Hagiye kubakwa ibiraro by’abanyamaguru binyura hejuru y’umuhanda

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, avuga ko mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera ahahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, Leta izubaka amateme(ibiraro) yitwa ’pedestrian bridge’ hejuru y’imihanda.

Hari ibihugu byamaze kugera kuri bene izi nzira z'abanyamaguru zica hejuru y'imihanda
Hari ibihugu byamaze kugera kuri bene izi nzira z’abanyamaguru zica hejuru y’imihanda

Dr Nsabimana yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, mu kiganiro yatanze aho yari ahagarariye Minisitiri w’Intebe, tariki 25 Nyakanga 2023.

Dr Nsabimana avuga ko ibi biraro bizashyirwa cyane cyane aho abanyeshuri bambukira imihanda ndetse n’ahandi hari urujya n’uruza rw’abanyamaguru.

Agira ati "(Uwo)akaba ari umushinga ugeze kure wigwaho kugira ngo turebe uko abanyamaguru bamwe bafite imbaraga bakwambukira hejuru, abandi(bake) bagakoresha hasi."

Dr Nsabimana avuga ko mu hantu hazashyirwa ’pedestrian bridges’ harimo Nyabugogo nyuma yo kwagurirwa gare ikanahabwa ’rond point’ ihurirwamo neza n’imodoka zinjira n’izisohoka i Kigali nta mubyigano ubayeho.

Avuga ko amafaranga yo kubaka gare ya Nyabugogo igezweho mu mushinga wiswe ’Nyabugogo Transport Hub’ yamaze kuboneka, ndetse n’inyigo yo kuhatunganya ikaba yaratangiye gukorwa.

Dr Nsabimana avuga ko hari abanyamaguru bakerereza ibinyabiziga bitewe n’uko harimo abapfa kwambuka uko babonye bakaba banateza impanuka, ndetse ntibagire ubwo baha akanya ibinyabiziga.

Ibi na byo ngo bizakemurwa no kwigisha ndetse no gushyira aho bambukira utuntu(bouton) bakanda kugira ngo amatara ku muhanda abanze abemerere kwambuka.

Amahuriro y’imihanda na yo, nk’ahitwa kwa Lando, Gishushu, Sonatubes n’ahandi na yo agiye kuvugururwa kugira ngo habeho kwirinda gukerereza ibinyabiziga, ndetse ngo amafaranga yo kuhakora na yo yarabonetse.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko imihanda yose irimo kubakwa ubu igomba kugira inzira zahariwe abanyamaguru, izahariwe amagare ndetse hakaba hakirimo gushakwa uburyo na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zazashakirwa igice cy’umuhanda zigenderamo zonyine guhera mu mwaka utaha wa 2024.

Avuga ko ku mihanda hazashyirwa amatara yihariye afite ubushobozi bwo kumva ko bisi itwara abagenzi ihageze, ku buryo ayo matara ahita atanga uburenganzira bwo gukomeza mu gihe izindi modoka zo ziba zigomba gutegereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I Kigali hagiye kwaka ndakurahiye; uwapfuye yarihuse...

Fifi yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka