Hagaragajwe uko Uturere mu Rwanda dukurikirana mu kwibasirwa n’ibiza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyagaragaje ko Uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba n’akandi kamwe ko mu Majyepfo ari two twibasirwa n’ibiza kurusha utundi mu Gihugu. Ni urutonde ruriho n’utundi turere twose aho tugabanyije mu byiciro bitatu bitewe n’uburyo dusumbana mu kwibasirwa n’ibiza. Ni amakuru azashingirwaho mu ivugurura ry’amabwiriza y’ubwubatsi mu Gihugu hose azatangira gukurikizwa mu mwaka utaha.

Ibi bikubiye muri raporo y’izusuma yashyizwe ahagaragara ku wa 18 Kanama 2023 n’Ikigo gishinzwe Imiturire.

Uturere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyamagabe mu Majyepfo ni two tuza mu cyiciro cya mbere mu kwibasirwa n’ibiza mu buryo bukabije.

Ni mu gihe utuza mu cyiciro cya kabiri; ni ukuvuga utwibasirwa n’ibiza mu buryo budakabije cyane ari Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali na Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana turi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Icyiciro cya gatatu ari cyo kirimo Uturere twibasirwa n’ibiza mu buryo bugereranyije harimo Nyagatare, Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Ngororero na Nyabihu turi mu Ntara enye z’Igihugu.

Ikigo gishinzwe imiturire muri iyi raporo gisobanura ko yakozwe hagamijwe kubungabunga ibidukikije hanozwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka. Nanone kandi amakuru ari muri iyi raporo azashingirwaho mu mabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda ari kuvugururwa akaba azatangira gukurukizwa mu mwaka utaha.

Raporo igira iti: “Aho u Rwanda ruherereye mu Burengerazuba bwa Rift Valley, hakunze kwibasirwa n’imitingito. Nk’Igihugu kiri kugira imijyi yaguka cyane, ingaruka ziterwa n’ibiza zariyongereye zigabanya iyubahirizwa ry’ingamba zikwiriye za gahunda z’imijyi ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi. Ubugenzuzi n’amabwiriza bugamije kumenya neza niba inyubako zishoboye guhangana n’ingaruka z’ibiza; ibyo bikarengera ubuzima bw’abantu kandi bakanagabanya igihombo mu by’ubukangu”.

Ibyiciro byashyizwemo Uturere bitewe n’aho duherereye bizajya bigira uruhare mu kugena uko inyubako zihubakwa ziba ziteye, igiciro cyazo ndetse n’amikoro akenewe ngo ubwubatsi bukorwe.

Iyi raporo ikomeza igira iti: “Gushyira mu bikorwa izo mpinduka bizashimangira imikorere y’amabwiriza yacu yo kubaka nk’uburyo bwahangana n’ibibazo bihari no kubahiriza amabwiriza, kurengera ibidukikije ndetse n’ubukungu burambye”.

Imiterere y’inyubako muri buri gace izajya igenwa habanje kugenzurwa neza igishushanyo mbonera n’imiterere y’ubutaka bwaho kandi byemezwe n’ababifitiye ububasha.

Iyi raporo yakozwe ku bufatanye n’impuguke zo mu nzego zinyuranye harimo iza Minisiteri y’Ibikorwa Remezo,Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kaminuza y’u Rwanda, Urugaga rw’Abikorera, Ikigo gishinzwe Ubuziranenge, Urugaga rw’Abubabatsi mu Rwanda n’izindi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese dukurikiranye gute? Iyi nkuru urayihimbye sana

J.P yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka