Igenamigambi rishingiye ku byifuzo by’abaturage ririnda Leta ibihombo

Abakozi bashinzwe igenamigambi no gutegura ingengo y’imari mu bigo bya Leta byo mu gihugu bagaragarijwe ko igenamigambi rishingiye ku makuru mpamo n’ibyifuzo by’abaturage ari ingenzi mu kurushaho kugabanya ibyuho bikigaragara ko bituma intego ibyo bigo biba byihaye zitagerwaho uko bikwiye.

bamwe mu bashinzwe igenamigambi no gutegura ingengo y'imari mu bigo bya Leta n'ibibishamikiyeho
bamwe mu bashinzwe igenamigambi no gutegura ingengo y’imari mu bigo bya Leta n’ibibishamikiyeho

Ibi byagarutsweho mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze bikaba byaraguje abakozi bafite mu nshingano igenamigambi no gutegura ingengo y’imari mu bigo bisaga 80 birimo ibya Leta n’ibibishamikiyeho.

Emmy Claude Nizeyimana umukozi ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ababaruramari b’Umwuga ICPAR ari nacyo byateguye ibyo biganiro, yagize ati: “Usanga hari abakozi bakora igenamigambi rikubiyemo amakuru atizewe kuko baba bategereye abaturage ngo bumve ibyifuzo byabo, bamenye amakuru mpamo afatika y’ibyo bakeneye gukorerwa”.

“Iyo bimeze bityo ubwabyo n’intego ibyo bigo biba byihaye ntizihutishwa cyangwa ngo zinagerweho uko bikwiye, kuko uwagize uruhare mu kuzitegura aba atafashe umwanya uhagije ngo yegere abaturage zigenewe bunganirane, ugasanga biradindiza iterambere”.

Godfrey Kabera, Umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi, yagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushishozi bw’abakora igenamigambi bikenewe mu gutuma Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha interambere mu cyiciro cyayo cya mbe(NST1) ndetse n’intego zikubiye mu cyerekezo 2050 hamwe na Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha interambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) nayo iteganyijwe mu gihe kiri imbere zirushaho kuzagera ku ntego.

Kandi ibi kubishora bisaba ubufatanye n’imikoranire ya hafi idakwiye kugarukira gusa ku rwego rwegereye umuturage, ahubwo n’ibigo ubwabyo.

Ibi binashimangirwa na bamwe mu babyitabiriye barimo Uwambaye Ndeze Josianne ukorera RAB Station ya Gishwati wahereye ku rugero rw’uburyo kutuzuzanya kw’ibigo mu bikorwa bifitiye abaturage inyungu biteza ibihombo.

Ati: “Twakoraga mu buryo buri kigo gitegura igenamigambi n’ingengo y’imari byacyo kandi mu by’uko abo dukorera ari abanyarwanda. Uyu munsi nungutse ko nituramuka twongeye imikoranire, ubufatanye no guhanahana amakuru y’ibyo duteganya gukora hagati y’ibigo, bizaba ari ingenzi mu gutuma igenamigambi rigenda neza kandi rigere no ku ntego zaryo bityo n’iterambere ry’abanyarwanda ryihute”.

Raporo z’ubugenzuzi bw’imari ya Leta zagiye zikorwa mu bihe bishize ntizasibye kugaragaza amwe mu makosa aturuka ku micungire idahwitse y’imwe mu mishinga ya Leta iba yashowemo ingengo y’imari y’akayabo k’amafaranga.

Ubunyamwuga bukiri hasi bukigaragarira kuri bamwe mu mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari n’igenamigambi bukagaragazwa nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye hategurwa ibi biganiro ngo abo babifite mu nshingano bongererwe ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka