Habonetse izindi nyandiko zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Inyandiko y’u Bufaransa igaragaza uburyo icyo gihugu cyahisemo gukingira ikibaba Guverinoma y’abatabazi n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kugira ngo bafatwe mu gihe Ingabo za FPR inkotanyi zari zimaze kubakura ku buyobozi.

Abafaransa bashinjwa gutanga imyitozo no gukingira ikibaba abakoze Jenoside babona uko bahungira mu cyahoze ari Zaire
Abafaransa bashinjwa gutanga imyitozo no gukingira ikibaba abakoze Jenoside babona uko bahungira mu cyahoze ari Zaire

Iyo nyandiko igaragaza uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Alain Juppé yari azi neza ko Ingabo z’u Bufaransa zari mu bikorwa bikingira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igira iti "Nyakanga 1994, abagize Guverinoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’Abafaransa. Gufatwa kwabo kurashoboka ndetse hari n’ubusabe".

Inyandiko ikinyamakuru ‘Mediapart’ kigaragaza ko cyabonye nyuma y’imyaka 27 zari zaragizwe ibanga kandi zigaragaza uburyo igihugu cy’u Bufaransa cyahishiriye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Ni inyandiko zagaragajwe n’umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’Umufaransa, François Graner wanditse ibitabo bitandukanye ku Rwanda n’abagize ishyirahamwe ‘Survie’ batahwemye gusaba ubushyinguro bw’inyandiko za Leta y’u Bufaransa zari zarabitswe n’ibiro bya Perezida Mitterrand, maze bishyirwaho iherezo muri Kamena 2020. Izo nyandiko akaba yarazigaragaje ku wa 14 Gashyantare 2021.

Hari inzego zo hejuru zemeje ko zimwe mu nyandiko zishyinguwe zishyirwa ahagaragara harimo n’izigaragaza uruhare na politiki y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko bigaragazwa na zimwe mu nyandiko z’ibanga zanditswe tariki 15 Nyakanga 1994 zerekana Alain Juppé aha amabwiriza ambasaderi Yannick Gérard yo kurinda abari abayobozi ba Guverinoma y’abatabazi, mu gihe ambasaderi Yannick yasabaga uburenganzira ko Ingabo z’Abafaransa zata muri yombi abari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Yannick yari yasabye uwo munsi Guverinoma amabwiriza asobanutse kuri we no ku ngabo z’u Bufaransa ku bayobozi bari banditse muri telegaramu.

Ati "Bafite uruhare rukomeye muri Jenoside kandi harimo abayobozi bakuru ba Guverinoma, mbere na mbere Perezida Théodore Sindikubwabo, bari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa hafi ya Zaire. Nta yandi mahitamo dufite, uko ingorane zaba ziri kose, uretse kubafata cyangwa kubafungira mu rugo mu gihe hagitegerejwe ko inzego mpuzamahanga z’ubutabera zibifitiye ububasha zizabacira urubanza".

Hari inyandiko zigaragaza ko igisubizo cya Guverinoma y’u Bufaransa yatanze cyari gitandukanye n’icyifuzo cya Ambasaderi Yannick.

Muri telegaramu yo ku wa 15 Nyakanga 1994 saa kumi n’ebyiri n’iminota 22 z’umugoroba, yandikiwe Yannick Gérard n’ibiro bya Minisitiri Juppé, bimumenyesha ko abayobozi ba Guverinoma y’Abatabazi bava mu gace kayoborwa n’ingabo z’Abafaransa.

Perezida Sindikubwabo yashoboye kwinjira ku butaka bw’icyahoze ari Zaire nta nkomyi mu kwezi kwa Nyakanga 1994, byemejwe na Guverinoma y’u Bufaransa ariko yaje gupfa mu 1998.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Perezida Sindikubwabo yahanye ubutumwa na Jenerali Christian Quesnot, ndetse mu nyandiko yo ku ya 6 Gicurasi 1994, yandikiye François Mitterrand nyuma yo kungurana ibitekerezo na Perezida Sindikubwabo.

Jenerali Christian Quesnot yabwiye Perezida Mitterrand ko umunyacyubahiro w’u Rwanda amushimira ku byo yakoreye u Rwanda.

Gukingira ikibaba Guverinoma y’abatabazi byagizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa kuko amakuru yo kubata muri yombi yari yamaze gutangazwa n’ikinyamakuru cya Reuters tariki ya 15 Nyakanga1994.

Cyari gifite umutwe uvuga ngo "Paris yiteguye gufata abagize Guverinoma y’agateganyo y’u Rwanda [...] bazafatwa nibagera mu gace kayoborwa n’abasirikare b’Abafaransa mu karere k’ubutabazi karinzwe na Operation Turquoise".

Nyamara Lt Col Jacques Hogard wayoboraga itsinda ry’Abafaransa mu Majyepfo y’iyo zone nta makuru yari abifiteho kuko yari azi neza ko barimo gushakirwa inzira ngo bahungire muri Zaire nk’uko yabitangarije umunyamakuru David Servenay wanditse igitabo ‘Une guerre noire’, aho uwo musirikare avuga ko yagiye kureba mugenzi we wa Zaire kugira ngo amuganirize ku bakoze Jenoside yari agiye kurekura.

Yagize ati "Ntabwo mufunga imipaka, ni ukubareka bakagenda, sinshaka ko mubuza abo bantu kugenda. Zayire ni nini, ni ukubareka bakigendera".

Tariki ya 16 Nyakanga 1994 ni bwo Lt Col Hogard yahuye n’umugaba w’ingabo za Guverinoma y’Abatabazi kugira ngo abamenyeshe ko bafite amasaha 24 yo kuba bavuye mu gihugu bakinjira muri Zaire bagaherekezwa n’Ingabo z’Abafaransa.

Umusirikare w’Umufaransa, Guillaume Ancel witabiriye ubutumwa bwa Turquoise, yanditse mu gitabo cye ‘Rwanda, la fin du silence’ agira ati "Birumvikana ko bitari inshingano zacu gukora ubutabera, ahubwo guherekeza mu kinyabupfura abafata ibyemezo kandi bagize inshingano zikomeye muri ubwo bwicanyi, bafite amaraso kugera ku ijosi".

Guillaume avuga ko Lt Col Jacques Hogard yashoboraga kubahagarika, yashoboraga no kubafata ariko amategeko nta yandi mahitamo yamuhaga.

Inyandiko y’abakozi b’Ingabo z’u Bufaransa yemeza ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bambutse umupaka uhuza u Rwanda na Zaire tariki ya 17 Nyakanga 1994 ku mugoroba, bikaba byariswe gusubira inyuma ku ngabo za FAR zari zisigaye, bambukana ibikoresho byabo kugira ngo bashobore kuzisuganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwitondere amaphotos! Ibaze nawe umuntu yakura yagira iphoto ntihinduka nubwo hashira 50 ans !

Luc yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka