Hakuweho urujijo ku byavuzwe ko imodoka zabujijwe guhagarara kuri Nyirangarama
Mu bisanzwe mu muhanda Kigali-Musanze, ntibikunze kubaho ko imodoka zaba izitwara abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo zanyura ahitwa kuri Nyirangarama zitahahagaze.
Aho mu Karere ka Rulindo, ni ahantu abagenzi basabira serivise zitandukanye, zijyanye n’ibyo kwica inyota n’isari bakikomereza urugendo bameze neza, hakabamo n’abahakenera serivisi zijyanye n’ubwiherero, dore ko ugeze muri iyo santere aba azi ko ageze muri ½ mu ntera iri hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa Musanze.
Hamaze iminsi havugwa ko aho hantu imodoka zitacyemerewe kuhahagarara, bamwe mu bumvise ayo makuru batangira kwibazwa ibyabaye, dore ko bamwe mu badaheruka i Kigali cyangwa i Musanze bamaze kwemera amakuru avuga ko kongera kuhahagarara byahagaritswe burundu.
Bamwe barashingira ku nzego z’umutekano (Police) bakomeje kubona kuri Nyirangarama zitahasanzwe, abandi bakibaza ku cyateye ivugurura ryakozwe mu bijyanye na parikingi.
Mu kubamara amatsiko, Kigali Today yakurikiranye ayo makuru, isanga imodoka ziracyahagarara kuri Nyirangarama, gusa hakaba harahindutse uburyo ziparikwamo butandukanye n’ubwahozeho.
Ubundi imidoka zajyaga zihahagarara bitewe n’umwanya uhari, ugasanga imidoka ziravangavanze aho izitwara abagenzi zivanze n’amakamyo n’izindi nto zitwara abantu ku giti cyabo, Coaster ugasanga iparitse hamwe na V8.
Ubu byahindutse aho imodoka nto z’abantu ku giti cyabo arizo zemerewe guparika ku gice cyegereye ihahiro (Alimentation), mu gihe imodoka zitwara abagenzi n’izindi nini zahawe umwanya ku mbuga ya station hakurya y’umuhanda.
Mu baganiriye na Kigali Today barimo abagenzi, abashoferi n’abakatira abagenzi amatike, bagira icyo bavuga kuri izo mpinduka zijyanye no guhagarara kuri Nyirangarama.
Umugenzi witwa Hakizimana Fidèle ati “Nturutse i Kigali, kuri Nyirangarama twahagaze gusa hari umupolisi ushinzwe umutekano, ari kujya yereka imodoka aho zihagarara hakurya y’umuhanda, kugira ngo babone uko bajya guhaha, gusa ntabwo bikiri akavuyo nk’uko byahoze aho imodoka zahagararaga uko zishakiye”.
Arongera ati “Impungenge zihari n’uko bari kuduha iminota itanu gusa, ugasanga biratugoye kandi imidoka zahagaritswe kure aho watinda ikaba yagusiga. Ikindi n’uko aho guhagarara ari hato cyane, nka za RITCO zihahuriye ari ebyiri ntabwo byashoboka, ibyo bigatuma zimwe mu modoka zibura aho zihagarara zikigendera abagenzi bakababara, no kujya guhaha ntibiri koroha kuko urasanga abantu benshi bambuka umuhanda, urebye nabi imodoka yakugonga”.
Umwe mu bashoferi ati “Sinzi uko nabivuga, twe abashoferi ntibitworoheye turi guhagarara kure cyane bigakereza abagenzi natwe abashoferi tuba dukora ingendo bikatugiraho ingaruka, turasaba ubuvugizi niba ari parikingi bashaka kubaka ni babikore vuba kuko birabangamye, uburyo bwa mbere ntacyo bwari budutwaye rwose”.
Umwe mubakatira abagenzi amatike aho kuri Nyirangarama, ati “Hari ibice bibiri byo guparikamo, ahagenewe imodoka nto n’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hari icyo biri gukemura ku bijyanye n’akajagari, kuko abo bafite imodoka ku giti cyabo hari ubwo baburaga uko basohoka ngo bakomeze urugendo kubera Coaster zahaparitse”.
Arongera ati “Abaturage bo babyinubiye kubera ko hari imodoka ziri kubura aho zihagarara zigakomeza, umugenzi washakaga serivise zitandukanye agahomba, hari n’aho umugenzi ari gushiduka imodoka yamusize kubera kuba ziparitse kure, ikindi kwambukiranya umuhanda kandi bose bategetswe kwambukira muri zebra crossing biri gutuma batinda bakarenza iminota itanu bahawe, hakaba n’abambuka mu buryo bubi bashaka kwihuta ngo imodoka itabasiga”.
Sina Gerard yagize icyo avuga kuri icyo kibazo
Nyuma y’uko abaturage bakomeje kwibaza byinshi kuri izo mpinduka, Kigali Tioday yegereye Rwiyemezamirimo Sina Gerard witiriwe iyo santere ya Nyirangarama, avanaho urujijo ku byakomeje kuvugwa by’uko imodoka zitemewe guhagarara kuri Nyirangarama, avuga ko icyahindutse ari uburyo zihahagarara, mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano.
Yagize ati “Amatsiko namara abaturage, n’uko ari uburyo bwiza bwashyizweho bwo guhagarara neza utabangamiye izindi modoka zikomeza. Wabonye ko turi gucamo imirongo imodoka yaza ikumva ko ikwiye kujya mu mwanya wayo, into zikajya munsi y’umuhanda naho inini zikajya haruguru y’umuhanda, nka biriya bi bisi binini ntabwo wabicurika hariya munsi y’umuhanda ngo bikunde”.
Yagarutse no kuri Polisi iri aho kuri Nyirangarama, kandi itahasanzwe avuga ko nta kibazo kirimo, kuko bari gucunga umutekano nk’akazi bashinzwe, umugenzi akagura icyo yifuza akagenda amahoro.
Ati “Nta kibazo kirimo na busa, kandi n’ibi bizamenyerwa nk’uko ibindi byose twagiye tubitangira bikamenyera. Kugira ngo ibyo bigerweho, Polisi niyo ishinzwe umutekano w’umuhanda, bari mu nshingano zabo mu gufasha abaturage kugenda amahoro”.
Arongera ati “Leta y’Ubumwe, imikorere myiza ya Polisi natwe dufatanyije, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo imodoka zihagarare mu buryo busobanutse, ubundi hakabamo na Zebra Crossing zifasha abantu kwambuka neza nta mpungenge”.
Akomeza agira ati “Ariko kubera ko abantu baba bataramenyera, baravuga bati ese rwose ibi ni ibiki ko umuntu yigenderaga mu modoka yisanzuye akiviramo akongera akitereramo uko ashaka ibi byo bije bite?, ariko murabizi ibintu byo kubahiriza amategeko nabyo ni ingenzi”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|