Hakenewe ibikorwa bihindura ubuzima bw’abatuye EAC- Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Ubwo yagezaga ijambo ku Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango, EALA, bateraniye i Kigali mu Nteko Rusange kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023 Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko asanga hakwiye kongerwa ibikorwa bihindura imibereho y’abatuye mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’i Burazirazuba.

Minisitiri w'intebe ari kumwe n'abandi bayobozi muri EALA
Minisitiri w’intebe ari kumwe n’abandi bayobozi muri EALA

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wagejeje ijambo ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EALA) yagaragaje ko hari byinshi uyu muryango umaze kugeraho gusa ngo hari ibigikenewe gukorwa.

Ati "Ni muri urwo rwego abaturage bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bafite byinshi bategereje ku nzego ziyobora uyu muryango cyane cyane mu gutuma ukwihuza kw’ibihugu bigize uyu muryango bizana impinduka zigaragara ku mibereho yabo by’umwihariko impinduka zituma umuryango ukora, aho umutungo uhari ukoreshwa mu buryo bugirira akamaro abaturage bose ibi n’ibyifuzo by’abaturage muhagarariye".

Minsitiri w’intebe yagaragaje ko gushyira mu bikorwa imishinga na za gahunda byo muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari ibyihutirwa kuko bizafasha mu kwihutisha ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ihiganwa, no koroshya ubucuruzi mu karere.

Ati “Mureke mfate aka kanya mvuge mu byagezweho mu myaka 18 ishize hatangijwe gahunda yo gushyiraho za gasutamo zihuriweho, umusaruro ni uwo kwishimira kuko uburyo ibihugu byo muri uyu muryango bicuruzanya byarazamutse cyane aho byavuye kuri miliyari 5 na miliyoni 800 z’amadorari muri 2013 bikagera kuri Miliyari 10,9 z’amadorari muri 2022.

Depite David Ole Sankok uhagarariye Kenya muri EALA asanga iterambere ry’uyu muryango rikwiye kureberwa ku buhahirane n’urujya n’uruza rw’abaturage.

mu cyumba cy'inteko ishinga amategeko y'u rwanda niho habereye inteko rusange ya kabiri ya EALA
mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko y’u rwanda niho habereye inteko rusange ya kabiri ya EALA

Ati “ Nishimiye kuba hano mu Rwanda umujyi ukeye ku Isi twizeye ko nidushyiraho Leta Zunze ubumwe bw’Afurika Kigali izaba umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Afurika turashaka ko umuryango wacu ugizwe n’abaturage basaga Miliyoni 300 bakora ubucuruzi muri uyu muryango bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi ntagushyiraho ibintu by’imipaka na za Visa turi hano ngo tuganire ibijyanye no kwihuza kw’ibihugu bigize uyu muryango”.

Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye itsinda ry’Abadepite bahagariye u Rwanda mu nteko ya EALA yavuze kuri imwe mu mishanga y’amategeko izaganirwaho muri iyi nteko rusange.

Ati “ By’umwihariko hari umushinga urebana n’ibya Farumasi kuko dukeneye ko twagira inganda zikora imiti aha muri aka karere ikindi ni ukuba u Rwanda rwarafashe n’iya mbere rukaba rwaratangiye uruganda rukora inkingo dufite n’undi mushinga urebana niby’ubworozi uburyo habaho guhuza amategeko yacu kugira ngo tugire ubworozi bwa Kijyambere ariko no gufasha kugira ngo aborozi bacu bibagirire akamaro.

Dufite gahunda yo kuzasuzuma za raporo zo mu makomisiyo zirebana n’ibikorwa twagiye dukora dukurikirana uko ibihugu byacu byagiye bikurikirana gahunda za EAC harimo ibirebana no guca amasashi."

ABagize Inteko ya EALA
ABagize Inteko ya EALA

Aba badepite bose bazasura ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ibidukikije, amashuri,ndetse n’icyanya cyahariwe inganda kiri Masoro mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka