Hagiye kuba ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kujya babarura abafite ubumuga, bagashyirwa mu ikoranabuhanga, hakerekanwa ibyo bakeneye, ibyo bahawe, hakagaragara ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba bashobora kujya mu bundi buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ibibazo bazasangana abafite ubumuga aribyo bizajya biherwaho kugira ngo bakorerwe ubuvugizi.

Ati “Ni igikorwa kizaba gikeneye ubushobozi buhanitse kugira ngo tujye mu gihungu hose, kuko tuzajya mu rugo ku rundi, dushaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari, kuko twasanze ubushize ibyo twakoze dukoresheje abaganga bakajya badusanga ku bigo nderabuzima, ugasanga hari abantu bamwe bagiye basa nk’abasigara batabasha kuhagera”.

Abafite ubumuga bemeza ko hari ibyo iryo barura rizabafasha gukemura byababeraga imbogamiza
Abafite ubumuga bemeza ko hari ibyo iryo barura rizabafasha gukemura byababeraga imbogamiza

Akomeza agira ati “Ubu rero twafashe umwanzuro w’uko tuzajya tugenda tugere urugo ku rundi, ibikoresho twamaze kubigura, imashini tuzifashisha, hazasabwa byinshi, kugira ngo tujye mu mirenge yose y’Igihugu, tubone abakora ibyo bikorwa tubahugure, nyuma y’aho kandi nitumara kubona ibyo byose tubikoze, tuzaha ubushobozi imirenge n’uturere kugira ngo dukoreshe iyo sisiteme”.

Avuga ko ari uburyo buzafasha ko n’undi wese uzajya ugira ubumuga nyuma, ntibizongera gusaba ko bongera kuzenguruka mu mirenge yose, ahubwo azajya ahita ashyirwa muri sisiteme, binyujijwe ku bamwegereye bazahabwa uburenganzira bwo kumushyiramo, ubundi byemezwe n’inzego zo hejuru.

Kugeza ubu NCPD nta mibare ihamye y’abantu bafite ubumuga yari ifite, kuko yagenderaga k’uyo yahawe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012.

Ibarura rusange ry’abafite ubumuga rizakorwa na NCPD ritandukanye cyane n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rigiye kumara igihe cy’ibyumweru hafi bibiri ririmo gukorwa, kuko n’ubwo rizabafasha kumenya umubare w’abaturage bafite ubumuga, ariko ritazagaragaza neza ibibazo byose bafite, birimo imbogamizi bahura nazo.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda
Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga, François Xavier Karangwa, avuga ko bafite inyungu nyinshi muri iri barura, yaba ku ruhande rw’abafite ubumuga nyir’izina cyangwa se ku nzego za Leta.

Ati “Ni byinshi twaburaga, kubera ko ayo makuru yabaga adahari, bigatuma tutabasha kugira ibintu bimwe na bimwe tugeraho, ariko nitumara kubona iyo mibare, icyo gihe tuzicara tuvuge tuti reka twihe umuhigo, wenda ko iki dushobora kukirandura mu gihe iki n’iki, buri wese azane imbaraga ze, ibyo bintu bishyirwe mu bikorwa”.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, nka bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba NCPD, avuga ko Igihugu cyose gifite iyo sisiteme y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kubarura abafite ubumuga, ifasha mu kubika amakuru yose akenewe harimo n’ay’abana, agakoreshwa bahabwa ubufasha butandukanye buba bubagenewe.

Ni gahunda NCPD izafashwamo n'abafatanyabikorwa batandukanye
Ni gahunda NCPD izafashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abantu bafite ubumuga bagera kuri miliyoni imwe.

Biteganyije ko ibarura ry’abafite ubumuga rizatangira mu kwezi k’Ukwakira 2022, rikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyali imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza
Mfite ubumuga bw’ingingo ariko sinzi aho nakwiyandikishiriza.

Mumfashe mumpe amakuru arambuye kuri iyi gahunda yo kubarura ntazasigara, cg se nanjye mukaba mwampa icyo kiraka.

Murakoze.

HAKIZIMANA Valens yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Muraho, numvaga imirimo yokubarura yahabwa habandwa kubafite ubumuga bibishoboye wenda hakongerwamo ababafasha, ikindi kd hashyirwemo Ingufu muri Comitee z’uturere z’abafite ubumuga mugufasha bagenzibabo mw’iterambere z’ubuzima rusange.

Baraka Hubert yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Iki gikorwa ni cyiza cyane ariko twasabaga ko hatoranywa abantu bafite ubumuga kurwego rwumurenge akaba aribo babidufashamo kuko ibarura ryubushize ryaratugoye cyane Aho njyewe navuye mumurenge nkajya kwibaruriza mumurenge wa kure cyane ngo kubera ko umurengwe nari ntuyemo naje kumenya aya makuru barahavuye
Bisobanuye ko iyonza kubura ama tike byari kurangira gutya gusa rero byaba ByiZa hifashishijwe ba ncpd kurwego rwumurenge bakareba abantu babasha gushyira mubikorwa iki gikorwa bakatubarura cyane njye ndavuga nko kuba mfite ubumuga bwo kutumva murumva ko kumenya amakuru kubantu bafite ubu bumuga bisaba abantu basanzwe bamenyereye uduce babaruriramo murakoze

Jacques nsabimana yanditse ku itariki ya: 30-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka