Hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye - NCDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye, utuma abana batajya mu muhanda.

Basabwe ubufatanye mu gukumira ikibazo cy'abana bajya mu muhanda
Basabwe ubufatanye mu gukumira ikibazo cy’abana bajya mu muhanda

Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, ubwo umuryango CECYDAR washinzwe na Rugamba Cyprien n’umufasha we Daphrose, wagiranaga ibiganiro n’abashakashasti ku mibereho y’umwana, NCDA, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa, higwa ku ngamba zo gukemura ikibazo cy’abana mu muhanda.

Bamwe mu bafashwa na CECYDAR, bavuga ko bayikesha byinshi birimo kuvanwa mu muhanda, kunga imiryango yahoze mu makimbirane, uburere, uburezi, maze bagashishikariza buri wese kugira uruhare mu kugira umuryango utekanye.

Abitabiriye inama yateguwe n’umuryango CECYDAR, bahuriza ku kuba ikibazo cy’abana ku muhanda giterwa n’amakimbirane mu miryango, ubukene, ihohoterwa n’ibindi bibazo nk’uko bishimangirwa na bamwe bafashwa n’uyu muryango, ariko barahuriye mu buzima bwo mu muhanda.

Umwe mu bana b’abakobwa bakuwe mu muhanda ufite imyaka 15 ucyiga mu mashuri abanza, avuga ko yagiye mu muhanda kubera amakimbirane yo mu muryango, aho ise yatahaga yasinze akamukubita ahitamo guhunga.

Yagize ati “Data yaranywaga cyane, agataha ankubita. Naje gufata umwanzuro nkajya njya kwizererera. Icyo nababwira cyo mu muhanda haba ubuzima bubi kuko akenshi usanga abana b’abakobwa rimwe na rimwe baba banyoye ibisindisha bakabahohotera”.

Ati “Naje guhura na CECYDAR, bwa mbere twari benshi tuzi ko bagiye kudufunga, buhoro buhoro uko bagarutse baza kutujyana ku kagari batubwira ko bashaka kudukura mu muhanda, batubwira ibibi byo mu muhanda ndetse ko tuwuvuye twareka kuba abaterashozi ahubwo tukaba abaterashema”.

Yavuye kunzoga Nyuma yo guhura na CECYDAR kuko yatezaga amakimbirane mu muryango
Yavuye kunzoga Nyuma yo guhura na CECYDAR kuko yatezaga amakimbirane mu muryango

Uyu mwana asaba bagenzi be gukomera n’ubwo ubuzima bwamera nabi, kuko nta cyiza yabonye mu muhanda, ahubwo mu gihe babonye amahirwe yo kujya mu ishuri bakigana umwete.

Munyengabe Jean de Dieu utuye i Kinyinya, ufite abana 2 n’undi umugore yazanye akaba yaramuhozaga ku nkeke, agaruka ku bibi by’amakimbirane mu muryango.

Ati “Nari umusinzi, buri igihe natahaga nasinze nkaraza umugore hanze uwo mwana nkamukubita, kugeza n’ubu byamugizeho ingaruka mu mitekerereze ye antinya kubi. Twahoraga mu buyobozi naranze guhinduka. Ariko kuri ubu byarahindutse niyunze n’umugore wanjye kandi nizera ko n’umwana igihe kizagera akambabarira, ndetse akabasha kuba yakira akamererwa neza nk’abandi bana”.

Umugore wo mu Ngororero we yavuze ko yahabye umutima, agasiga umugabo n’abana akajya gushakira ubuzima ahandi ariko abyicuza kuko byatumye umwana we ajya mu muhanda.

Ati “Sinakoraga, umugabo wanjye amafaranga yabaga yakoreye yayajyanaga mu ndaya, agataha antuka ambwira ko ntacyo maze, nza gufata umwanzuro ndamuhunga musigana abana batatu, abazanamo mukase, umwe mukuru aza kujya mu muhanda, babimbwira yaramaze gufatwa na CECYDAR. Maze kwiga mfata umwanzuro wo kujya kuvana abana banjye kwa mukase cyane ko ise yari amaze gupfa”.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi
Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi, avuga ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kugira ngo gikemuke kidakwiye guharirwa Leta gusa.

Ati “Iki kibazo nticyakemurwa na Leta gusa cyangwa imiryango runaka ifite izo nshingano, ahubwo hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo, amadini, ababyeyi ku giti cyabo n’abandi, kugira ngo hakumirwe icyatuma umwana ava mu muryango”.

Kuva mu 1992, CECYDAR imaze kugorora abana bo mu muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye. Uhereye muri 2018 kugera ubu, abana 676 baragorowe ndetse banasubizwa mu miryango yabo, muri bo abagera kuri 332 bafashwa kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka