Hagiye gutangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Ing. Jean de Dieu Uwihanganye, ngo hagiye gutangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito rutarengeje amezi atandatu ku batsindiye impushya za burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Ibikorwaremezo amaze gutanga uburenganzira bwo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z'igihe gito
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ibikorwaremezo amaze gutanga uburenganzira bwo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’igihe gito

Minisitiri Uwihanganye yanditse ko yashingiye ku iteka rya Minisitiri No 05/MOS/TRANS/018 ryo ku wa 06/12/2018 rihindura Iteka rya Minisitiri No 04/MOS.TRANS/015 ryo ku wa 08/04/2015 rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.

ibi bikaba bikozwe nyuma y’ubusabe bwa komite Ngishwanama Ishinzwe Umutekano mu Mihanda bwerakeranye n’uburenganzira bwo gutanga uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito.

Iri ni itangazo ritanga uburenganzira bwo gutanga impushya z'igihe gito
Iri ni itangazo ritanga uburenganzira bwo gutanga impushya z’igihe gito

Iri tangazo riragira riti "Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu muri Miisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), atanze uburenganzira bwo gutanga uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rw’igihe gito rumara igihe kitarengeje amezi atandatu (6), ku batsindiye impushya zo gutwara ibinyabiziga za Burundu.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mumuhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko abantu bakorerwa uru ruhushya ari abatsindiye impushya za burundu, abari barataye impushya zabo bagasaba izindi ndetse n’abongeresha impushya zabo.

yagize ati "Kuva ejo mumujyi wa Kigali ndetse no kuwa mbere mu ntara, umuntu yajya ku ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mumuhanda kureba ko uruhushya rwe rwamaze gukorwa. Uwasanga rutarakorwa yakwihangana kuko ni igikorwa gikomeza".

Avuze kandi ko ibi bikozwe kuko uburyo bwakoreshwaga mu gukora no gutanga impushya za burundu z’igihe kirekire buri kuvugururwa, akizera ko ayo mezi atandatu azashira byararangiye tugasubira ku mpushya za burundu z’igihe kirekire.

agira ati "Ukorerwa uruhushya ni uwishyuye uruhushya rwa burundu. Nta kindi umuntu asabwa uretse kwerekana ko yishyuye ubundi agahabwa uruhushya rwe rw’igihe gito. Usanga rutarakorwa ni ukuba yihanganye kuko iki ni igikorwa gikomeza".

Ibi bikozwe nyuma y’uko hashize amezi arenga umunani nta muntu ubona uruhushya rwa burundu nyamara yarakoze ibizamini akabitsinda. Minisitiri Uwihanganye yavuze ko uru ruhushya rutangira gutangwa kuva k’umunsi w’ejo tariki 21 Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Turabashimira kubwagahunda mwashyizeho yo gutanga impushya z’igihe gito ariko ikibazo mfite natsindiye kategori B taliki 19/11/2018 ariko kugeza n’ubu kwandikisha byaranze navuye kumuhima taliki 29/1/2019 barambwira ngo ntahe nzandikishe kuwa gatanu(31/1/2019) none byakomeje kunanirana mwadufasha rwose tugategereza ariko Wenda twarandikishije kode nakoreyeho NGM1909180344 tubaye tubashimiye murakoze imana ikomeze kubana namwe

Umwizerwa Bonoregue yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

mbanje kubasuhuza muraho gusa njyendabona service mwashyizeho yo gukurikiza alofab kumpushya zo gutwara ibinyabiziga itagendaneza abantu babirenganiyemo niba mwari muziko nurwo rw’igihe gito ruzatinda mwakabaye mwaratanze perme icyemezo cyemerera umuntu kunjya mumuhanda nubwo cyaba igipapuro ariko umuntu ntamare hafi umwaka ategereje kugeza nanubu tubona akazi buri munsi ariko tukabura uruhushya
murakoze

girbert yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ndabona iri tangazo ntacyo ryahinduye kuko nubu turi kujyayo bakatubwira ko dutegeraza SMS kuko nubundi nicyo gisubizo twahabwaga.

hello yanditse ku itariki ya: 24-12-2018  →  Musubize

Nukuri service za traffic police zigire zikosoke kuko nubu twavuyeyo mu gitondo batubwira ko aribwo bagiye gutangira kuzikora!ubwo ririya tangazo ryaratubeshye?njyew maze kubura akazi inshuro 3 kubera kutaduhera permi zacu ku gihe!murakoze

Papy yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

nibyiza cyane gusa byaratinze bikabije none dore igitekerezo cyanjye :leta nihamagaze abakozi bashinzwe informatique muri za ministère zose bicare hamwe bababuire igikenewe gukorwa icyonzi ntihazaburamo byibura 5babikora ikibazo kigakemuka kandi bazabikorera ubuntu kuko nabakozi bâ leta nubusanzwe.

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ibibintu nibyizape kuko twategerezaga tutazi nimpamvu zatinze arikubu birasobanutse kuko nkanjye narinaratsinze mukwa gatatu nanubu naringitegereje ubworero ikibazo cyaba kibonewumuti byagateganyo murakoze

Niyibizi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

ngewe ndabashimiye kugitekerezo mwagize gusa iyo mukigira kare kuko tumaze gushira pe ikindi mwadufasha nuko gahunda zanyu mwagerageza zikajya zihuta umuntu yamara gutsi agahita arubona kuko nkubu ngewe maze umumwa ntararubo kandi naratsinze

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Icyo ni icyemezo cyiza ndetse no kuri provisoir byakabaye uko kuko no bihugu birakorwa kandi ugasanga ni ikintu cyiza kuko niba umintu yatsinze ikizamini aba abonye uburenganzira bwicyo yatsindikye ako kanya ariko mugihe hagiterejwe iyo itunganywa ahabwa iyagateganyo agatangira kuyibyaza umusaruro.

Murakoze!

rubori yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka