biriya ni nko kurya intumbi”.

Inararibonye mu muco nyarwanda, Nsanzabaganwa Straton, nawe avuga ko ibisigaye bikorwa bihabanye cyane n’umuco ariko na none ntawabitindaho kubera amateka abantu bamwe baba baranyuzemo.

Avuga ko umuco ugenda uhinduka bitewe n’ibihugu abantu bakuriyemo kandi bigoye kubibakuramo.

Agira ati “Uganda umuntu arapfa, ibimasa bikagwa abantu si ukurya bigacika ukaba utanakeka ko abo bantu bagize ibyago. Nibyo bikorwa aho Nyagatare ariko ubundi ntibikwiye byaranaziraga mu muco”.

Nyuma yo kwirabura, Abanyarwanda babaga babonye umwanya wo kubabara no gushyingura uwo babuze mu muryango, bakakira ibyababayeho, bikagera aho bumva ko batagomba guheranwa n’agahinda, ahubwo bakwiye gusubira mu buzima busanzwe ari byo bitaga ‘Kwera’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka