Hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu kurandura ubushomeri - Minisitiri Rwanyindo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko gukemura ikibazo cy’ubushomeri bisaba ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, by’umwihariko iza Leta n’iz’abikorera, kugira ngo uburezi n’ubumenyi butangwa buhuzwe n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo muri iki gihe.

Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, mu nama mpuzamahanga y’umuryango mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rwa Afurika, iteraniye i Kigali ikazamara iminsi ibiri.

Ni Inama ihurije hamwe abakora mu rwego rw’umurimo mu nzego za Leta, iz’abikorera, inzobere n’abashakatsi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iravuga ko hakiri icyuho kinini hagati y’ubumenyi n’umurimo, bikaba intandaro y’ubushomeri muri Afurika.

Inama iri ku rwego mpuzamahanga
Inama iri ku rwego mpuzamahanga

Umuryango mpuzamahanga w’umurimo (International Labor Organization/ILO), uvuga ko mu mwaka ushize wa 2022, igipimo cy’ubushomeri muri Afurika cyari kigeze kuri 7.1%.

Ikibazo cy’ubushomeri muri Afurika by’umwihariko mu rubyiruko, kiri ku isonga mu byigirwa muri iyi nama, kuko umuntu umwe kuri bane mu rubyiruko rwa Afurika aba ari umushomeri.

Iyi nama kandi irasuzumira hamwe icyakorwa kugira ngo umubare w’abashomeri mu rubyiruko ugabanuke, harebwa n’uruhare rwa buri rwego muri iki kibazo cy’ubushomeri muri Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubushomeli buba ku isi yose,ndetse no mu bihugu byateye imbere nka Amerika,France,UK,etc...Kimwe n’ibindi bibazo byinshi: Ubwicanyi,ruswa,indwara,urupfu,etc...Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye itanga igisubizo.Ku munsi wa nyuma,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu nkuko bible ivuga.Niwe uzahindura isi paradizo,agakuraho ibibazo byose.Ariko azabanza akure mu isi abantu bose bakora ibyo imana itubuza.

munana yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka