Hagiye kubakwa imipaka ihuriweho ibihugu bya CEPGL mu kwihutisha imirimo
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) wasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku rujya n’uruza rw’abantu (OIM) mu gufasha akarere korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane.
Umunyamabanga wa CEPGL, Tuyage Herman, avuga ko kwambuka imipaka mu bihugu bigize uyu muryango bitwara amafaranga adakwiye kubera ubukene bw’imipaka, ibikoresho n’imikorere y’abakora ku mipaka.

Mu nama yateguwe na CEPGL mu kwezi kwa Kamena 2011 mu Burundi byagaragaye ko byorohera abagizi ba nabi kwambukiranya imipaka mu gihe abikorera bo bitaborohera kubera imikorere icyennye.
Tuyage avuga ko hari imipaka ine igiye kuzubakwa ndetse n’abayikoraho bagahabwa ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mpande zombi. Ngo bazabasha gukorera mu nyubako zitandukanye ariko bafite ibikoresho bihuzwa n’ikoranabuhanga.
Igihe ibi bikorwa bizatangirira n’amafaranga bizatwara ntibiramenyekana gusa ngo kuva haragaragajwe ikibazo n’abazabafasha kugikura mu nzira igisigaye ni ugukora inyigo kugira ngo hamenyekane amafaranga bizatwara hashobore no kugenywa igihe byarangiriye; nk’uko Herman Tuyage yabisobanuye.

Hazagenda hubakwa umupaka uhuza ibihugu nka Gatumba ihuza u Burundi na Congo, Rusizi na Bukavu bihuza u Rwanda na Congo, Akanyaru gahuza u Rwanda n’u Burundi hamwe na Grande Barriere uhuza Rubavu na Goma.
Ku kibazo cy’uko u Rwanda na Congo byaba bifitinye ibibazo hakibazwa uko abakozi babo bakorera mu nyubako imwe, Laurent M.J.de Boeck ukuriye umuryango mpuzamahanga w’abinjira n’abasohoka ukorera Kinshasa avuga ko icyari gikenewe ari ubushake bw’ibihugu kandi buhari.

Laurent avuga ko ibibazo biri hagati y’ibihugu biri gushakirwa igisubizo kuburyo bivaho, akavuga ko gukorera hamwe kizaba igisubizo no gukuraho urwicyekwe ku bihugu aho abakozi bakorera hamwe no mu gufata abanyabyaha.
Ibi bizihutisha akazi ku binjira n’abasohoka mu bihugu ndetse no kwinjiza ibicuruzwa mu gihe hamwe byatinzwaga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|