Hagiye kugwa imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga – Meteo Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2019, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu; aho ku mugoroba wo ku itariki ya 10/10/2019 iba iringaniye ariko mu minsi ikurikiyeho ibe nyinshi (ni ukuvuga kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 13 Ukwakira 2019).

Imvura iteganyijwe muri iyo minsi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 10 na 25 ku munsi, ndetse hakaba n’aho iteganyijwe kuzarenga icyo gipimo kandi ikazaba irimo inkuba n’umuyaga ahenshi mu gihugu.

Meteo Rwanda iravuga ko bitewe n’uko iyi mvura iteganyijwe kuzagwa mu minsi ikurikiranye, ishobora gutera inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’ibyo biza two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera, utwo mu Ntara y’Iburengerazuba ari two Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke ndetse n’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga two mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi mvura kandi biteganyijwe ko izajya iba irimo umuyaga bityo abantu bakaba bagiriwe inama yo kwitwararika bakurikiza amabwiriza asanzwe yo kwirinda ibiza n’inama bazajya bagezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.

Itangazo rya Meteo Rwanda rivuga ko uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 6080.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka