Hakenewe uburyo n’ubumenyi bwo kubyaza umusaruro impano ziri muri Afurika

Abafata ibyemezo ndetse n’abakora ibijyanye n’ishoramari ku Mugabane wa Afurika, basanga hakwiye kongerwa imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe yihishe mu batuye uyu Mugabane.

Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ku mpano n’umutungo utadafatika by’Abanyafurika (Africa Soft Power Summit 2024), yari iteraniye i Kigali kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2014, yateguwe ku bufatanye n’ibigo bitandukanye, ku isonga ‘Africa Soft Power’.

Abari muri iyi nama bagaragaza ko Umugabane wa Afurika ukungahaye cyane cyane ku mutungo w’abaturage, ndetse n’impano zihariye.

Dr. Nkiru Balonwu, washinze Umuryango ‘Africa Soft Power’, agaragaza ko akenshi uyu mutungo uteza imbere abari hanze y’uyu Mugabane, kubera ko Abanyafurika batarasobanukirwa uburyo wabyazwa umusaruro.

Agira ati “Hakenewe guhuza ibiri mu bushobozi bwacu, kubyaza umusaruro ubuhuza no kuzana ubuyobozi bwo hejuru bwa Afurika mu biganiro mpuzamahanga, haba ku birebana n’ibibazo bya politiki n’ibihe turimo, urugero nk’imihindagurikire y’ikirere. Muri ibyo byose amajwi y’Abanyafurika ari he? Ubusumbane bushingiye ku gitsina, amajwi y’Abanyafurika ari he? Kwizamura mu byumba aho akenshi tudakunze kugaragara, ni bimwe mu byo tugerageza gukora ndetse no guhuza Afurika n’abayikomokamo baba hanze yayo, no kuyihuza n’ubukungu bw’Isi”.

Abitabiriye iyi nama kandi bagaragaza ko amahirwe menshi ku Mugabane wa Afurika ari mu rubyiruko ndetse n’abagore by’umwihariko, na cyane ko ari bo bagize umubare munini w’abatuye uyu Mugabane.

Abari muri iyi nama bakaba bemeza ko Umugabane wa Afurika ukungahaye cyane haba mu mikino, umuco, imyidagaduro ndetse n’ibindi, ariko hakabura uburyo n’ubumenyi bwo kubibyaza umusaruro.

Guyheart Mensah, ukora mu kigo ‘Africa Prosperity Network'
Guyheart Mensah, ukora mu kigo ‘Africa Prosperity Network’

Guyheart Mensah, ukora mu kigo ‘Africa Prosperity Network’, ati “Twebwe ibyacu ni inyungu mu bucuruzi hagati y’Abanyafurika, kandi iyo tuvuze ubucuruzi hagati y’Abanyafurika, bushingiye ahanini hagati y’abacuruzi baciriritse ndetse benshi mu babugiramo uruhare ni abagore”.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Michaella Rugwizangoga, we asanga Afurika n’u Rwanda bifatanyije bishobora kugera kuri byinshi mu gihe haba hakoreshejwe neza amahirwe ahari.

Agira ati “Ntekereza ko ari urubuga rukomeye rwo kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu guha ubushobozi abagore n’abagabo, haba mu ikoranabuhanga, ubuhanzi ndetse n’umuco. Ariko nanone binafasha nk’urubuga rwo kwigira ku bavandimwe bacu b’Abanyafurika”.

Joyce Banda wigeze kuba Perezida wa Malawi
Joyce Banda wigeze kuba Perezida wa Malawi

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, haganiriwe ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika rigizwemo uruhare n’abagore.

Muri ibi biganiro hakaba harimo na Madamu Joyce Banda wigeze kuba Perezida wa Malawi, wavuze ko abagore n’abagabo bakwiye gufatanya mu gutanga umusanzu mu kubaka Umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka