Habonetse ikigo Nyarwanda kizorohereza abatumiza n’abohereza ibicuruzwa i Dubai

Ikigo Nyarwanda cy’ubucuruzi cyitwa Heart of Africa Trading Ltd. gisanzwe gikorera mu Bushinwa, kigiye gutangira gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho kizajya gitanga serivisi zitandukanye mu bikorwa by’ubucuruzi ku batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Intumwa z'u Rwanda n'iza UAE zishyira umukono ku masezerano
Intumwa z’u Rwanda n’iza UAE zishyira umukono ku masezerano

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 na ambasade y’u Rwanda muri Abu Dhabi, ku munsi wa nyuma w’ihuriro ry’ubucuruzi UAE-Rwanda ryaberega i Dubai, aho impande zombi zunguranaga ibitekerezo ku kwagura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Muri iyo nama yahuje abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi bo mu Rwanda na UAE basaga 150, impande zombi zashyize umukono ku masezerano atandatu y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Ni amasezerano muri rusange agamije gushimangira ubufatanye mu by’ishoramari n’ubucuruzi, n’umubano usanzwe mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Kane 23 Gashyantare 2023, hagati y’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza n’Umuyobozi Mukuru wa Ras Al Khaimah Chamber, Muhammad Hassan Al-Sabab.

Ihuriro ry’ubucuruzi rya UAE-Rwanda, ribaye nyuma y’uko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bumaze kugera kuri Miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 1,000Frw) muri 2022.

Imibare itangwa n’ubuyobozi igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byo muri UAE byashoye imari mu Rwanda igera kuri miliyoni 248 z’Amasokari (asaga miliyari 273Frw) mu mpera za 2022, bivuga ko yikubye inshuro 10 mu gihe cy’imyaka 10, nk’uko ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Kugeza ubu mu Rwanda hakorera ibigo by’ubucuruzi byo muri UAE birenga 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka