Hagiye kujyaho Inkeragutabara za Polisi

Hagiye kujyaho urwego rw’Inkeragutabara rwa Polisi y’igihugu rugizwe n’abapolisi bashoje akazi kabo ariko baritwaye neza, bakazajya bifashishwa na Polisi mu gihe habaye akazi kenshi cyangwa bakoherezwa mu butumwa hanze y’u Rwanda.

Iki ni icyemezo cyafashwe muri amwe mu mavugururwa yakozwe muri Polisi y’igihugu ariko ngo byari bisanzwe bikorwa n’ubwo byari bitarajya mu mategeko, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014.

Yagize ati “Polisi n’ubundi isanzwe igira abapolisi bakoze neza ariko imyaka ikagaraza ko bavamo bitewe n’impamvu zitandukanye z’uburwayi, impamvu zo kugabanya umubare n’izindi”.

Akomeza agira ati “abo rero nibo Polisi yagize icyitwa inkeragutabara z’abapolisi mu mategeko yabo, ku buryo nibaramuka bagize akazi kenshi kakwifuza gukoresha inkeragutabara haba mu gihugu cyangwa hanze mu butumwa mpuzamahanga bashobora kujya babakoresha”.

Minisitiri w'umutekano yatangaje ko abapolisi bitwaye neza bazajya bashyirwa mu nkeragutabara za Polisi.
Minisitiri w’umutekano yatangaje ko abapolisi bitwaye neza bazajya bashyirwa mu nkeragutabara za Polisi.

Hari mu kiganiro ngarukagihembwe Minisiteri y’Umutekano igirana n’itangazamakuru, mu rwego rwo gutangaza uko umutekano uba warifashe mu mezi atatu ashize, ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano.

Ibyaha byagabamutse ho 0,52%

Mu gihembwe gishize ibyaha ntabwo byagabanutse ugereranyije n’icyakibanjirije kuko hagabanutseho 0,52%. Minisitiri w’umutekano yatangaje ko muri rusange ibyaha byose byakozwe ari 3780 ugereranyije n’ibyaha 3800 byari byakozwe mu gihembwe gishize.

Gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, gucuruza ibiyobyabwenge, gusambanya ku gahato no gufata ku ngufu abana bato nibyo byaha byakozwe cyane ndetse ni nako byakurikiranye mu gukorwa inshuro nyinshi. Abana bari munsi y’imyaka umunani n’abangavu nibo bibasiwe cyane no gufatwa ku ngufu. Ikindi cyagaragaye ni uko abana bafashwe ku ngufu bagiye babikorerwa n’abantu bafitanye isano rya hafi.

Akarere ka Nyarugenge niko kaje ku isonga mu kurangwamo ibyaha byinshi, gakurikirwa na Gasabo, Kicukiro, Nyagatare na Gicumbi, naho akarere ka Nyaruguru niko kakozwemo ibyaha bike.

Impfu zagaragaye ni 107 ugereranyije n’ipfu 110 zagaragaye mu gihembwe cyabanje.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 4 )

Umutekano ningombwa ndunga murya kazungu harya umuntu akoeye igihugu imyaka mirongo itatu nitanu agataha asabiriza ntacyo yamariye umuryangowe agifite ingufu nawe ntacyo yimariye nibwo azaba akunda igihugu ? Ariko mbaze nyakubawa muyoboze mujye muzirikanako bamwe ntakazi twabasabye twaje twitanze sinumva impamvu mudufata nkababasabye akazi mudufashe natwe tugirigihe tunezeranwe nimiryango yacu bizagutera imbaraga zogukorera igihugu cyacu turi hanze yigipolici

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 18-10-2014  →  Musubize

ibi byose ni ugukomeza gushyigikira umutekano igihugu imaze kugera buri wese agakomeze kumva ko umutekano ari ikintu kibanze , tutawufite ntacyo twakora na kimwe ngo bijye imbere, izi nkeragutabara zije guafatanya nabandi gukomeza kureba ko igihugu cyacu cyasugira kigasagamba

samuel yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

Nyakubahwa nimureke guhatira abantu gusazira mumibereho mibi mushake ibibakundisha igipolisi naho gucyura umuntu ajya gusabiriza ntacyo bimaze igihugu twarakirwaniye mureke dutahe nabasore baze bakore ntituzatererana igihugu kuko ahutwagikuye nihabi murwke natwe tubone akanya kokwita kumiryango yacu

Kazungu yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

byaba byiza kuko hari ighe akazi kiyongera kandi nta gahunda yo gutoza abandi none rero aha hazajya hahamagarwa aba babizi cyane maze bagahugurwa gato bagakomeza akazi

rugamba yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka