Hagiye gutunganywa ifu y’ibigori yujuje intungamubiri izakoreshwa mu kugaburira abanyeshuri
Nyuma yo kugerageza umushinga wo gukoresha ibinyampeke bitunganyije uko byeze ku buryo budakuwemo zimwe mu ntungamubiri (Fortified whole Grains) hibanzwe ku gihingwa cy’ikigori, hagiye gutangira gahunda yo gutunganya umusaruro ku buryo bwagutse.
Ni gahunda ya Fortified Whole Grain (FWG) yatangiwe n’ikigo Vanguard Economics gikorera mu Rwanda ku nkunga ya Rockefeller Foundation, utangirira mu mashuri 18 afashwa na Progaramu y’Ibiribwa ku Isi (WFP).
Iyi gahunda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2020 igamije gufasha amashuri atandukanye kubona ibiryo bikomoka ku binyampeke byujuje intungamubiri, zikenerwa ku mwana bigatuma akura neza mu gihagararo ndetse no mu bwenge.
Nyuma y’uko uyu mushinga ugaragaje impinduka mu mashuri wageragerejwemo, Vanguard Economics n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) bagiye gukorana mu rwego rwo kongera ingano n’ubwiza by’ifu y’ibigori.
Ni nyuma y’uko ibi bigo byombi bisinye amasezerano y’ubufatanye muri iyi gahunda izibanda mu gufatanya mu bushakashatsi no gufasha inganda zitunganya ifu y’ibigori kubona imashini zigezweho.
Mu nama nyunguranabitekerezo yaguje Vanguard Economics, NIRDA ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, haganiriwe uko hahuzwa imbaraga mu gufasha amashuri agaburira abana kubona ibiribwa byiza kandi byujuje ubuziranenje n’intungamubiri nkenerwa.
Inzobere zivuga ko bimwe mu by’ingenzi bitakazwa mu gihe hatunganywa ifu ya kawunga kandi bifitiye akamaro umubiri w’umuntu, birimo intungamubiri nkaza vitamini, zirimo ubutare ndetse na zinki byose bikaba ari ingenzi cyane mu mikurire y’umwana ndetse no ku muntu mukuru.
Ni gahunda igiye gutangira yibanda cyane ku gutunganya ifu y’ibigori hatagize igikurwa ku mpeke hagatunganywa ikigori uko cyakabaye.
Hazibandwa ku gutunganya ifu y’ibigori ikoreshwa muri gahunda yo kugaburira abana mu mashuri (School Feeding Program), ariko ikazanagezwa no ku isoko risanzwe, ku buryo ubikeneye wese ashobora kubibona kandi ku giciro gisanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko icyo bo bazakora cyane ari ukureba uko hakoreshwa ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rigezweho bagafasha abanyenganda bakora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku bigori.
Ati “Tuzareba uko twatanga ubufasha mu bushakashatsi, harimo ubujyanye no gupima ndetse no kongera ubwiza bw’ifu batunganya, ibyo mu bushobozi NIRDA ifite Laboratwari yacu iri i Huye izajya ibafasha gupima barebe ko ibyo bicuruzwa bishya bagiye gushyira ku isoko byujuje ubuziranenge”.
Akomeza agira ati “Hari igihe bakenera no kubona amamashini agezweho yatuma inganda zikora neza, nacyo n’igice cya kabiri bazafashwamo kuko abazatunganya Fortified Whole Grain bazahabwa n’amamashini ajyanye nabyo, ku buryo mu gutunganya iriya fu bazaba bafite ibigenderwaho byose uruganda ruzaba rukeneye”.
Ikindi ni uko ngo ntawe ukwiye kugira impungenge ku bijyanye n’ibiciro, kubera ko uburyo buzakoreshwa ari bwo buhendutse kurusha ubwakoreshwaga mbere.
Ati “Wasangaga hari igice kinini cy’ikigori babanzaga gukuraho, ni nacyo twatakazaga kandi kirimo intungamubiri z’ingenzi, muri ubu buryo bushya bwo gukora Fortified Whole Grain nta kintu na kimwe dutakaza byose bigumamo. Ugasanga za mbaraga umunyenganda yakoreshaga agishishura ntabwo bizaba bikiriho, kuko uzajya ufata ikigori uko giteye agitunganye cyose kugira za ntungamubiri zigumemo”.
Diane Dusabeyezu ni umukozi wa Vanguard Economics Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Fortified Whole Grain, avuga ko ari umushinga watangiye by’umwihariko bakorana n’ibigo by’amashuri ariko ngo n’abandi bazagerwaho.
Ati “Ni umunshinga turimo kugerageza kwinjiza mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, kubera ko ni abana kandi bakirimo gukura, ni yo mpamvu dushaka gutangirana nabo, ariko turangije mu mashuri tuzagerageza uburyo iyo fu yagezwa ku isoko risanzwe”.
Avuga ko Vanguard Economics izafatanya n’abandi bafatanyabikorwa nka NIRDA mu bikorwa by’ubukangurambaga, kugira ngo iyi fu yatunganyijwe igere ku bantu bose.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi cyugarije cyane mu gihugu hakaba hari n’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.
Ati "Ni ikibazo gikomeye kandi twabonye ko tugomba guhita dufata ingamba byihuse, Fortified Whole Grain n’ingenzi cyane ku murire n’intungamubiri ku buryo ishobora gufasha mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana".
Avuga ko Leta ishyigikiye ikoreshwa ry’ibiribwa bitunganyije mu buryo bwa Fortified Whole Grain, kandi ko yizeye ko iyi gahunda Vanguard Economics na NIRDA izagira uruhare mu gutunganya bene ibi biribwa.
Ni umushinga wageragerejwe mu turere 2 mu mashuri 18 ukorerwa ku banyeshuri 73,897, bikaba biteganyijwe ko uzagera mu turere twose tw’Igihugu, ku bigo by’amashuri bigera 8300 ku banyeshuri barenga miliyoni 3.6.
Ohereza igitekerezo
|