Hagiye gushyirwaho abantu bashinzwe imijyi yungirije Kigali

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho abantu bashinzwe gucunga imijyi yungirije Kigali (secondary city managers), kugira ngo bakurikirane imikorere myiza y’iyo mijyi.

Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa 5 Nyakanga 2022, ubwo Komite yo muri Sena ishinzwe iterambere ry’imari n’ubukungu yatumizaga abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’abo mu kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), kugira ngo bavuge ku bikorwa bigamije iterambere rirambye ry’imijyi yo mu gihugu.

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi yunganira Kigali
Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi yunganira Kigali

Guverinoma y’u Rwanda, ishaka guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, kuko iyo mijyi yungirije (secondary cities) ari yo yuzuza Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’ubukungu.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko nk’uko biteganywa n’itegeko, bateganya gushyiraho ibiro bishinzwe imicungire y’imijyi yungirije Kigali, bikazashyirwamo abakozi bazaza biyongera ku bakozi basanzwe b’Akarere.

Yavuze ko muri iki gihe, uko bimeze imijyi yungirije Kigali icungwa nk’uko bikorwa mu tundi turere twose, ariko gahunda y’imicungire y’imijyi yungirje Kigali (secondary city master plan) nitangira gushyirwa mu bikorwa, hazashyirwaho ibiro bishinzwe imicungire y’imijyi nk’uko bimeze ku Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko inzobere zizakora inyigo igendeye kuri serivisi zikenerwa n’abaturage bijyanye n’uko imijyi igenda ikura, kugira ngo bizatange ishusho y’uko ishyirwaho ry’abo bantu bashinzwe gucunga imijyi yungirije ryazakorwa.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha The New Times iravuga ko Nyinawagaga yabwiye Abasenateri ko kugeza ubu, isoko ryo gushaka inzobere zizakora iyo nyigo ryamaze gutangwa, yongeraho ko bateganya ko izaba yarangiye mu mezi icumi (10).

Yavuze ko hari abayobozi babiri muri buri mujyi wungirije Kigali, umwe ushinzwe ibikorwa remezo n’igishushanyo mbonera, n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage harimo gukurikirana uburenganzira bw’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange, no kubungabunga ibidukikije, akurikirana ko imishinga ishyirwa mu bikorwa itabangamira ibidukikije.

Senateri Habineza Faustin yavuze ko hagomba kuzakorwa isesengura neza mu gushyiraho inshingano z’ushinzwe imicungire y’umujyi wungirije Kigali, n’iz’Umuyobozi w’Akarere uwo Mujyi uherereyemo kugira ngo hatazajya habaho kugongana mu gihe cyo gufata ibyemezo.

Naho Senateri Nkusi Juvenal, Umuyobozi wa Komite yo muri Sena ishinzwe iterambere ry’imari n’ubukungu, yavuze ko ishyirwaho ry’abo bayobozi bashinzwe imicungire y’Imijyi yungirije Kigali rigomba kugendera ku byo umujyi ukenera.

Imijyi biteganyijwe ko igomba kongererwa ingufu kugira ngo izamure urwego rwayo rw’iterambere nk’iyungirije Kigali ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka