Hakenewe ubufatanye n’uruhare rw’umugore mu kurengera ibidukikije
Ni ibyatangarijwe mu inama yateguwe n’Umuryango ACORD, yahuje imiryango itari iya leta hagamijwe kwerekana ikibazo cyo guhuza ihindagurika ry’ibihe ingaruka zabyo ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa ndetse n’uburyo umugore agomba kugura uruhare mu kurengera ibidukikije.

Umuyobozi wa ACORD Munyentwari François avuga ko impamvu yiyo nama kwari ukumenya ukuri ku bibazo bihari. Ati:"Muri rusange iyo bagenekereje bavuga ko abagore baba mu buhinzi barenga 70%, kandi niba bavuga ko ubuhinzi butanga 20% mu kwangiza ikirere birakwiye ko bitabwaho. Twaje gusanga nta bikorwa byinshi bihari bihuza uburinganire n’ubwuzuzanye n’ihindagurika ry’ibihe".
Bimwe mu bibazo bigera ku bagore mu buhinzi bituma habaho ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe nuko ahanini bigabanyije mu mirimo y’ubuhinzi, gutashya, gutera imiti mva ruganda yica udukoko, amazi y’imvura bityo ibyo byose bikabagiraho ingaruka mu gihe bafashwe ku ngufu, amazi menshi abatwarira ubutaka, inzu n’imiryango, inzara mu rugo byose bikirundira ku mugore".
Ngarukiye Jacques uhagarariye umuryango Ejo Twifuza, wibanda ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, avuga ko hakwiye ingamba zifatika kuko ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rituma habaho icuruzwa rya muntu cyane cyane igitsina gore. Ati:"Dushingiye ku mibare, tumaze kugarura abana 224 bari bari mu byago byo gucuruzwa kandi 90% ni ab’igitsina gore. Kandi iyi mibare yazamutse cyane nyuma y’uko ibiza byiyongereye".
Jacques akomeza avuga ko iyo habayeho ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, amazu asenyuka, ubutaka bukagenda, imiryango igatatana bigatuma igitsina gore kijya gushaka imirimo ahandi, aho rimwe na rimwe kwakira imibereho mishya bigorana bigatuma bamwe bajya gushaka imibereho ahandi ariko ugasanga bafatwa no ku ngufu kandi bo bagenda bazi ko bazabona akazi.
Nyiramana Verdiane uhagarariye umuryango Women for Water And climates Cooperation network washinzwe ugamije kureba aho umugore ageze mu kugerwaho n’amazi, avuga ko ibiganiro byari bikenewe.
Nyiramana agaragaza ko ingaruka zigera ku mugore kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari nyinshi, bityo akwiye gufata iya mbere mu gutanga umusanzu we mu gihe isi ihanganye n’imih8ndagurikire y’ibihe.
Ati:"Umugore ahanini niwe uvoma, utashya, uhinga ugasanga bamuhuza no kwangiza ibidukikije ariko bakinagirwa gushyiraho ibimufasha ngo atabyangiza no kumugabanyiriza imirimo agira.
Ahanini iyo agiye gutashya habubwo bamufashe ku ngufu kandi agaceceka nta bivuge ngo batamuseka, kujya kuvoma mu tubande ku batuye mu cyaro ahanini harubwo uburyo bwo kuvoma aba adafite imbaraga zibukoresha bityo umugabo uhari akaba yamusaba ko kugira ngo amufashe babanza kuryamana, iyo ibiza bibaze ahanini bikunze gutwara abagore n’abana kuko umugore ariwe urwana no kureka amazi akibagirwa kwirinda n’ibindi".
Avuga ko iyi nama igiye guhuriza hamwe ihuriro rigamije guteza imbere umugore kugira ngo agire ubushobozi bwo kumenya guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Munyentwari akomeza avuga ko ku bufatanye n’imiryango bahurije hamwe basanga igisubizo aruko abagore baza imbere mu gushaka igisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aho kugira ngo bigirwemo uruhare n’abagabo gusa. Ati:" Turashaka ko mbere na mbere umugore agira uruhare mu gushaka ibisubizo, nyuma hagatangwa inkunga mu kubafasha cyane cyane mu kubona ibibafasha gucana aho kugira ngo bajye gutashya, begerezwa Cana make n’ibindi".
Ni mu gihe abagabo basabwa gufasha abagore mu gihe bitabiriye amahugurwa ku ihindagurika ry’ibihe, naho abagore bagasabwa gukorera hamwe, bagaragaza ibibazo bihari akenshi bahura nabyo, gushyira mu bikorwa imishinga yihariye ijyanye n’ibyo bakoresha mu buhinzi bisigariza ubutaka n’ibinyabuzima no kwitegura gushaka ibisubizo ku bibazo byose bihari mu ihindagurika ry’ibihe.
ACORD isaba Minisiteri ari uguhuza Politike. Ati:"Minisiteri icyo tuyisaba ni uguhuza Politike ziriho zigamije kongera umusaruro ariko hitabwa ku bidukimije hasigasirwa umutungo kamere".
Imiryango itari ya Leta irenga mirongo itatu yatumiwe yasabwe gutegura imishinga itanga ibisubizo ku ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse ikazaterwa inkunga n’Ikigega cy’Abafaransa k’iterambere kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.
Ohereza igitekerezo
|