Hakenewe ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije Afurika - Minisitiri Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba, inzara, imihandagurikire y’ikirere,… bityo hakwiye kubaho ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, mu nama yateguwe n’Ishuri Rikuru ry’ingabo z’u Rwanda n’abakozi baryo hamwe na kaminuza y’u Rwanda (UR).
Marizamunda yagaragaje ko Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’umutekano, bityo hakenewe guhuza imbaraga mu kubikemura mu buryo bwihuse.
Yagize ati:” Iyi nama nyunguranabitekerezo iratanga icyizere ko izatanga umusaruro. Mu biganiro byimbitse turasesengura ibigezweho, turasangira ubumenyi no gufatanya mu gukemura ibibazo byinshi by’umutekano byugarije umugabane wacu muri iki gihe no kubaka ejo hazaza heza kuri bose.”
Minisitiri Juvenal Marizamunda yavuze ko yizeye umusaruro mwinshi uva muri ibi biganiro.
Yagize ati :” Ndizera ko ubunararibonye n’ibitekerezo bitandukanye by’abari muri iyi nama nyunguranabitekerezo, bizagira uruhare mu gushyiraho ingamba mu guhanga udushya kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho kuri uyu mugabane wacu.”
Marizamunda yibukije abitabiriye iyi nama ko n’ubwo hari ibibazo Afurika ihuriyeho n’Isi ariko kuri uyu mugabane byihutirwa cyane bityo hakwiye gushakwa ibisubizo.
Ati: “Isi yacu yugarijwe n’ibibazo byinshi bibangamira amahoro n’umutekano. Izi mbogamizi zose zibutsa isi by’umwihariko umugabane wacu ko dukeneye gushaka ibisubizo cyane iby’umutekano kuko byihutirwa cyane.”
Mu bindi byagarutsweho harimo ingaruka Umugabane wa Afurika uterwa n’urubyiruko rwishora mu buhezanguni n’iterabwoba.
Iyi ni inama ya 11 yiga ku mutekano (National Security Symposium 2024), yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Rwanda; Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS) n’izindi.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abaturutse hirya no hino muri Afurika mu bihugu 52, bakaba bahuriye muri Kigali Convention Centre.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|