Hagiye gukorwa ubugenzuzi ku makosa yakozwe hubakwa urwibutso rwa Nyarushishi
Nyuma yaho urwibutso rwa Nyarushishi mu karere ka Rusizi rukomeje kuvugwaho byinshi bijyanye no kuba rwarubatswe nabi, inama njyanama y’akarere ka Rusizi yateranye kuwa 11/01/2014, yemeje ko igiye gukurikirana amakosa yakozwe bagahita banayakosora mbere yuko hatangwa andi mafaranga yo gusubukura inyubako zarwo.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, yasabye abari muri iyi nama cyane cyane abari bafite mu nshingano gukurikirana ibikorwa byo kubaka uru rwibutso rwa Nyarushishi gukora ubugenzuzi bwihuse ku bikoresho byakoreshejwe ndetse n’uburyo byacungwaga hagatangwa raporo bitarenze uku kwezi kwa mbere.
Ibi binabaye mu gihe bivugwa ko amabati yasakajwe uru rwibutso atariyo yari ateganyijwe ndetse n’inyubako yarwo ikaba idahwitse aho benshi banenga byinshi kuri uru rwibutso birimo n’igisenge cyarwo kuko ngo ari kigufi cyane.
Aha kandi bananenga ko uru rwibutso nta buhumekero rufite abantu bakibaza uburyo imibiri izashyingurwamo izaba imeze bitewe n’ubushyuhe burimo.

Muri iki cyumweru gishize intumwa za rubanda umutwe w’abadepite basuye uru rwibutso nabo basanga ibivugwa ari ukuri bahise basaba ababifite mu nshingano zabo guhita bakurikirana abari bashizwe iby’urwo rwibutso kuko ngo bakemanze ko haba harariwe ruswa.
Ngo ntibyumvikana ko amafaranga yagiye ku rwibutso rwa Nyarushishi yahwana n’ibyakozwe kabone nubwo ngo umuntu aba atarigiye ibijyanye n’ubwubatsi yahita abibona.
Urwibutso rwa Nyarushishi rwari rugenewe ingengo y’amafaranga angana na miriyoni ijana hakaba hibazwa ukuntu hazatangwa andi mafaranga yo kongera gusubukura inyubako yarwo.
Uru rwibutso rwa Nyarushishi rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 kugeza magingo aya rukaba rutaruzura, imibiri yagombaga gushyingurwa muri urwo rwibutso yashyinguwe hirya no hino mu marimbi ari muri aka karere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko abantu bajye bashaka ibindi bakina nabyo, urwibutso , ibintu byose bifashamikiye kunzirakano no kuzshyingura mucyubahiro, no guhora tuzibuka, ifaranga ribigenewe umuntu ukoraho agashyira mugifu cye amenyeko bitazamuhira buretse gupfana agahinda, biri no gushinyagura nukuri. umuntu bizagwaho kuyaba afite uruhare mukurya amafaranga yinzibutso, azabiryozwe
babanze barebe abanyereje amafaranga ubundi bayishyure ahasiagye bahatunganye kuburyo igihe cyo kwibuka nikigera urwo rwibutso ruzaba rwaruzuuye.