Hakenewe ubufatanye hagati y’abantu bafite ubumuga n’itangazamakuru

Inzego zitandukanye zirasaba itangazamakuru nk’umuyoboro mwiza kandi ugera ku Banyarwanda bose kugira uruhare mu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga no kugaragaza imbogamizi bagihura na zo zijyanye n’imibereho yabo, uburenganzira ndetse no kuba hari ibikwiye kubakorerwa bidashyiwa mu bikorwa.

Abiganjemo abanyamakuru bahuguwe ku ruhare rw'itangazamakuru mu iterambere ry'abantu bafite ubumuga
Abiganjemo abanyamakuru bahuguwe ku ruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’abantu bafite ubumuga

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu yagenewe abanyamakuru mu ngeri zitandukanye, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’umuturage, (UNDP), Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ndetse no ku bufatanye n’lshyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ).

Muri aya mahugurwa abanyamakuru bagaragarijwe byinshi mu byo basabwa guhindura mu kazi kabo ka buri munsi birimo gufasha ababakurikira kumenya byinshi ku burenganzira bw’abafite ubumuga, kurwanya imvugo zibapfobya zikabatesha agaciro no kuba uyu musi hari imbogamizi bagihura nazo zishingiye ku kuba nabo ubwabo bataratinyuka ngo baharanire uburenganzira bwabo bigatuma basigara inyuma mu iterambere.

Tuyizere Oswald ushinzwe ubujyanama mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zirimo kuba bagifatwa nk’abakene, kutiga, kutagira akazi, ibikoresho nyunganzi batabasha kubona kuber ubushobozi buke, agasaba ko itangazamakuru rikwiye kugira uruhare mu kubakorera ubuvugizi.

Ati: “Ni yo mpamvu twatumiye ibitangazamakuru bitandukanye kugirango tubahugure ku bijyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga no kubereka ibyakozwe, ahakiri imbogamizi tubasaba ko twafatanya gukorere ubuvugizi abanyarwanda bafite ubumuga bari hirya no hino Babura uburenganzira bwabo kandi leta yarabutanza.”

Tuyizere Oswald akomeza avuga ko kuba hari amasezerano yashyizweho umukono mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga, ariko ntashyirwe mu bikorwa biterwa n’abayobozi baba bakwiye klubishyira mu bikorwa ariko ntibabikore, akaba ari yo mpamvu bifuza gukorana n’itangazamakuru mu gukora ubuvuguzi.

Ati: “Kuba rero twahugura itangazamakuru tuba tugira ngo mudufashe muri bwa buryo buvugira abaturage kugirango ijwi ryanyu rigera kure hashoboka no guhwitura ku bantu babikora batabizi cyangwa se ababikora babizi ariko ntibabishyire mu bikorwa ndetse no guhwitura abafite ubumuga ntibiheze ngo baceceke ahubwo baharanire uburenganzira bwabo.”

Kirenga Clement, umukozi w’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, akaba n’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu ushizwe imiyoborere idaheza, avuga ko gutegura amahugurwa agenewe abanyamakuru mu rwego rwo kugirango baganire ku buryo bateza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga kubera imbaraga bafite no kuba ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubuvugizi kandi bigatanga umusaruro.

Ati: “Abanyamakuru nk’uko babivuga ni ubutegetsi bwa kane, bafite imbaraga ndetse n’abantu benshi babakurikira, akaba ari umuyoboro mwiza wo kugirango abanyarwanda no hirya yarwo bamenye ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo, bamenye uko babafasha ndetse n’uko bakubahiriza uburenganzira bwabo.”

Yavuze kandi ko impinduka zigomba guhera kuri bo kugirango bahinduke mbere yo kujya ghindura abanda bityo bamenye aho bahera bajya gukora ubukangurambaga no kumenyekansha, gukora ubuvugizi ku bibazo abafite ubumuga bahura nabyo, kuko no mu banyamakuru uhasanga n’abafite ubumuga.

Kirenga wa UNDP, agaragaza ko nyuma y’ayo mahugurwa biteze ko hari byinshi bizahinduka, birimo no gufasha abantu kumenya uburenganzira bw’abafite ubumuga harimo kutabahutaza mu mazina atandukanye abatesha agaciro usanga bitwa mu miryango yabo cyangwa se muri sosiyete muri rusange.

Didace Niyifasha, umwe mu banyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa, yagaragaje ko muri ayo muhugurwa hari byinshi yahungukiye bijyanye n’uburyo abanyamakuru wasagaga mu biganiro bakora nta mwanya uhagije bagiraga wo gukora ubuvugizi bw’abafite ubumuga.

Yagize ati: “Mu nkuru twakoraga n’ibiganiro dukorwa tutajyaga dukuda gutanga umwanya uhagije cyane cyane ukora ubuvugizi ku bafite ubumuga, ikindi kandi hakabaho ko mu nkuru dukora dukwiye kubahiriza uburenganzira bwabo. Hari n’inkuru twakoraga ugasanga dukoz izibatesha agaciro aho kugirango zibubake, bitewe na za mvugo dukoresha za kera bibatesha agaciro.”

Yakomeje avuga ko mu bindi bungukiye muri aya mahugurwa ari uko basanze abafite ubumuga bashoboye kuko hari abize bakaminuza ndetse bafite impamyabumenyi zo ku rwego ruhanitse bigaragaza ko nabo ari abantu nk’abandi.

Yavuze ko n’ubwo ibitangazamakuru biri mu bucuruzi ariko ba nyir’abyo bari bakwiye kwigomwa umwanya runaka bagashaka uburyo batanga umwanya w’ibiganiro bigamije ubuvugizi ku bafite ubumuga, hakarebwa uburyo byanahuzwa n’inkuru zitangazwa kuko kimwe mu byo itangazamakuru ribereyeho ari ukuba ijwi ry’abadafite ijwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka