Hagiye gutahwa inzu ibitse amateka n’ibimenyetso bya Jenoside ku rwibutso rwa Ntarama

Binyuze mu masezerano bafitanye Ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies hamwe na Imbuto Foundation, mu 2022, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangiye urugendo rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwatangijwe ku mugaragaro tariki 25 Gicurasi 2022, hasinywa amasezerano y’imikoranire hagati ya MINUBUMWE, Imbuto Foundation na Liquid Intelligent Technologies yiyemeza gutanga ibihumbi ijana by’amadorali buri mwaka mu gihe cy’imyaka icumi, akazifashishwa mu bikorwa birimo gusana inzibutso, kubungabunga amateka ya Jenoside, kwigisha urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye no guhuza amateka n’ikoranabuhanga bizafasha umuntu wese kuyabona mu buryo bworoshye.

Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Kamena 2022, yunganira izari zisanzwe zishyirwaho na Leta, zirimo kwigisha amateka no kuyasigasira binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Ubwo ubuyobozi bukuru bwa Liquid Intelligent Technologies bwashyikirizaga inkunga yabo ya 130, 797, 092Frw MINUBUMWE, kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2025, ubuyobozi bw’iyo Minisiteri bwashimiye iki kigo, bukigaragariza bimwe mu bikorwa inkunga baheruka guhabwa yakoreshejwe birimo ibyo gushyiraho inzu ibitse amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yashyizwe ku rwibutso rwa Ntarama.

Ni mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye kubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hatazagira ibyangirika uko imyaka igenda ishira.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko gushyira no kwigisha amateka y’ukuri mu nzibutso uretse kuba bifite akamaro ko guhangana n’ikinyoma cy’abashaka kuyagoreka ariko binafasha kuyigisha abatayazi.

Yagize ati “Twebwe turiho ubu ngubu ariko ntituzabaho iteka, tuzapfa, iminsi izarangira tugende, hasigare abatarabaye muri aya mateka nyirizina. Igihe tugihari nitwe dufite inshingano yo gusigigasira umurage w’amateka abazavuka n’abariho bavuka ubu ngubu.”

Yongeyeho ati “Iki gikorwa turiho dukora ku nzibutso, ni kimwe mubifasha kumenya gushyira aya mateka yacu, kugira ngo ajye ahora yibukwa ukwayo. Niyo mpamvu mu ngamba twafashe harimo kugira ngo tujye dukora ibishoboka dushyire amateka ku nzibutso yuzuye. Biragoye ariko biranashoboka, niyo mpamvu Ntarama twashyizemo imbaraga zo gushyiramo menshi, kuko hatagiyemo amateka yuzuye, bizagora igihe abayabayemo bazaba batagihari kuyamenya. Kuyashyiraho yuzuye rero ntacyo bitwaye ufite umwanya akayasura.”

Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, impamvu bahisemo gukorana MINUBUMWE mu gikorwa cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko bagomba guhora bibuka ibibi byayo.

Ati “Impamvu ya mbere ni uko turi Abanyarwanda, ni uko tugomba guhora twibuka n’ibibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari ugutoranya ngo hari impamvu iyi n’iyi, ahubwo ni ukugira ngo twese tuzajye duhora tubyibuka, kuko twese turagenda dusaza, ayo mateka adasigasiwe, atubakiwe, ntashyirwe ahantu hagaragara kugira ngo n’u Rwanda rw’ejo n’abanyamahanga n’abandi bose bazabimenye kugira ngo ya mvugo ngo ntibizongere ukundi izahoreho.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami, yashimiye uburyo inkunga itangwa inakoreshwa mu bikorwa byo gufasha urubyiruko binyuze muri gahunda ya Igihango cy’urubyiruko by’umwihariko iyo bigeze mu bikorwa byo kwibuka.

Yagize ati “Nezezwa no kubona ubu bufatanye bushobora gufasha mu biba bikenewe mu rubyiruko cyane cyane iyo bigeze bihe byo kwibuka amateka ya Jenoside, mu by’ukuri turiga tugasobanukirwa ingengabitekerezo ya Jenoside, aho ituruka n’uko yuhirwa n’ingaruka itugiraho nk’igihugu.”

Uretse inzu ibitse amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yashyizwe ku rwibutso rwa Ntarama, ibikorwa byose byarangiye hakaba hategerejwe gushyira ahagaragara umunsi n’itariki yo kuyitaha ku mugaragaro, MINUBUMWE yatangiye imirimo yo gushyira indi nkayo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, bikaba biteganyijwe ko ibyo bikorwa bikazaba byarangiye muri Kamena 2026, bitwaye arenga miliyoni 100Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka