Hakenewe ikoranabuhanga mu gukora ibiryo by’amafi mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ibiribwa by’amafi ariko n’ibihari ngo ntibijyanye n’ikoranabuhanga mu kugaburira amafi.

Dr Uwituze Solange yabwiye Kigali Today barimo gutegura inyigo izafasha ubworozi bwo mu mazi mu Rwanda kongera umusaruro, bigatuma ubworozi bw’amafi buva kuri toni ibihumbi 4 biboneka ku mwaka bikagera kuri toni ibihumbi 40 mu mwaka wa 2035.

Mu Rwanda hasanzwe haboneka umusaruro w’amafi ku mwaka ungana na toni ibihumbi 45 ariko amafi yororwa angana na toni ibihumbi 4, hakaba hari icyifuzo ko muri 2035 umusaruro w’amafi uzaba ungana na toni ibihumbi 80 n’ubwo agomba kuba yororerwa mu mazi agomba kuba toni ibihumbi 40.

Dr Uwituze avuga ko bimwe mu bibazo bagomba gushakira ibisubizo bijyanye no kuboneka kw’ibiryo by’amafi kandi bikabonekera ku gihe mu buryo buhoraho nk’uko hagomba kuboneka abana b’amafi babonekera igihe ku buryo buhoraho.

Ibi bizajyana no kubonera ubwishingizi ubworozi bw’amafi hamwe no kongera agaciro amafi bijyana no kuyabika mu byuma bikonjesha.

Dr Uwituze avuga ko nubwo mu Rwanda hari uruganda rukora ibyo kurya by’amafi ngo hakenewe ko haboneka uruganda rurenga rumwe ariko nabwo zigakora ibiryo bijyanye n’ikoranabuhanga rituma ibiryo by’amafi bireremba hejuru kuko amafi yo mu bwoko bwa tilapia arya ibiryo bireremba hejuru y’amazi.

Agira ati “Dukeneye kongera inganda zikora ibiryo by’amafi, ariko zigakora ibiryo ku buryo bujyanye n’ikoranabuhanga rituma biguma hejuru, kuko iyo bigiye hasi bipfa ubusa bigatera urubobi narwo rugira ingaruka ku mafi.”

Amazi y’u Rwanda angana na 10% by’ubuso bw’igihugu ariko atanga umusaruro uri munsi ya 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Zimwe mu mbogami zitera nuko ibiyaga bikorerwamo ubworozi bw’amafi mu Rwanda ari ikiyaga cya Kivu n’ikiyaga cya Muhazi gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka